Abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda n’iy’Ubutaliyani bahuriye mu biganiro i Roma
Nyuma y’ubutumire yahawe n’umuyobozi mukuru wa Polisi (Carabinieri) y’igihugu cy’Ubutaliyani Gen Giovanni Nistri, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Inspector General of Rwanda National Police -IGP) Emmanuel K. Gasana yagiye muri icyo gihugu, aho we na mugenzi we baganiriye ku mubano mwiza usanzwe uri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi no gukomeza kuwuteza imbere.
Uyu mubano ushingiye ku masezerano y’ubufatanye (Memorandum of Understanding-MoU) Polisi z’ibihugu byombi zashyizeho umukono, akaba yibanda ku bufatanye mu kubaka ubushobozi. Soma inkuru irambuye
Gasabo: Polisi n’ingabo z’igihugu bifatanyije n’abatuye i Bumbogo mu gikorwa cy’umuganda
Kuwa gatandatu tariki ya 28 Mata 2018, Polisi n’ Ingabo z’igihugu bafatanyirije hamwe n’abaturage batuye mu murenge wa Bumbogo, mu karere ka Gasabo igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi. Uyu muganda wahuje abaturage bo mu karere ka Gasabo n’abayobozi b’inzego z’ibanze basaga 2000 bakoze igikorwa cyo gutunganya umuhanda uva Birambo werekeza i Kinyinya warimo ubunyerere n’ibinogo byinshi byatewe n’imvura. Soma inkuru irambuye
Amajyaruguru: Imodoka ya Polisi isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga irimo gukorera iki gikorwa mu karere ka Musanze
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirashishikariza abatunze ibinyabiziga bo mu Ntara y’Amajyarugu kwihutira gusuzumisha ibinyabiziga byabo hagamijwe kwirinda impanuka.
Ibi barabisabwa nyuma y’uko muri iyi minsi begerejwe uburyo bwo gusuzumisha ibinyabiziga byabo. Ubu harifashishwa imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’imodoka, igenda izenguruka hirya no hino mu giihugu.
Guhera ku itariki ya 25 Mata kugera kuya 4 Gicurasi, iyi modoka iri kuri Sitade Ubworoherane ho mu karere ka Musanze, aho ipima imodoka zo mu Ntara y’amajyaruguru ndetse n’izo mu turere twa Nyabihu, Rubavu , Rutsiro na Ngororero. Soma inkuru irambuye
Ngororero-Muhanga: Abakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basabwe kunoza imikorere
Abayobozi b’amakoperative akora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu turere turere twa Muhanga na Ngororero, basabwe kunoza imikorere yabo mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane bubahiriza amategeko y’aka kazi.
Ibi babisabwe ku itariki ya 24 Mata, mu nama abahagarariye amakoperative 17 yo mu karere ka Muhanga na 38 yo mu karere ka Ngororero acukura amabuye y’agaciro, bagiranye n’ubuyobozi bwa Polisi, izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’akarere ndetse n’abari bahagarariye Minisiteri y’umutungo kamere. Soma inkuru irambuye
Polisi yahuguye Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwiga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara
Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugira uruhare runini mu kubirwanya no kubikumira biciye mu bikorwa rukora hirya no hino mu gihugu aho rukangurira umuryango nyarwanda kubyirinda; Polisi y’u Rwanda ikaba iruha amahugurwa kugira ngo rubikore neza.
Ni muri urwo rwego, ku itariki 23 Mata, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza, Superintendent of Police (SP) Octave Mutembe afatanyije n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ryarwo ku rwego rw’Igihugu ushinzwe amahugurwa, Jean Bosco Mutangana bahuguye abiga mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda rya Rukara. Soma inkuru irambuye
Polisi iributsa abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirasaba abatwara ibinyabiziga gutwara bitwararitse, cyane cyane muri bihe imvura iri kugwa ari nyinshi mu gihugu cyacu.
Ibi ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryongeye kubyibutsa nyuma y’aho muri iyi minsi, biri kugaragara ko hari imihanda n’ibiraro biri kurengerwa n’amazi bikangirika ndetse n’amazu y’abaturage.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, ibi yabitangaje kuwa kabiri tariki ya 24 Mata, nyuma y’aho hari impanuka zibaye zitewe n’uko imwe mu mihanda yari yarengewe n’amazi ahandi imihanda ikaba yaridutse, hakaba hari n’aho ibiti biteye hafi y’imihanda byagwiriye imodoka zaba izagendaga cyangwa izari ziparitse hafi y’ibyo biti. Ibi nabyo bikaba byaratewe n’iyi mvura nyinshi iri kugwa kuko ubutaka bworoshye cyane. Soma inkuru irambuye
Musanze: Polisi yafatanye abantu umunani urumogi yifashishije imbwa zatojwe gutahura ahari ibiyobyabwenge
Udupfunyika 252 twafatanywe Niyonkuru Asumani n'umugore we witwa Nyiramajyambere Ramura, 59 twafatanywe Nyiramahoro Marthe, 51 twafatanywe Uwimana Marie Claire; Muhawenimana Nadia yafatanywe udupfunyika 18, udupfunyika 06 twafatanywe Hadija Mbetse; uwitwa Fatuma Sikuyuwa afatanwa agapfunyika kamwe (01); naho uwitwa Uwiringiyimana Theogene Polisi yamufatanye imbuto zarwo. Soma inkuru irambuye
Kigali: Polisi yafashe abantu 8 bibye ibikoresho bitandukanye mu nzu z’abaturage
Kuwa gatatu tariki ya 25 Mata, Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yafatiye mu mukwabu yakoze abantu umunani bibye abaturage ibikoresho bitandukanye nyuma yo gupfumura amazu yabo, yaba ayo guturamo n’ay’ubucuruzi.
Polisi ikorera mu mujyi wa Kigali ikaba itangaza ko ibikoresho aba bajura bibandagaho mu kwiba ari ibya elegitoronike.
Umuvugzi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu yavuze ati:” Bane muri aba bajura bafatiwe mu kagari ka Ngara Umurenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo, aho bari bapfumuye inzu y’umuturage witwa Nyirabahinde Anastasie bibamo insakazamashusho imwe (Flat screen), Matora 3 zo kuryamaho, Ishyiga ryo gutekaho rya gazi (gas cooker), Radiyo, n’ibindi bikoresho byo mu nzu.” Soma inkuru irambuye
Nyarugenge: Uruganda rwengaga Kombuca rwafunzwe, hanangizwa litiro 11,000 rwari rumaze kwenga
Ku itariki ya 24 Mata, inzego z’umutekano zifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (Rwanda Standards Board-RSB), n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafunze uruganda rwengaga ikinyobwa cya Kombuca kuko iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge kandi rwakoraga mu buryo butemewe n’amategeko, hanamenwa litiro 11,000 z’icyo kinyobwa zari zimaze gutunganywa, hanafatwa abantu 9 bagicururizaga mu tugari twa Nyabugogo na Kimisagara two mu murenge wa Kimisagara.
Uru ruganda rwafunzwe rwitwa Herboristerie Maranatha Hema Ltd., ruherereye mu murenge wa Muhima, rukaba ari urw’uwitwa Maniraguha Martin.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko uru ruganda ari rwo rwarangurirwagamo iki kinyobwa cya Kombuca zicuruzwa hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Soma inkuru irambuye
Polisi yafashe umugabo ukekwaho guhiga no kwica inyamaswa muri Pariki ya Nyungwe
Polisi y’u Rwanda yafatanye rushimusi witwa Barushyihana Pontien inyama, impu n’imitwe by’ ifumberi eshatu n’icyondi yishe muri Pariki ya Ngungwe abiteze imitego mu gice cyaryo cyo mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyamuzi ku wa 22 Mata uyu mwaka. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











