Isabukuru y’imyaka 18 ya Polisi y’u Rwanda yizihijwe hishimirwa ubufatanye mu kubungabunga umutekano
Tariki ya 16 Kamena 2000 kugera kuwa 16 Kamena 2018 imyaka 18 irashize Polisi y’u Rwanda ishinzwe. Uyu munsi mukuru wizihijwe ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ahari abashitsi batandukanye biganjemo abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano. Uyu munsi mukuru wizihijwe hanasozwa icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu nsanganyamatsiko igira iti:”. Duture mu mudugudu utarangwamo icyaha”. Soma inkuru irambuye
Kacyiru: Hasojwe Amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu
Ku itariki ya 16 Kamena, ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda hasojwe amahugurwa mpuzamahanga ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana n’icuruzwa ry’abantu. Ni amahugurwa y’iminsi ine yitabiriwe n’abarenga ijana bakora mu nzego z’umutekano mu bihugu 41 byo ku mugabane wa Afurika bafite mu nshingano kurwanya ibyaha birimo ihohotera rishingiye ku gitsina. Soma inkuru irambuye
Kamonyi: Polisi yaganirije Abagenerwabikorwa ba VUP ku ihohotera rikorerwa mu miryango n’uburyo baryirinda
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, ku itariki 13 Kamena uyu mwaka yakoranye inama n’Abagenerwabikorwa ba VUP batuye mu murenge wa Gacurabwenge, ibaganiriza ku ihohotera rikorerwa mu miryango n’uburyo baryirinda.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’Abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana ni we wabaganirije kuri iyi ngingo; inama yagiranye na bo ikaba yarabereye mu kagari ka Gihira ahari abagera kuri 60.
CIP Uwimana yababwiye ko ihohotera rikorerwa mu miryango harimo irikorerwa abana n’irishingiye ku gitsina rikorerwa ahanini Abagore n’Abana b’Abakobwa. Soma inkuru irambuye
Ngoma : Polisi yafatanyije n’abaturage gukurungira amazu abiri atuyemo imiryango itishoboye
Mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Leta zo guteza imbere abaturage hagamijwe kugira ngo bagire imibereho myiza; ku itariki 12 z’uku kwezi, Polisi mu karere ka Ngoma yafatanyije n’abatuye akagari ka Rukoma, umurenge wa Sake, akarere ka Ngoma gukurungira amazu abiri atuyemo imiryango itishobye.
Amazu yakurungiwe ni ay’imiryango ya Bizimana Athanase na Ndayisenga Theogene. Habumbwe kandi rukarakara 300 zizakoreshwa mu kubakira igikoni umuryango w’uwitwa Mugabo utuye aka kagari. Soma inkuru irambuye
Rwamagana: Polisi n’ubuyobozi bw’Intara y’I Burasirazuba batashye ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha
Kuwa gatatu tariki ya 13 Kamena, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo batashye ku mugaragaro ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha wa Rwamugurusu wo mu kagari ka Bwana mu murenge wa Munyiginya. Ni umudugudu Polisi y’u Rwanda yabubakiye mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo mu buryo bwo kubashimira uruhare abaturage bawo bagize mu gukumira ibyaha no kubungabunga umutekano ndetse no kwiteza imbere.
Iyi nyubako yafunguwe ku mugaragaro na Guverineri w’Intara y’I Burasirazuba Mufulukye Alfred ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana. Soma inkuru irambuye
Ngororero: Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batashye ibiro by’umudugudu utarangwamo icyaha
Kuwa kabiri tariki ya 12 Kamena, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba Munyantwari Alphonse ari kumwe n'umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n'imiyoborere DIGP Juvenal Marizamunda batashye ku mugaragaro ibiro by'umudugu utarangwamo icyaha wa Mituga, mu kagari ka Rugendabari, mu murenge wa Hindiro. Hari kandi n’abaturage benshi b’uwo mudugudu n’abaturanyi bawo bagera ku bihumbi bitatu. Soma inkuru irambuye
Nyagatare: Polisi yatabaye umukobwa ifata babiri bari bagiye kumucuruza mu mahanga
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyagatare, ku itariki 10 z’uku kwezi yatabaye umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko ifata abagabo babiri bari bafite umugambi wo
kumujyana hanze y’Iguhugu; bikaba bikekwa ko bari bagiye kumucuruza; ibi bikaba bifatwa nk’icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Abafashwe bakekwaho iki cyaha ni Jean Pierre Hakizimana na Amon Ruhamo; aba bombi bakimara gufatwa bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











