Kacyiru: Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ikigo cy’igihugu gipima ibimenyetso byifashishwa mu butabera ibikoresho n’abakozi
Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Kamena, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso by’ubumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera kizwi nka “Rwanda Forensic Laboratory” ibikoresho n’abakozi kizifashisha mu mirimo yacyo ya buri munsi.
Iki kigo cyangwa se Laboratwari; cyahoze muri Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2005 kizwi nka “Kigali Forensic Laboratory”. Leta yasanze ari ngombwa ko kivugururwa kigatezwa imbere kandi kikongererwa n’inshingano ndetse n’ububasha, maze mu mu kwezi k’Ukwakira 2016 gihindurwa Laboratwari y’Igihugu ipima ibimenyetso bifasha mu bijyanye n’ubutabera nk’uko bikubiye mu itegeko rigishyiraho nimero 41/2016. Soma inkuru irambuye
Intara y’Amajyaruguru: Mu turere tuyigize habereye ubukangurambaga ku kwirinda ruswa
Ku wa gatatu tariki 6 Kamena uyu mwaka; umunsi wa gatatu w’icyumweru Polisi yageneye ubukangurambaga ku kwirinda ruswa; mu turere tugize Intara y’Amajyaruguru; Polisi yagiranye ibiganiro n’abaturage byibanze ku kubigisha ingaruka za ruswa, kuyirinda no gufatanya kuyirwanya no kuyikumira.
Umuvugizi wa Polisi muri iyi Ntara, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibi biganiro bizakomeza kugeza ku munsi wo gusoza icyumweru cyahariwe ubu bukangurambaga; ndetse ko na nyuma y’iki cyumweru buzajya bukorwa.
Muri ibyo biganiro, Polisi yabwiye ababyitabiriye ubwoko bwa ruswa, imvugo n’imigirire y’abayaka; ingaruka uyaka, uyitanga n’uyakira bahura na zo; uburyo bayirinda, n’uruhare rwa buri wese mu kuyirwanya. Soma inkuru irambuye
Umujyi wa Kigali: Abatwara abagenzi n’abagenzi bakanguriwe kugira uruhare mu kurwanya ruswa
Ku itariki 04 Kamena uyu mwaka , Polisi y’u Rwanda yatangije ku mugaragaro icyumweru yahariye ubukangurambaga ku kurwanya ruswa.
Ku wa kane tariki 07 Kamena n’umunsi ukurikiraho (tariki 8) ubu bukangurambaga yabukoreye aho abagenzi bategeramo imodoka mu Mujyi wa Kigali; ibiganiro yagiranye n’Abashoferi ,abamotari ndetse n’abagenzi bikaba byaribanze ku ngaruka za ruswa n’uruhare rwabo mu kuyirwanya.
Mu gitondo cyo ku wa 08 Kamena, Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Assistant Commission of Police (ACP) Felly Bahizi Rutagerura yagiranye ibiganiro n’Abashoferi bari aho abagenzi bategera imodoka Nyabugogo (aho bita Gare ya Nyabugogo.) Soma inkuru irambuye
Kayonza: Polisi yafashe toni 3 z’amabuye y’agaciro atagira ibiyaranga
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza ku bufatanye n’abaturage b’ako karere, ku itariki ya 4 Kamena yafatiye mu murenge wa Kabarondo imodoka yo mu bwoko bwa Dyna ifite nimero iyiranga RAB 310 R itwaye n’uwitwa Pekeyake Noel w’imyaka 33 ipakiye toni 3 z’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti atagira ibyangombwa biyaranga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasizuba Chief Inspector of Police(CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko kugirango uyu mugabo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage wo mu murenge wa Ndego ko iyo modoka ipakiye amabuye y’agaciro ya magendu. Soma inkuru irambuye
Rubavu: Amakuru yatanzwe na bamwe mu bahatuye yatumye Polisi ifata ibiro 45 by’urumogi
Mu nzu y’uwitwa Ntabanganyimana Francine, ibarizwa mu kagari ka Gikombe, mu murenge wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu; ku wa kabiri tariki 4 Kamena uyu mwaka, Polisi yahafatiye ibiro 45 by’urumogi; ikiba ikomeje gushaka uyu mugore w’imyaka 35 y’amavuko wabuze ubwo Polisi yageraga iwe mu rugo.
Rubavu ni hamwe mu hantu hakunze gufatirwa ibiyobyabwenge biba bivanywe muri kimwe (bimwe) mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Mu bajya bahafatirwa hari ababa bahishe urumogi mu bihaza; mu mapine y’igare, mu majerekani arimo amata, mu migati; hari ndetse n’abajya bafatwa barwambariyeho ingofero cyangwa imyenda (barwihambiriyeho bakoresheje imikoba; hanyuma bakarenzaho imyenda). Soma inkuru irambuye
Ibikorwa by'icyumweru cya Polisi 2018: Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa
Muri gahunda z'ibikorwa by’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri uyu mwaka wa 2018, kuwa mbere tariki ya 4 Gicurasi, Polisi y' u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane, umuhango wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ahatangirijwe ubukangurambaga bwo gukumira ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo.
Ubu bukangurambaga bukaba bwatangijwe n’inama nyunguranabitekerezo, yahuje inzego zifite aho zihuriye no kurwanya ruswa. Soma inkuru irambuye
Rubavu: Polisi yahuguye Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha
Urubyiruko rw'Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rugira uruhare runini mu kubirwanya no kubikumira binyuze mu bikorwa rukora hirya no hino mu gihugu aho rukangurira umuryango nyarwanda kubyirinda; Polisi y’u Rwanda ikaba iruha amahugurwa kugira ngo rusohoze neza izo nshingano rwihaye.
Ni muri urwo rwego, ku itariki 2 z’uku Kwezi, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Christian Safari; afatanyije n’Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Janvier Murenzi; bahuguye abo mu murenge wa Gisenyi barenga 500. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











