Abashinzwe ibidukikije mu turere baraganira na Polisi uko byabungwabungwa kurushaho
Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bagiranye ibiganiro n’abashinzwe kurengera ibidukikije mu turere tugize u Rwanda ndetse n’abaturage, guhera kuwa mbere tariki ya 25 Kamena, ibi biganiro byatangiwe mu turere twa Rubavu, Musanze na Burera, bikazakomereza no mu tundi.
Ubwo kuwa kane tariki ya 28 Kamena batangiraga ibi biganiro mu karere ka Musanze, Umuyobozi w’agashami ko kurengera ibidukikije gakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego n’abaturage Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko abahabwa ibiganiro ku kurengera ibidukikije ari abashinzwe ibidukikije mu karere no mu mirenge, abashinzwe amashyamba n’abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye, abashinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage (DCLO’s) mu turere, abacuruzi n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku turere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite mu nshingano zabo kurengera ibidukikije. Soma inkuru irambuye
Polisi yafashe ingunguru 60 z’amavuta yifashishwa mu gukora umuhanda zari zibwe mu bubiko bwa Kobil
Polisi mu mujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 Kamena yafashe ingunguru 60 z’amavuta yifashishwa mu gukora imihanda ya kaburimbo azwi nka “Godoro”zari zibwe mu bubiko bwa Sosiyete icuruza lisansi ya Kobil buri mu Gatsata mu karere ka Gasabo.
Aya mavuta afite agaciro ka miliyoni hafi icyenda (9) z’amafaranga y’u Rwanda, akaba yari yaribwe mu ijoro ryo kuwa mbere tariki ya 25 Kamena.
Umuyobozi wa Kobil Munene Paul, yavuze ko kuwa mbere hari umugabo waje yigize umuguzi, agasaba ko bamuha ingunguru 60 za Godoro, ariko bamusaba kubanza kujya kwishyura amafaranga kuri konti ya Kobil akazana inyemezabwishyu bakabona kuzimuha. Soma inkuru irambuye
Kamonyi: Polisi yaganirije abanyeshuri ba GS Nyarubuye ku kurwanya icuruzwa ry'abantu
Mu rwego rwo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibyaha, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana yagiranye inama n’abanyeshuri 630 biga mu ishuri ryisumbuye (GS) rya Nyarubuye, abaganiriza ku bubi bw’icuruzwa ry’abantu, anabasaba gufata iya mbere mu kugira uruhare mu kurikumira bitondera abantu babizeza kubashakira amashuri n’imirimo myiza hanze y’Igihugu kuko bashobora gusanga babashoye mu icuruzwa ry’abantu. Soma inkuru irambuye
Itsinda ry’abapolisikazi b’u Rwanda ryagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo
Kuwa gatatu tariki ya 27 Kamena, itsinda ry’abapolisikazi b’u Rwanda (FPU) bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’epfo mu butumwa bw’umuryango w’Abibumbye (UNMISS). Umuhango wo kubasezeraho ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali wayobowe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda aho yari kumwe n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda bayobora amashami atandukanye. Soma inkuru irambuye
Guverineri Mufulukye yatangije ku mugaragaro Irondo ry’Umwuga mu karere ka Kirehe
Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Fred Mufulukye, ku wa kabiri tariki 26 Kamena uyu mwaka yatangije ku mugaragaro Irondo ry’Umwuga mu karere ka Kirehe;
umuhango nyirizina wo kuritangiza ukaba warabereye mu murenge wa Kigarama ahahuriye abakora iyi mirimo barenga 300 bakorera mu mirenge ya Kigina na Kigarama.
Uyu muhango witabiriwe n’Abayobozi mu nzego zitandukanye barimo Umuyobozi wa Polisi muri iyi Ntara, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira
Mu karere ka Kirehe hari abakora Irondo ry’Umwuga 2 944 bahuguwe mu bijyanye n’izi nshingano zo kubungabunga umutekano nk’uko bigenda ahandi. Mu gutangiza iri Rondo ry’Umwuga, abarikora bahawe Impuzankano ibaranga; banahabwa ibindi bikoresho bazifashisha mu kazi. Soma inkuru irambuye
Gicumbi: Polisi n’Urubyiruko babumbye amatafari azubakishwa inzu z’imiryango itatu yasenyewe n’ibiza
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi, ku cyumweru tariki 24 Kamena uyu mwaka yafatanyije n’izindi nzego ndetse n’urubyiruko rwo mu kagari ka Rwankonjo, ho mu murenge wa Cyumba kubumba amatafari agera ku 2 000 azubakishwa inzu z’imiryango itatu y’abaturanyi babo yasenyewe n’ibiza by’imvura yaguye mu bihe bishize.
Usibye kubumba amatafari, banatunze ibiti bizakoreshwa mu kubakira iyo miryango itatu yasizwe iheruheru n’ibiza.
Umwe mu bahawe ubwo bufasha witwa Nzitunga Daniel, ufite umuryango w’abantu bane yashimye Polisi n’urwo rubyiruko agira ati,"Kuva imvura idusenyeye, njye n’umuryango wanjye ducumbikiwe n’abaturanyi; ariko nyuma y’iki gikorwa, mfite icyizere ko mu minsi mike tuzaba dufite inzu; kandi icyo cyizere gifite ishingiro kuko imyiteguro yo kuyubaka yatangiye. Soma inkuru irambuye
Rwamagana: ACP Rangira yakanguriye abanyeshuri biga mu bigo bitatu kwirinda ibiyobyabwenge
Ku itariki 22 z’uku kwezi, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera ku 1 500 biga mu bigo bitatu , abakangurira kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.
Abanyeshuri yagiranye na bo ikiganiro ni abiga mu Rwunge rwitiriwe Mutagatifu Aloys (Groupe Scolaire Saint Aloys), Urwitiriwe Mutagatifu Vincent De Paul (Groupe Scolaire Saint Vincent De Paul ; n’abiga muri IWE Institute of Woman Education
Mu butumwa yabagejejeho yababwiye ko Ibiyobyabwenge bitesha ubwenge ababinywa; hanyuma bagakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











