Abamotari bo mu turere twa Karongi na Rusizi barasabwa gushyira imbere umutekano mu byo bakora byose
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yasabye abatwara abagenzi kuri moto bo mu turere twa Karongi na Rusizi, guha agaciro ndetse bagashyira imbere ubuzima bwabo mu byo bakora byose; ni ukuvuga kwirinda impanuka ziterwa ahanini n’uburangare ndetse n’andi makosa yo mu muhanda bamwe muri bo bakunze gukora. Soma inkuru irambuye
Nyarugenge: Abamotari bifatiye uwashatse kwiba moto akoresheje urufunguzo rw’urucurano
Polisi y’u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali ifunze uwitwa Nubahumpatse Jean Pierre nyuma yo kugerageza kwiba Moto RD 825S akoresheje urufunguzo rw’urucurano. Byabaye tariki ya 14 Gashyantare ahitwa Nyabugogo mu murenge wa Kimisagara ahagana ku isaha ya saamoya n’igice z’umugoroba. Soma inkuru irambuye
Musanze: Abagize DASSO bibukijwe inshingano zabo basabwa kunoza imikorere mu kazi kabo
Kuwa kabiri tariki ya 13 Gashyantare 2018, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Musanze habereye inama yahuje intumwa za Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’abakozi b’urwego rwunganira urutere mu gucunga umutekano (DASSO) bakorera mu mirenge igize akarere ka Musanze. Iyi nama yari igamije gukangurira abagize urwego rwa DASSO kunoza imikorere yabo no gukomeza kurushaho gufatanya n’izindi nzego zibishinzwe kubungabunga umutekano w’abaturage. Soma inkuru irambuye
Abamotari bo mu bice bitandukanye by’igihugu bahawe ubutumwa bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda
Abatwara abagenzi kuri morto bakorera mu bice binyuranye by’igihugu bahawe ubutumwa bwo gukumira no kwirinda impanuka; kuko bamwe muri bo byagaragaye ko bari mu baziteza. Abahawe ubu butumwa bose hamwe bagera ku bihumbi 55 bo mu turere twose tw’igihugu.Soma inkuru irambuye
Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye isiganwa ku maguru rigamije guteza imbere ubuzima bwiza
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bitabiriye isiganwa ku maguru ry’intera ireshya na kilometero 10 rigamije guteza imbere ubuzima bwiza bw’abari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri iki gihugu. Soma inkuru irambuye
Ruhango: Abantu babiri bafatiwe mu cyuho baha abapolisi ruswa
Mu rugamba rwayo rwo kurwanya ruswa, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango ku itariki ya 11 Gashyantare, yafashe abantu babiri bakekwaho guha abapolisi ruswa. Abo ni Uwimana Eustache w’imyaka 30 na Niyoyigera Alexia w’imyaka 33 y’amavuko. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











