Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi yaciye ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize mu ncamake

Iyi incamake y’amakuru y’ingenzi yanyuze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize.

Umudugudu utarangwamo icyaha w’Akagarama watashywe unahabwa amashanyarazi y'izuba

Kuwa gatandatu taliki 07 Ukwakira 2017, mu Karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki, Akagari ka Nyamirama, Umudugudu w’Akagarama habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo utarangwamo icyaha.

Ni nyuma y’uko mu mezi ashize ubwo Polisi yakoranga umuganda n’abaturage bo muri Gitoki,  mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, byagaragaye ko umudugudu w’Akaragarama umaze imyaka hafi ine nta cyaha kiharangwa.

Ibi birori byari byitabiriwe n'umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba Mufurukye Fred ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi DIGP Juvénal Marizamunda n'abandi bayobozi. Inkuru yose

Komisiyo ya Sena mu by’umutekano yahuye n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda

Abagize  Komisiyo ya Sena ishinzwe ububanyi n’amahanga, ubufatanye n’umutekano muri Sena y’u Rwanda, kuwa gatatu tariki ya 4 Ukwakira basuye Polisi y’u Rwanda aho bakiriwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana ku cyicaro gikuru ku Kacyiru.

Bayobowe na Michael Rugema, aba basenateri bagiranye ibiganiro mpaka n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bikaba byaribanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’amahame ya Leta mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo. Inkuru yose

Gishari: Hatangiye amahugurwa y’abazahugura abandi mu kubungabunga amahoro ku Isi

Mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, kuwa mbere tariki ya 2 Ukwakira 2017 hatangiye icyiciro cya kane cy’amahugurwa y’abazahugura abandi mu kugarura no kubungabunga amahoro ku Isi, aya mahugurwa yateguwe n’umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force -EASF).

Aya mahugurwa azamara ukwezi kumwe afite insanganyamatsiko igira iti:”Twongerere ubushobozi abahugura abandi, tubaha ubumenyi bukwiye”. Inkuru yose

Burera: Hafatiwe abagore 4 binjizaga mu Rwanda amaduzeni arenga 200 y’amashashi

Kuwa kabiri tariki ya 3 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi abagore 4 bakekwaho kwinjiza no gucuruza mu Rwanda amashashi, ibintu ubundi bitemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Abafashwe ni Mukanduyiye Liberatha w’imyaka 42 wafatanywe amaduzeni 32, Uwamahoro Francoise w’imyaka 35 wafatanwe amaduzeni 40, Nyirasafari Felicite w’imyaka 53 wafatanywe amaduzeni 70 na  Imanizibayo Julienne w’imyaka 29 wafatanywe amaduzeni 80. Inkuru yose

Magendu ni mbi kuko idindiza ubukungu bw’igihugu n’iterambere ry’uyikora

Nk’uko bisanzwe bizwi, ubucuruzi bwa magendu n’ibijyanye nabwo byose bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu tutibagiwe n’abagituye kuko baba batakibonye ibyo bateganyirizwa n’ingengo y’imari y’igihugu cyabo, twavuga cyane cyane ibikorwa remezo nk’amashuri , amavuriro, imihanda n’ibindi,…

Magendu idindiza iterambere ry’inganda zo mu gihugu kuko ibyinjijwe bidasoze bibangamira icuruzwa ry’ibikorerwa mu gihugu haba mu gihugu imbere no hanze yacyo kandi bikagabanya n’umusaruro ku mbaraga ziba zakoreshejwe n’igihugu mu buryo butandukanye.

Polisi y’u Rwanda rero ikaba igira inama uwo ari we wese waba akora magendu ko yayireka kuko aba ahemukira abaturage n’igihugu muri rusange .

Ni nyuma y’aho Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, ishami rikorera mu gice cy’amazi, kuwa mbere nijoro,  mu kiyaga cya Kivu hafatiwe ubwato bwari bupakiye ibiro 330 by’amabuye ya Coltan ya magendu yinjiraga mu Rwanda avuye hakurya y’umupaka. Inkuru yose

Abanyeshuri ba Rwamagana Lutheran School bahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana, ku itariki ya 2 Ukwakira, yahaye ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu abanyeshuri barenga 130 biga mu kigo cya Rwamagana Lutheran School giherereye mu kagali ka Nyarusange Umurenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana, , aho basobanuriwe uko rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya. Inkuru yose

Muharanire ko umutekano dufite utahungabana: Guverineri Gatabazi

Ubwo yari yitabiriye inama y’umutekano y’umurenge wa Cyuve yabereye mu mudugudu wa Ruhindinka akagari ka Buruba mu karere ka Musanze, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye abaturage kubera uruhare bagira mu gusigasira umutekano intara yabo by’umwihariko ifite n’igihugu muri rusange, anabasaba guharanira ko nta cyawuhungabanya. Inkuru yose

Umukozi wo mu misoro akurikiranyweho gusonera imisoro bitemewe n’amategeko

Polisi irimo gukora iperereza ku ikoreshwa nabi ry’ububasha mu gusoresha, aho abakozi bamwe bo mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro bakoranye na bamwe mu bashaka kuyinyereza.

Mu kiganiro yatanze, umuyobozi w’ishami rya Polisi rirwanya magendu (RPU), SSP Alphonse Busingye, yavuze ko iperereza bakoze ryavumbuye iyi mikorere mibi ndetse hakaba hanakekwamo ruswa. Inkuru yose

Musanze: Urubyiruko rw’umurenge wa Rwaza rwihaye intego yo gusigasira umutekano u Rwanda rufite

Ku itariki ya  4 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze yagiranye inama n’urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, bafatira hamwe ingamba zo gukomeza gukorera hamwe na Polisi y’u Rwanda barwanya icyahungabanya umutekano u Rwanda rufite, hagamijwe kurinda ibyiza byagezweho. Inkuru yose