Amakuru y’ingenzi yaciye ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize mu ncamakeAya ni amakuru mu ncamake y’ibikorwa by’ingenzi Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo rwa murandasi mu cyumweru gishize:
KAYONZA: Abapolisi batanze amaraso
Abapolisi bo mu turere twa Kayonza na Rwamagana bagera kw’ijana na mirongo itandatu 160 ejo batanze amaraso mu rwego rwo gufasha abantu bayakenera akabikwa mu Kigega cy’igihugu cy’amaraso gicungwa na Rwanda biomedical center (RBC).
Abo bapolisi kandi bakoze urugendo rw’amaguru rungana na kilometero 12, barangajwe imbere n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i burasirazuba ACP Dismas Rutaganira, byerekana ko bafite ubuzima buzira umuze kandi bahorana morali n’ubushobozi bwo gukorera abaturage bafatanije nabo.
Muri urwo rugendo kandi, abo bapolisi bakiriwe n’urugwiro rwinshi n’abaturage, ndetse babasanga bifatanya nabo muri urwo rugendo, ari nako abapolisi babaganiriza ku gikorwa cyo gufatanya na polisi kwirindira umutekano banakumira ibyaha. Soma inkuru irambuye
Kwirinda no gukumira ibyaha bigomba kuba umuco wa buri wese - DIGP Marizamunda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda wungirije ushinzwe imiyoborere n'abakoze, DIGP Juvenal Marizamunda yasabye buri Muturarwanda kugira umuco wo kwirinda no gukumira icyaha aho kiva kikagera nk'uruhare rwe mu kubungabunga no gusigasira umutekano w'igihugu n'abagituye.
Ibi yabivugiye mu karere ka Ngororero ku wa 20 Ukwakira uyu mwaka mu kiganiro yagiranye n'abatuye umurenge wa Ngorero cyabereye mu kagari ka Rususa cyitabiriwe n'abaturage bagera ku bihumbi bitatu biganjemo abanyeshuri n'abatwara abagenzi kuri moto.
DIGP Marizamunda yari aharekejwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Emmanuel Karasi, ACP Elisa Kabera, CSP Rose Muhisoni n'Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Marc Gasangwa. Soma inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Mu karere ka Rulindo hatangijwe umunsi murikabikorwa ku kugaragaza ibyagezweho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugurufatanyije na Polisi y’u Rwanda ndetse n’akarere ka Rulindo, kuwa kane tariki ya 19 Ukwakira batangirije muri aka karere ka Rulindo imurikabikorwa ry’ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango rizamara iminsi itatu, iri murikabikorwa rikaba riri mu rwego rwo kugaragaza ibyagezweho mu kubahiriza ihame ry’uburinganire mu Rwanda. Soma inkuru irambuye
Umutekano ni ishingiro ry’iterambere, buri wese akwiriye kwiha umukoro wo gukumira icyawuhungabanya - ACP Rutaganira
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira, ku itariki 18 z’uku kwezi yagiranye ikiganiro n’abatwara abagenzi kuri moto mu karere ka Nyagatare bibumbiye mu makoperative 21 ababwira ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo ko buri wese akwiriye kwiha umukoro wo kugira uruhare mu gukumira no kurwanya icyawuhungabanya.
Iyo nama yitabiriwe n’abagera kuri 600. Yabereye mu kagari ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare. Abandi bayitabiriye harimo Umuyobozi w’aka karere, Mupenzi George n’Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Chief Superintendent of Police (SCP) Johnson Sesonga.Soma inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Umuyobozi wa EASF na IGP Gasana baganiriye uko bakongera ubufatanye
Ku itariki ya 18 Ukwakira, umuyobozi umutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba (Eastern Africa Standby Force –EASF) Abdillahi Omar Bouh, yahuye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda baganira uko bakongera ubufatanye mu mukoranire, binyuze mu kongerera ubushobozi abagize uyu mutwe.
Nyuma y’ibiganiro aba bayobozi bombi bagiranye bikabera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, Bouh yavuze ati:”Turashaka gukomeza ubufatanye busanzwe buturanga twe nk’ibihugu bihuriye mu mutwe w’ingabo ushinzwe gutabara aho bikomeye muri Afurika y’Uburasirazuba na Polisi y’u Rwanda, nk’uko ari imwe mu nshingano z’uyu mutwe.” Soma inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Abanyeshuri ba Path to Success International bahawe ubumenyi ku kurwanya inkongi z’umuriro
Abanyeshyri barenga 200 biga mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri mu ishuri ryitwa Path to Success International School Ltd riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Ukwakira bakoreye urugendoshuri muri Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade), bigishwa gukumira no kurwanya inkongi z’umuriro.
Mu biganiro bahawe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, yabasobanuriye ibitera inkongi z’umuriro, uko bazirwanya no kuzikumira, ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibayeho. Soma inkuru irambuye
Polisi irakangurira abaturage kwirinda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko kubera impanuka buteza
Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Abenshi mu bahatakariza ubuzima cyangwa bakabikomerekeramo ni abitwikira ijoro, bagacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, kubera ko baba badafite ibikoresho byabugenewe mu gukora uyu murimo, bibarinda impanuka. Soma inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Haiti: Abapolisi b’u Rwanda n’abaturage bakoze umuganda wo gutunganya imihanda yangijwe n’ibiza
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti buzwi mu rurimi rw’Icyongereza nka United Nations Stabilisation Mission in Haiti (MINUSTAH) mu mpera z’icyumweru gishize ku itariki 13 Ukwakira bakoze umuganda wo gusibura no gutunganya imihanda yari yangijwe n’isuri iherereye muri Komini ya Jeremie.
Urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwari rwahagaze bitewe n’iyangirika ry’iyo mihanda; ariko ubu yongeye kuba nyabagendwa nyuma y’uwo muganda wakozwe n’Abapolisi b’u Rwanda bagize umutwe wa munani (Rwanda Formed Police Unit (RWAFPU8)) waherejwe muri iki gihugu gufatanya n’abandi baturuka mu bindi bihugu kukigaruramo umutekano. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











