Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi yaciye ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize mu ncamake

Iyi incamake y’amakuru y’ingenzi yanyuze ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize.

Kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka bisaba ingamba zihamye n’ubufatanye - Minisitiri Busingye

Ubwo yari ari mu nama ya 17 y’ A y’Abaminisitiri bashinzwe Polisi mu bihugu by’ibinyamurwango by’Ihuriro ry’Abakuru ba Polisi mu bihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAPCCO) yabereye i Kampala muri Uganda, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye yavuze ko kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka bisaba ingamba zihamye n’ubufatanye buhoraho hagati ya Polisi zo mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba ndetse no hanze yako. Inkuru yose

Musanze: Abaturage bo mu Kinigi biteje imbere nyuma yo kwitandukanya n’ibyaha byaharangwaga

Abaturage b’umurenge wa Kinigi mu karere ka Musanze, barahamya ko bageze kure mu iterambere nyuma yo guca ukubiri ndetse bakagira n’uruhare mu guhashya burundu ibyaha byababeraga imbogamizi mu iterambere ryabo. Ibi byaha byari ku isonga ni amakimbirane yo mu ngo yaterwaga ahanini n’ubuharike ndetse no kwangiza ibidukikije bishingiye ku buhigi bwakorerwaga muri Parike y’ibirunga.  Inkuru yose

Polisi y’u Rwanda yashyikirije iya Afurika y’Epfo imodoka eshatu zahibwe zigafatirwa mu Rwanda

Ku wa 19 Nzeri uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yashyikirije iy’Igihugu cya Afurika y’Epfo imodoka eshatu zahibwe  mu bihe bitandukanye zikaza gufatirwa mu Rwanda.

Hafashwe RANGE ROVER ifite pulake UAV 147C. Yafatiwe ku mupaka wa Gatuna, mu karere ka Gicumbi ku itariki 6 Werurwe uyu mwaka. Yafatanywe uwitwa Saleh Bashir washakaga kuyinjiza mu Rwanda aturutse muri Uganda.

Hari kandi FORTUNER yambaye pulake CY 19LV GP. Uwitwa Mohamed Salim ni we wayifatanywe ku itariki 30 Gicurasi umwaka ushize agira ngo ayinjize mu Rwanda aturutse  mu Burundi. Yafatiwe ku mupaka wa Ruhwa, mu karere ka Bugesera.

Indi ni TOYOTA LAND CRUSER ifite pulake TZ 53 CGM. Iyi yo yafatiwe ku mupaka wa Rusumo, mu karere ka Kirehe ku itariki 11 Gashyantare umwaka ushize. Yafatanywe Kompanyi yo muri Tanzania yitwa SIMBA DRILLING CO. Ltd. Inkuru yose

Polisi yashyikirije Ishuri rya Kagarama mudasobwa eshatu ryibwe zigafatanwa abagabo batatu

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ishuri ryisumbuye rya Kagarama mudasobwa eshatu ryibwe mu bihe bishize zafatanywe abagabo batatu ahitwa Kazi ni Kazi; mu murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko abazifatanywe ari: Kazeneza Alexis, Kagabo Emmanuel na Mulumba Daddy.

SP Hitayezu yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko izo mudasobwa eshatu zibwe n’umunyeshuri wiga muri iri shuri witwa Muhizi Junior. Inkuru yose

12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa y’amafaranga abapolisi

Abantu 12 bafunzwe bakekwaho guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo badahanirwa kwica amategeko y’umuhanda.

Umuvugizi w’iri Shami, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yavuze ko abafungiwe iki cyaha ari: Kabalisa Felix, Hitimana Jean, Semajeri Theogene, Niyoyita Fabien, Habimana Vedaste, Hakineza Tharcisse, Nshimyumukiza Eric, Mazimpaka Olivier, Karangwa Daniel, Uwizeyimana Sother, Munyaneza Jean Claude na Arinda Victor.

CIP Kabanda yavuze ko bafashwe ku itariki 19 z’uku kwezi mu bikorwa byo gufata abaha ruswa Abapolisi byabereye ku mihanda ya: Muhanga - Ngororero, Muhanga – Huye, Kigali – Bugesera, Rulindo – Musanze na Rulindo - Kigali – Gatuna. Inkuru yose

Abayobozi babiri b’ibanze bafungiwe kwaka no kwakira ruswa

Abayobozi babiri b’ibanze bo mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo bafunzwe bakekwaho gusaba no kwakira ruswa umuturage kugirango yubake mu buryo butemewe n’amategeko.

Abafunze ni Munyemana Gaspard ushinzwe amakuru mu mudugudu  na Ntakirutimana Wilson ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kira, akagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera, bakaba bafungiye kuri sitasyo ya Polisi ya Ndera .

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali , SP Emmanuel Hitayezu akaba atangaza ko bombi bafatiwe mu cyuho bakira ruswa. Inkuru yose

Abakozi ba UNHCR mu bihugu bitandukanye bashimye imikorere ya Isange One Stop Centre

Kuwa kane tariki ya 21 Nzeri, itsinda ry’abakozi 25 bakorera Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) baturutse mu bihugu 13 by’Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa basuye ikigo  Isange one stop centre gishinzwe kwakira no gufasha abahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikorera ku bitaro by’Akarere bya Kacyiru. Inkuru yose

Polisi yafashe abagabo 5 bakodesha ibyuma by’imodoka bakabona ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Kuwa gatanu itariki ya 22 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ryerekanye abantu batanu barimo abashoferi n’abakanishi bafashwe bakekwaho gukoresha uburiganya ngo babone ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Aba bafashwe ni: Nsengiyumva Bernard w’imyaka 26, Ndinkabandi Joseph w’imyaka 51, Bagonde Fred w’imyaka 60, Kagabo Jean Damascene w’imyaka 32 na Nyirimpuhwe Emmanuel w’imyaka 22.Inkuru yose