Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda yo mu cyumweru gishize

Amakuru ya Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo, ari rwo www.police.gov.rw , mu cyumweru gishize, yakanguriraga abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.

Ubwo bukangurambaga bwibanze cyane cyane ku kurwanya ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda,ubujura, ruswa n’amafaranga y’amiganano.

Binyuze kandi  muri ayo makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Kurwanya ibiyobyabwenge

Ku itariki 12 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere Nyarugenge yakanguriye abanyeshuri 800 b’urwunge rw’mashuri rwa Nyinawajambo kwirinda ibiyobyabwenge  no gutanga amakuru ku gihe ku babinywa, ababitunda n’ababicuruza.

Ubu butumwa bwahawe kandi abanyeshuri 400 bo mu rwunge rw’amashuri rwa Akumunigo,ruri mu kagari ka Rugarama, mu murenge wa Nyamirambo, ku itariki 9 Werurwe.

Bahuguwe kandi ku icuruzwa ry’abantu n’ihoterwa rishingiye ku gitsina, kandi bakangurirwa kugira uruhare rufatika mu kubirwanya no kubikumira.

Urubyiruko  nyarwanda  rw'abakorerabushake mu gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) rwo mu karere ka Gicumbi, rwakanguriye urundi rubyiruko ndetse  n’umuryango mugari nyarwanda  kwirinda no kurwanya  ibiyobyabwenge, byo muzi w’ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa babutangiye mu nama bagiranye ku itariki 7 Werurwe  n’umuyobozi w’aka karere, Alexandre Mvuyekure, wari kumwe n’umuyobozi wa Polisi muri ko, Senior Supt. of Police (SSP), Karangwa Murenge.

Umuyobozi wa RYVCPO mw’ishuri rikuru ry’imyuga rya Byumba, Nikuze Jacqueline, yagize ati," Nk’uko twabyiyemeje, tuzakomeza  kurwaya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose, haba mu rubyiruko bagenzi bacu ndetse no mu muryango mugari nyarwanda".

Kurwanya ubujura

Mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano mu mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yatangiye imikwabo yo gufata abanyabyaha, barimo abajura, cyane cyane abiba mu nyubako zitandukanye.

Mu gihe cy’iminsi ibiri iki gikorwa gitangiye, hari hamaze gufatwa ibintu byinshi bitandukanye, birimo ibikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa.

Mu bafashwe harimo Murenzi Aloys, wiyemereye kuba yaragize uruhare mu kwiba bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga byeretswe itangazamakuru ku ya 12 Werurwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, ari naho afungiwe.

Na none kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, hafungiwe umwe mu baguze bimwe muri ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga by’ibyibano byafashwe bihabitse.

Stella Uwanyirigira, umwe mu bafatiwe ibikoresho yari yaribwe, yagize ati: "Ndashima Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe, ikaba yananshyikirije mudasobya eshatu muri eshanu nibwe mu ijoro ryo ku ya 19 Nzeri".

Ku itariki 12 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Kicukiro yafashe ibyuma bikoreshwa mu bwubatsi icyenda mu icumi byibwe mu rwunge rw’amashuri rwa Muyange, ruhereye mu kagari ka Muyange, mu murenge wa Kagarama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt.of Police (SP), Modeste Mbabazi, yavuze ko hafashwe abantu bane bakekwa kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abo ni Niyonzima Deo, wubakishaga ubwiherero bw’iri shuri, Munyeragwe Valence, umuzamu kuri iri shuri, Bicamumpaka James, ukora akazi ko gusudira ibyuma hafi yaryo, n’umuturage wo hafi yaryo witwa Bimenyimana Eugene.

SP Mbabazi yavuze ko ibyo byuma byafashwe, byari bimwe mu byakoreshwaga mu kubaka ubwiherero bw’iryo shuri.

Na none, ku itariki 11 Werurwe, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi yafatanye Ndagijimana Eric na Dusenge Jean Eric moto bikekwa ko bari bibye Jyamubandi Innocent.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, Chief Inspector of Police (CIP), Eric Kabera, yavuze ko abakekwa bahagaritse  nyiri moto, mu gitondo cyo kuri uwo munsi, mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, bayimukuraho, batangira kumunigisha umugozi, bamusiga ari intere, maze bajyana moto ye.

CIP Kabera yavuze ko bafatiwe mu kagari ka Ruhondo, umurenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi. Jyamubandi yahise ajyanwa ku bitaro bya Kiziguro.

Yagize kandi ati,"Kuba abo bajura barafashwe nyuma y’amasaha make bibye iyo moto, byatewe no kuba uwibwe ndetse n’abo yamenyesheje ko amaze kwibwa baratangiye amakuru ku gihe".

Kurwanya impanuka zo mu muhanda

Mu cyumweru gishize , Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo hakumirwe impanuka zangiza ibikorwa bitandukanye utaretse guhitana no gukomeretsa bamwe mu bakoresha umuhanda.

Ubu butumwa bwakurikiraga impanuka enye zabaye ku itariki 9 Werurwe mu turere twa Burera, Gatsibo, Kucukiro na Ruhango, zakomerekeyemo abantu umunani.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda, yavuze ko izo mpanuka zatewe muri rusange n’umuvuduko ukabije.

Abakomerekeye muri izo mpanuka bahise bajyanwa  ku bitaro bya Ruhengeri, Byumba na Kabgayi.

Na none,  mu rwego rwo kurushaho gukumira impanuka, ku itariki 12 Werurwe, CIP Kabanda yagiranye ikiganiro n’abaturage b’umurenge wa Gatsata, mu karere ka Gasabo, maze abakangurira kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi w’akarere ka Musanze wungirije ushinzwe ubukungu, Jean Claude Musabyimana, yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare, bazwi ku izina ry’abanyonzi, bakorera mu karere ka Musanze, kurangwa n’imikorere izira kunyuranya n’amategeko agenga umwuga wabo.

Yabibabwiriye mu nama yagiranye na bamwe muri bo  bagera kuri 600 ku itariki 11 Werurwe.

Iyo nama yabereye kuri sitade Ubworoherane, mu murenge wa Muhoza.

Abanyonzi bo muri aka karere bibumbiye mu ishyirahamwe ryabo bise Cooperative Velo Musanze-CVM.

Umuyobozi wa CVM, Ngayaberura  Casmir, yagize ati,"Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kuvugurura imikorere yacu, bityo, turusheho kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha".

Impushya zo gutwara ibinyabiziga z’inyiganano

Ku ya 13 Werurwe, Polisi y’u Rwanda yafashe  Hyacinthe Habimana  wakoraga impushya zo gutwara z’inyiganano.

Evariste  Bizirabagabo, umwe mu baguze rumwe muri zo ,yavuze ko yamenye ko ari urwiganano ubwo yajyaga kwiyandikisha gukorera kategori.

Ferdinand Sebahinzi , usanzwe ari umumotari,we yatanze  ibihumbi 150,000 by’amafaranga y’u Rwanda ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rw’urwiganano, nawe aza kubimenya ari uko agiye gukorera gategori.

CIP Kabanda yatangaje ko, kuva muri  Nzeli, umwaka ushize , hamaze gufatwa impushya zo gutwara ibinyabiziga z'impimbano zigera kuri 81, hirya no hino mu gihugu.

Yavuze ko kuva muri Mutarama,uyu mwaka, hamaze gufatwa abantu bagera kuri 38 bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.

Amafaranga mpimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza yafatanye Harindintwari Josué  inoti 14 z’ibihumbi bitanu z’amafaranga y’u Rwanda,  z’inyiganano.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyanza, Senior Supt. of Police (SSP) Francis Muheto,  yavuze ko Harindintwari yafatiwe kuri Sacco ya Busogo, iri mu kagari ka Masangano, mu murenge wa Busogo, ku itariki 11 Werurwe, ahagana saa mbiri za mu gitondo, amaze guha ayo mafaranga y’amiganano umukozi w’iryo shami rya Sacco ngo ayamubikire kuri konti ye.

Yakanguriye abaturage kujya buri gihe  basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo badahabwa amiganano kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bayabonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe.

Kurwanya ruswa

Mu cyumweru gishize, abantu batatu bafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko.

Abo ni Hitimana David, ufite imyaka 50, Ndayisaba Jean de Dieu, w’ imyaka 35, na Nshimiyimana Jean d’Amour w’imyaka 33, bafashwe ku itariki 10 werurwe.

Hitimana yafatiwe ku mupaka wa Gatuna, mu karere ka Gicumbi, uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda, ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba, nyuma y’aho ageragereje guha ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 20,000 umupolisi wari umubwiye kuriha imisoro y’amapatalo yose 93 yari yinjije mu gihugu yo gucuruza. Hitimana yari yarihiye gusa umusoro amapataro 60 muri 93.

Nshimiyimana  yafatiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kinigi, iri mu murenge wa Kinigi, akarere ka Musanze, aho yagerageje guha umupolisi wari ku kazi amafaranga y’u Rwanda 30,000 kugira ngo arekure moto ye, ifite nonero za purake RB 333S, yari yafashwe atwaye adafite  ibyangombwa  bimwemerera gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto birimo uruhushya rwo gutwara moto, n’ubwishingizi.

Ndayisaba we yafatiwe mu kagari ka Nyanza, umurenge wa Busasamana, ho mu karere ka Nyanza, ahagana saa mbiri z’umugoroba, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda 10,000 kugira  ngo arekure moto ye ifite nomero za purake RC 716 H yari yafatanywe Bikorimana Jean Bosco ayitwaye nta ruhushya rwo gutwara moto.

 Guharanira uburenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturarwanda  gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya uburenganzira bw’umwana.

Ubu butumwa bwakurikiraga igikorwa kigayitse cyabaye ku itariki 9 Werurwe mu kagari ka Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro, ho mu karere ka Gatsibo, aho uwitwa Temahagari Samuel w’imyaka 18, yasambanyije ku mbaraga umwana w’umukobwa  w’umuturanyi we w’imyaka itatu y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati, "Amakuru akwiye guhabwa Polisi ku gihe kugira ngo abahohotewe bahabwe ubufasha mu maguru mashya ndetse hakusanywe ibimenyetso by’icyaha bitarasibangana".

Yibukije abantu ko batagomba gukora isuku ku myanya umwana yakoreweho iki cyaha kuko byasibanganya ibimenyetso byacyo. Yakanguriye abana nabo gutinyuka bakajya bavuga ihohoterwa ribakorerwa.

Gukumira ibyaha

Ku ya 9 Werurwe, abagize za komite zo kwicungira umutekano 250 bo mu mirenge ya Mahama na Nyamugari, yo mu karere ka Kirehe , bakanguriwe kuba inyangamugayo, kandi bibutswa kujya batangira amakuru ku gihe , kurushaho gukorana neza n’abaturage, kugira ngo, bafatanyije, barusheho kurwanya no gukumira ibyaha.

Imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu  butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Haiti bahawe umidari y’ishimwe ku ruhare bagize mu kubungabunga ibidukikije n’ ibikorwa remezo, ndetse no kwita ku isuku aho bakorera.

Iki gihembo bagishyikirijwe n’umuyobozi  wa MINUSTAH, Wallace Divine, nyuma y’urugendo yakoze muri uku kwezi, aho yasuraga ahantu hose hari Polisi z’ibihugu bitandukanye biri  muri ubu butumwa bw’amahoro, yirebera uko bagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.