Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yari agamije nk’uko biri mu nshingano zayo zo gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira.
Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize; aya akaba ari yo makuru y'ingenzi yayiranze mu cyumweru gishize:
Icyiciro cya gatanu cy’Abofisiye Bakuru ba Polisi bigaga iby’ubuyobozi muri NPC cyasoje amasomo
Abofisiye bakuru ba Polisi 26 baturuka mu bihugu icumi byo muri aka karere, ku itariki 2 Nyakanga uyu mwaka basoje amasomo bari bamaze umwaka bakurikira mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College) yerekeye uburyo bwa kinyamwuga bwo kuyobora abandi bapolisi ndetse n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo za buri munsi.
Isozwa ry’ayo masomo ryahuriranye kandi no gusoza andi mahugurwa y'ibindi byiciro bibiri by’Abofisiye ba Polisi y’u Rwanda 60 bahuguriwe muri iri shuri mu gihe cy’amezi ane; bakaba barahawe ubumenyi mu bijyanye n’ibyo bashinzwe.
Ayo masomo n’ayo mahugurwa byasojwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye. Inkuru yose
Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda baganiriye ku ngamba zo gufatanya kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka
Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda, ku itariki 2 Nyakanga uyu mwaka baganiriye ku ngamba z’uburyo barushaho gushimangira ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka; byaba ibikorerwa muri ibyo bihugu ndetse no mu karere muri rusange.
Ibi byaganiriwe mu nama yahuje impande zombi yabereye mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri mu karere ka Musanze; ikaba yari iyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana na Assistant Inspector General of Police (AIGP) Fred Yiga wari uhagarariye Polisi ya Uganda. Inkuru yose
Guteza imbere imikoranire: Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Djibouti yasuye Polisi y'u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu cya Djibouti, Col Abdillahi Abdi Farah, ku wa gatanu tariki 7 Nyakanga uyu mwaka yasuye Polisi y’u Rwanda kugira ngo aganire n’Ubuyobozi bwayo ku buryo bwo guteza imbere imikoranire y’izi nzego z’umutekano.
Col Abdillahi Abdi Farah n’abari hamwe na we bageze ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wayo, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana wari hamwe n’abamwungirije; ari bo: ushinzwe ibikorwa byayo, DIGP Dan Munyuza n’ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP Juvenal Marizamunda. Hari kandi bamwe mu Bakomiseri ba Polisi y’u Rwanda barimo abayoboye amwe mu Mashami , Imitwe n’Amashuri byayo. Inkuru yose
Ibiganiro bihuza Polisi y'u Rwanda, abanyamakuru n’inzego z’ibanze byasorejwe mu Ntara z’Amajyaruguru n’Amajyepfo
Abanyamakuru b’Ibitangazamakuru bitandukanye bakorera mu Ntara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo , ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri izi Ntara na Polisi y’u Rwanda, bagiranye ibiganiro ku mikoranire n’ubufatanye hagati y’izi nzego, aho byasorejwe mu Ntara y’Amajyepfo ku wa gatanu taliki ya 7 Nyakanga.
Iyi nama mu majyepfo yayobowe na Guverineri Marie-Rose Mureshyankwano , ikaba yarabaye nyuma y'umunsi umwe inama nka yo ibereye mu Majyaruguru , ikaba yari yayobowe n'Umunyamabanga nshingwabikorwa w'iyo ntara, Paul Jabo.
Izi nama zikaba zari zigamije gukomeza ubufatanye hagati ya Polisi n'itangazamakuru , gusangira ubunararibonye ndetse no kwigiranaho ibyiza byose mu nyungu z'abaturage, kurwanya ibyaha ndetse no gushaka ituze ry'abaturage. Inkuru yose
Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo muri Musanze rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abanyamuryango 26 b’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha bo mu murenge wa Muko, mu karere ka Musanze, ku wa 6 Nyakanga uyu mwaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi mu karere ka Gasabo.
Ubwo batambagizwaga urwo Rwibutso, babwiwe ndetse basobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, abayiteguye , uko yashyizwe mu bikorwa n’ababigizemo uruhare.
Urwo rubyiruko rweretswe kandi amagambo yanditse ku nkuta z’ibyumba by’urwo Rwibutso n’ibindi bivuga ku mateka y’u Rwanda kuva mu Kinyejana cya 11, uko ubutegetsi bwasimburanye n’ukuntu amacakubiri yigishijwe kugeza arugejeje mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Inkuru yose
Burera: Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga i Kigali
Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Cyanika, mu karere ka Burera hafungiye umugabo witwa Jean Claude Bizimana w’imyaka 35 y’amavuko nyuma yo gufatanwa amafaranga angana na 1,345,000 yibye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Gatenga,akagari ka Nyanza mu mudugudu wa Marembo, aho yakoraga akazi k’ubuzamu; akaba yafashwe mu gitondo cyo ku wa gatandatu taliki 8 Nyakanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Innocent Gasasira yavuze ko aya mafaranga yibiwe mu rugo rw’uwitwa Kirenga Innocent ku italiki ya mbere Nyakanga , aho uyu mugabo nyuma yo kuyabura yahise abura n’umuzamu maze atanga ikirego kuri Sitasiyo ya Polisi y’aho umuzamu akomoka ari naho afungiye. Inkuru yose
Twaguze abakinnyi bashya batandatu abandi batanu ubu ntibakibarizwa muri Police FC: CIP Jean de Dieu Mayira
Nyuma yo kurangiza ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona y’umwaka ushize wa 2016 - 2017 ndetse ikaviramo muri ¼ mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro, ikipe ya Police FC ikomeje kwiyubaka mu rwego rwo gutangira shampiyona y’umwaka utaha neza.
Umuvugizi wayo, Chief Inspector of Police (CIP) Jean de Dieu Mayira yavuze ko kugeza ubu Police FC imaze kugura abakinnyi batandatu ibavanye mu makipe atandukanye. Inkuru yose
Ngororero: Afunzwe akurikiranyweho gupakira mu modoka magendu ya coltan irenze toni imwe
Ahagana saa tanu z’ijoro ryo ku itariki 5 z’uku kwezi, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero yafashe Harerimana Sylvestre apakiye toni n’ibiro 46 by’amabuye y’agaciro ya Koluta (Coltan) ya magendu mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser ifite nimero ziyiranga RAB 038 E.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko yafatiwe kuri bariyeri ya Polisi iri mu karere ka Kavumu.
Yavuze ko ayo mabuye y’agaciro ari magendu kubera ko uyu wari uyapakiye nta byangombwa yari afite birimo ikimwemerera kuyatwara hanze y’imbago yacukuwemo, icyangombwa kigaragaza ko ayo mabuye apimye, ndetse n’impapuro ziyaherekeza; hakiyongeraho kuba atari afunze n’ubujeni. Inkuru yose
Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage yongereye umutekano mu banyarwanda
U Rwanda rukunze kuza imbere mu bihugu bifite umutekano usesuye, n’imiryango itandukanye ku isi yarushyize ku mwanya wa mbere muri Afurika nk’igihugu gifite umutekano usesuye; byose bikaba bituruka ku nzego z’umutekano zarwo zikora neza.
Mu myaka irindwi ishize, Polisi y’u Rwanda yakoze ibikorwa bitandukanye bijyanye n’inshingano za yo zo kubungabunga no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo; ibyo bikaba byaragize uruhare runini mu guteza imbere ibikorwa by’ishoramari ndetse n’iterambere muri rusange.
Ibi Polisi y’u Rwanda yabigezeho kubera gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje gukora, hakiyongeraho imikoranire myiza n’abaturage ndetse n’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira ibyaha. Ibindi byatumye bigerwaho; harimo ubufatanye n’imikoranire myiza n’izindi nzego z’umutekano zo muri aka karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka. Inkuru yose
Gukumira ibyaha binyuze mu mikino: Polisi muri Rutsiro yakinnye n’abatwara abagenzi kuri moto
Imikino n’imyidagaduro ni bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda ikoresha mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha; ubwo busabane n’abaturage bukaba butuma barushaho kuyibonamo no kuyizera; bityo bagafatanya na yo mu bikorwa by’iterambere no kubungabunga umutekano.
Ni muri urwo rwego ku itariki 4 Nyakanga uyu mwaka mu karere ka Rutsiro habaye umukino w’umupira w’amaguru wahuje Abapolisi b’u Rwanda bakorera muri aka karere n’abatwara abagenzi kuri moto bakorera muri Zone ya Gihango bibumbiye muri Cooperative Taxi Moto Rutsiro – Icyizere (COTAMORU – Icyezere ) , uwo mukino ukaba wararangiye nta gitego kinjiye ku mpande zombi. Inkuru yose
Hasenywe inzengero z’inzoga zitemewe zatahuwe mu karere ka Gatsibo
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo yatahuye inzengero z’inzoga zitemewe mu Rwanda kuko zitujuje ubuziranenge; zahise zisenywa, ndetse n’inzoga zafashwe zirangizwa.
Mu gitondo cyo ku itariki 5 z’uku Kwezi ni bwo Polisi yatahuye izo nzengero mu kagari ka Gitura, ho mu murenge wa Rugarama. Rumwe rwari urwa Mutabazi Alexandre wengaga iyitwa Inkumburwa . Bivugwa ko yavangaga umutobe w’imineke, isukari n’amazi.
Uyu yafatanywe amacupa 1 200 y’iyi nzoga . Mu nzu ye Polisi yahafatiye kandi amajerikani 13 yifashishaga mu kuyenga. Inkuru yose
Abapolisi b’u Rwanda bari muri Sudani y’Epfo bitabiriye ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo (RFPU II) Juba, ku itariki ya 27 Kamena bitabiriye amarushanwa y’umupira w’amaguru yateguwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), abayitabiriye baboneraho umwanya wo guherwamo ubutumwa bwo kwirinda no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.
Amakipe yitabiriye iri rushanwa ni iy’u Rwanda (RFPU II), Ikipe y’abari n’abategarugori ya UNMISS, amakipe 3 y’ abari n’abategarugoribari bavanywe mu byabo n’intambara bari mu nkambi (Poc I,II, III), amakipe 2 y’abapolisi bakomoka mu gihugu cya Nepal, iy’abashinwa, n’iy’abakomoka muri Ethiopia. Inkuru yose
Rutsiro: Umwarimu afunzwe akekwaho kurigisa amata ya gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi umwarimu witwa Nzamwitakuze Zephelin w’imyaka 42, wigisha mu ishuri ribanza rya Nkuri riri mu murenge wa Nyabirasi muri aka karere, akaba akekwaho kurigisa amata ya gahunda y’Inkongoro y’Amata ku mwana yari agenewe abanyeshuri bo kuri icyo kigo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobard Kanamugire, yavuze ko uyu mwarimu yahaye abana babiri biga ku ishuri yigishaho amapaki 65 y’amata agenewe abana bibasiwe n’ikibazo cy’imirire mibi, ababwira ko bayamugereza muri Santeri ya Mahoko iri mu murenge wa Kanzenze akarere ka Rubavu, aba bana bageze mu nzira ni bwo bigiriye inama yo kuyajyana kuri Polisi no kuvuga ko umwarimu abarigisiriza amata, nyuma y’aho ni bwo uyu mwarimu yahise atabwa muri yombi. Inkuru yose
Ngororero: Abakobwa babyariye iwabo baganirijwe na Polisi ku burenganzira bw’abana
Abantu bamwe babangamira uburenganzira bw’abana bazi neza ko ari icyaha, abandi bakaba babahohotera badasobanukiwe ko ibyo bakora binyuranyije n’amategeko. By’umwihariko, abana b’abakobwa babyariye iwabo (batarashaka) bakorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye n’abo mu muryango wa nyina ugereranyije n’uko abandi bana bafatwa.
Gufatanya n’izindi nzego mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ihohoterwa rikorerwa abana biri mu byo Polisi y’u Rwanda ikora kandi yimirije imbere. Ni muri urwo rwego ku itariki 28 z’uku Kwezi Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kavumu, ho mu karere ka Ngororero, Inspector of Police (IP) Jean Marie Vianney Tuyisabe yaganirije abakobwa babyariye iwabo 160 bo mu murenge wa Sovu ku burenganzira bw’abana, anabasaba kuba abafatanyabikorwa mu kubarinda ihohoterwa. Inkuru yose
Ruhango: Polisi y’u Rwanda yashyikirije mudasobwa 27 zari zaribwe mu kigo cy’ishuri
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ruhango yashyikirije ikigo cy’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) cya Nyamagana kiri mu murenge wa Ruhango muri aka karere mudasobwa ngendanwa zari zaribwe ikaza kuzifatana abantu batandukanye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, abantu bibye mudasobwa 30 muri iki kigo, mu gitondo ubuyobozi bukaza gutanga ikirego kuri Polisi ya Ruhango na yo igatangira iperereza.
Yavuze ko kugira ngo zifatwe ari umuturage wahaye amakuru Polisi ko hari umuntu asanzwe azi ko atatunga mudasobwa, ariko akaba yamubonanye 2 ari kuzishakira abazigura. Inkuru yose
Kamonyi: Abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore basabwe kurushaho gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina
Polisi y’u Rwanda ifatanya n’izindi nzego kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina mu muryango Nyarwanda ibakangurira kuryirinda no gufatanya gukumira icyo cyaha batanga amakuru y’ahagaragara ibibazo bishobora kuriganishaho kugira ngo bikemurwe.
Ni muri urwo rwego, ku itariki 28 Kamena uyu mwaka, Polisi mu karere ka Kamonyi yagiranye ikiganiro n’abahagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri aka karere bagera ku 170 (kuva ku rwego rw'umudugudu kugera ku rwego rw'akarere), ibashishikariza kongera imbaraga mu gukumira iryo hohotera. Inkuru yose
Kinyarwanda
English











