Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yo mu cyumweru gishize

Nk’uko bisanzwe, Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku rubuga rwayo, ari rwo www.police.gov.rw yakanguriye abaturarwanda kwirinda ibyaha no  kugira uruhare mu  kubikumira no kubirwanya.

Ubukanguranga bwibanze cyane cyane ku kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ibisasu.

Na none binyuze muri ayo makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda, birimo kongerera ubumenyi abapolisi, no kwagura umubano n’ubufatanye.

Kwitabira umuganda ngaruka kwezi

Ku ya 28 Gashyantare abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, kiri ku Kacyiru, bitabiriye umuganda ngaruka kwezi, bakaba baratemye ibihuru byari biri mu nkengero z’ikigo, basibura n’imiferege yari yarasibamye.

Uyu muganda witabiriwe na Deputy Commissioner General (DCG), Stanley Nsabimana, umuyobozi w'ishami rishinzwe umusaruro n’ibikorwa by’ubwubatsi muri  Polisi, n’abandi bayobozi muri Polisi y’u Rwanda.

Nyuma y’umuganda, DCG Nsabimana yabwiye abapolisi kujya bahora bitabira umuganda kuko ari inkingi y’iterambere.

Kuburizamo ubujura

Polisi ikorera mu karere ka Ngoma, ku itariki ya 28 Gashyantare, yaburijemo umugambi wo kwiba ibikoresho by’abanyeshuri bo mu ishuri rya ASPK  birimo imifariso, ibikapu n’imyenda.

Hafashwe umwe mu bakekwa kuba muri abo  bujura witwa Mugabo François.

Ingamba zo kurushaho kubumbatira umutekano mu mujyi wa Kigali
Ku itariki 27 Gashyantare, Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP), Rogers Rutikanga , yavuze ko umutekano mu mujyi wa Kigali umeze neza kandi ko  Polisi ikorera mu turere dutatu tuwugize, ari two Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge twashyizeho imitwe itandukanye yihariye yo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha, byaba ibito cyangwa ibikomeye.

Yakanguriye  abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi mu rwego rwo kurushaho kurwanya ibyaha no kuyiha amakuru ku gihe ku kintu cyose kinyuranyije n’amategeko harimo ibiyobyabwenge.

Gusuzuma  agakoko gatera SIDA ku buntu bamwe mu bafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda, ibinyujije mu ishami ryayo rishinzwe ubuvuzi, yasuzumye ku buntu agakoko gatera SIDA bamwe mu bafatanyabikorwa bayo bo mu turere twa Huye na Nyanza.

Hasuzumwe bamwe mu bagize urwego rushinzwe kunganira akarere mu mutekano (District Administration Security Support Organ-DASSO), inkeragutabara na bamwe mu bagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) ndetse n’abapolisi bakorera muri utu turere. Na none , bamwe muri abo bafatanyabikorwa basiramuwe ku buntu.
Ibi bikorwa byabereye kuri zimwe muri za sitasiyo na posite bya Polisi muri utu turere. Byabanzirizwaga buri gihe no kwigisha abagenerwabikorwa uko SIDA yandura, uko bayirinda no kuyirinda abandi, uburyo bwo gufasha abagize ibyago byo kwandura, n’umumaro wo kwipimisha no kwisiramuza.

Kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri biga mu kigo cy’imyuga giherereye mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza, biyemeje kurwanya bivuye inyuma ibiyobyabwenge.
Ibi babyiyemeje ku itariki 26 Gashyantare mu nama bagiranye na Assistant Inspector of Police (AIP), Erasto Niyibizi,ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abatugare no gukumira ibyaha muri aka karere.

Umwe muri bo witwa Nyinanase Claudine yagize ati," Ku giti cyanjye, narushijeho gusobanukirwa ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uburyo nabirwanya. Nzajya nkangurira urubyiruko bagenzi banjye kubyirinda no gutanga amakuru ku gihe ku babyishoramo".  

Ku itariki 25 Gashyantare, abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare 81, bazwi ku izina ry’abanyonzi, bakorera mu mirenge ya Karago na Mukamira, y’akarere ka Nyabihu, bakanguriwe kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Umwe muri bo, Twizerimana Jean Baptiste, yagize ati: "Izi nama ziziye igihe kuko zongeye kuduhwiturira kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurwanya ibiyobyabwenge. Twarushijeho kumenya ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’uko twabyirinda no kubirwanya. Icyo dusabwa n’ugushyira mu bikorwa inama twagiriwe".

Polisi y’u Rwanda kandi yafashe litiro 187 za Kanyanga, ibiro 10 by’urumogi n’udupfunyika twarwo duto tuzwi ku izina  rya bule 47 na litiro 435 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, zizwi ku izina ry’ibiswika. Byafatiwe mu mikwabo yakozwe ku itariki 25 Gashyantare 2015 mu duce dutandukanye, mu turere twa Ruhango, Nyagatare, Nyarugenge,  Nyaruguru, Ngoma, Kicukiro, na Kayonza.

Na none , ku itariki 23 Gashyantare 2015, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo yahagaritse imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Carina, ifite nomero za purake RAB 196M, yari ipakiwemo litiro magana abiri na mirongo itanu n’esheshatu za Kanyanga n’udushashi ibihumbi bitatu twa Chief Warage.

Iyi modoka yahagaritswe ahagana mu saa tatu za mu gitondo, mu kagari ka Kajevuba, mu murenge wa Ntarabana, ariko uwari uyitwaye yanga guhagarara.
Abari muri iyo modoka babonye  ko Polisi ibakurikiye bayihagaritse nko mu kirometero kimwe uvuye aho bangiye guhagarara, bayitana n’ibyari biyipakiyemo.

Abashinzwe kurwanya ihohoterwa, bazwi ku izina rya "Mutima w’urugo" n’urubyiruko ruzwi ku izina ry’Inkomezamihigo, bo  mu karere ka Nyamagabe, bagera kuri 80, bakanguriwe kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, byo muzi w’ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa babuhawe ku itariki 25 Gashyantare, ubwo bari mu nama basuzumiragamo aho bageze bashyira mu  bikorwa ibyo bakuye mu mahugurwa bakoreye mu gihe cyashize mu kigo cy’amahoro cya Nkumba , giherereye mu karere ka Burera.

Ubumenyi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Polisi y’u Rwanda yongeye gusobanurira abaturage amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’amategeko abihana kandi ibakangurira kurushaho kuryirinda, kurirwanya no gutanga amakuru ku barikora.

Kwirinda ibisasu

Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abaturarwanda kwirinda gukora ku kintu cyose bakeka ko ari igisasu kuko gishobora guturika maze kikangiza ibintu bitandukanye no gukomeretsa cyangwa guhitana abantu.

Ubu butumwa bwakurikiraga inkuru ibabaje yabaye ku itariki 22 Gashyantare 2015, mu kagari ka Nyarubungo, umurenge wa Ngarama, mu karere ka Gatsibo, aho abana batatu, bari mu kigero cy’imyaka 10, 12 na 15, babonye gerenade mu gihuru, barayifata, barayihondahonda kugeza aho iturikiye, irabakomeretsa, bahita bajyanwa ku bitaro bya Ngarama.

Kongerera abapolisi ubumenyi

Abapolisi 32 bakorera mu ntara y’amajyepfo mu mashami atandukanye  bari bashoje amahugurwa y’iminsi itanu yo kubongerera ubumenyi mu gutanga serivisi inoze.

Aya mahugurwa yabereye mu kagari ka Ngoma, mu murenge wa Ngoma, yakozwe kuva  ku itariki 23 kugeza ku ya 27 Gashyantare 2015.
Yashojwe  ku mugaragaro n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’amajyepfo,Chief Supt. of Police (CSP),Simon Mukama, wabasabye kuzashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe no kubisangiza bagenzi babo kugira ngo batange serivisi nziza bityo basohoze inshingano zabo neza.

Amasezerano y’ubufatanye

Ku itariki 24 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda na Kaminuza y’u Rwanda byasinyanye amasezerano y’ubufatanye azafasha  mu guteza imbere gahunda z’ubumenyi zihariye ku bapolisi b’u Rwanda.

Aya masezerano areba amashuri makuru yose ya Kaminuza y’u Rwanda, yasinywe hagati y’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana na Prof. James Mcwha, umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda wungirije, wasinye mu izina ry’amashuri makuru ayigize.

Mu byo azibandaho harimo guhanahana abarimu, abakozi n’abashakashatsi, bazafasha muri gahunda z’amasomo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, riherereye mu karere ka Musanze, rizwi ku izina rya National Police College (NPC).

Kwigira ku bunararibonye bw’u Rwanda

Itsinda  ry’intumwa esheshatu zaturutse mu gihugu cya Niger, zari ziyobowe n’umunyamabanga mukuru w’ikigo gishinzwe kurwanya ruswa n’akarengane (Transparency International)  cyo muri iki gihugu, Wada Maman, ryishimiye uburyo u Rwanda rurwanya ruswa.

Ibi babivugiye mu ruzinduko bagiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, kiri  ku Kacyiru, ku ya 24 Gashyantare.

Wada yagize ati” Twaje kwirebera ibanga Polisi y’u Rwanda ikoresha, ariko twasanze nta rindi uretse ubushake bwa  Leta n’izindi nzego z’igihugu zikorera hamwe ".

Na none kuri iyo tariki, izindi ntumwa ziturutse mu kigo gitanga amahugurwa yo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi cyo muri Kenya (IPSCT) cyishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda yita ku iterambere n’uburinganire bw’umupolisikazi  ndetse n’uburyo ifasha   muri gahunda za Leta.

Nabo babivugiye mu ruzunduko bagiriye ku cyicaro gikuru  cya Polisi y’u Rwanda, aho bakiriwe n’umuyobozi mukuru wayo, IGP Emmanuel K. Gasana, wabasobanuriye uburyo Polisi y’u Rwanda, ifatanyije n’izindi nzego za Leta, igira uruhare mu iterambere ry’umugore n’uburinganire.

Kurengera uburenganzira bw’abana

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abaturage kurengera uburenganzira bw’abana. Ubu butumwa bwakurikiraga igikorwa cyabaye ku ya 22 Gashyantare 2015, aho uwitwa Uwamungu Regina, ukomoka mu murenge wa Kabarore, akarere ka Gatsibo, ukekwa kuba yarabyaye umwana w’umukobwa maze akamuhamba ari muzima.

Ubwo ibyo byabaga, abaturanyi  bakimara kubimenya, baratabaye, bataburura urwo ruhinja rukiri ruzima, ariko ku bw’amahirwe make, rwitaba Imana ubwo bari mu nzira barujyanye ku kigo nderabuzima cya Kabarore.