Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage bagejeje igihe kujya bitabira umuganda
Twese tumaze kumenyera ko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, ari umunsi uba warahariwe igikorwa cy’umuganda, igikorwa kigomba kwitabirwa n’abanyarwanda bose bagejeje ku myaka y’ubukure. Nyamara bimaze kugaragara ko hari bamwe batawitabira ahubwo ugasanga bahugiye mu bikorwa bishobora guhungabanya umutekano.
Ibi Polisi y’u Rwanda ibivuze nyuma y’aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Werurwe wari umunsi abanyarwanda bose bari bazindukiye mu gikorwa cy’umuganda, ariko igihe abashinzwe kugenzura uko igikorwa cy’umuganda kiri kugenda mu Karere ka Kicukiro umurenge wa Masaka akagari k’Akabaraya basanze akabari k’uwitwa Ntirenganya Leodomille w’imyaka 39 gafunguye, hakaba hari harimo n’abanywi 2 aribo Kayiranga Aphrodise na Ndayambaje Alphonse, banasangamo litiro 3 za Kanyanga, litiro 120 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya “Muriture”, n’ibikoresho bifashisha batetse kanyanga. Aba bose uko ari 3, ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanombe.
Polisi ikomeje guta muri yombi ababagerageza kwinjiza urumogi mu gihugu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe ifatanyije n’abaturage , kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Werurwe, yataye muri yombi abagabo 4 aribo Nkundimana Emmanuel w’imyaka 28, Manirabaruta Damascene w’imyaka 24, Kamanzi Emile w’imyaka 40 na Habumugisha Munyehirwe w’imyaka 23. Aba bose bakaba barafatiwe mu murenge wa Musaza akagari ka Nganda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango aba bantu bafatwe, ari amakuru yatanzwe n’abaturage akaba yaraboneyeho kubashima. IP Kayigi yagize ati:”Tukimara kumenya ayo makuru, twagiye kubashaka, dusanga barubatse akazu mu ishyamba, akaba ariko babikagamo urumogi babaga bakuye mu bihugu duhana imbibe. Muri ako kazu twasanzemo aba bagabo, n’ibiro umunani (8) by’urumogi)”.
Police HBC yiteguye kwitwara neza mu mukino uyihuza na GS Rambura
Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Werurwe, ikipe ya Polisi y’umukino w’intoki (Police HBC) irerekeza mu ntara y’Uburengerazuba akarere ka Nyabihu mu mukino uyihuza n’ikipe y’ishuri ryisumbuye rya Rambura (GS Rambura), mu mukino wa 2 w’izi kipe zombi kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira.
Umutoza wa Police HBC Assistant Inspector of Police (AIP) Antoine Ntabanganyimana yavuze imigabo n’imigambi y’ikipe ye aho yagize ati:”Kuva aho uyu mwaka utangiriye tumaze gutwara ibikombe 2, kandi intego yacu ni ugukora nk’ibyo twakoze umwaka ushize, aho dufite inyota yo gutwara igikombe cyose ikipe yacu izahamagarwamo”.
Abapolisi 139 basoje amahugurwa yihariye yo kurinda abayobozi n’ajyanye no gufata neza ibikoresho
Abapolisi b’u Rwanda 139 uyu tariki ya 27 Werurwe, basoje amahugurwa yihariye yo kurinda abayobozi bakuru b’igihugu n’abandi banyacyubahiro ndetse n’ajyanye no kwita no gufata neza ibikoresho bitandukanye bya Polisi.
Amahugurwa yo kurinda abayobozi asojwe n’abapolisi 100 barimo ab’igitsinagore batatu naho ayo kwita no gufata neza ibikoresho yo akaba asojwe n’abapolisi 39.
Asoza aya mahugurwa ku mu garagaro, umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, yasobanuye ko aya mahugurwa ari ingenzi kandi azafasha abayarangije gukora akazi kabo neza kandi kinyamwuga.
Rulindo: Polisi y’u Rwanda yafashe amaduzeni 359 ya Chief Waragi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe yafashe imodoka Taxi Minibus yo mu bwoko bwa Hiace ifite Pulaki RAA 632 V, ikaba yari itwawe n’uwitwa Habanabakize Asuman w’imyaka 32 ipakiye amaduzeni 359 y’inzoga zitemewe mu Rwanda zizwi nka Chief Waragi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, yagaragaje ko ibi byagezweho kubera imikoranire myiza n’abaturage, kuko aribo batanze amakuru yatumye aba banyabyaha bafatwa.
Abashakashatsi baturutse muri kaminuza zitandukanye banyuzwe n’imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturage
Itsinda ry’abantu 15 rigizwe n’abashakashatsi n’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no muri International Victiomology Institute Tilburg (INTERVICT), none tariki ya 26 Werurwe basuye ikicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Nyuma yo gusobanurirwa kuri zimwe mu ngamba za Polisi zo kubungabunga umutekano bashimye imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturarwanda, bakaba basanga aribyo bituma mu Rwanda hakomeza kugaragara umutekano n’umudendezo birambye.
Uruzinduko rw’aba bashakashatsi n’abanyeshuri rwari rugamije kurahura ubumenyi ku byo Polisi y’u Rwanda yamaze kugeraho.
Bugesera: Batatu bakurikiranyweho gukora no gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga z'impimbano
Kuri uyu wa kane tariki ya 26 Werurwe 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho gukora no gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano.
Abatawe muri yombi ni Ingabire Benjamin w’imyaka 28, ukomoka mu karere ka Rulindo, Nzarora Emmanuel w’imyaka 41 ukomoka mu karere ka Bugesera na Habihirwe Remy ukomoka mu karere ka Bugesera.
CPCs z’akarere ka Gakenke basabwe kongera imbaraga mu kwicungira umutekano
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe 2015, abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) barenga 180 bo mu murenge wa Nemba bahawe amahugurwa yo kwicungira umutekano.
Aya mahugurwa yatanzwe na Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Gakenke, akaba yari ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge Uwimana Focas bakaba basabye abayitabiriye kongera imbaraga mu gukumira no kurwanya ibyaha mu murenge wabo, hagamijwe gukomeza kwicungira umutekano.
Abapolisi bari ku masomo i Gishari bakoze urugendo shuri mu inteko ishingamategeko
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Werurwe niho abapolisi bitegura kuba aba ofisiye basuye inteko ishinga amategeko ku Kimihurura mu karere ka Gasabo. Uru rugendoshuri rukaba rwitabiriwe n’abanyeshuli 240 bakurikirana amasomo ya cadet Course.
Bakihagera bakiriwe na Depite H. Evariste Kalisa wo muri komisiyo y’ububanyi n’amahanga n’umutekano mu nteko ishingamategeko washimangiye ko uru rugendo rufite akamaro kuko abapolisi bagomba kumenya amategeko uko ategurwa n’uko atorwa kandi bakayasobanurira abaturage. Yabasobanuriye uburyo inteko ikoramo n’inshingano zayo zirimo kwiga amategeko, kuyatora no gukurikirana ibikorwa bya guverinoma.
Abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto barasabwa kwirinda kwishora mu biyobyabwenge
Polisi y’u Rwanda irasaba abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto kwirinda no gucika ku cyaha cy’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi.
Ibi Polisi ibitangaje nyuma y’aho ejo tariki ya 24 Werurwe, ifashe uwitwa Baba Hamis wari uhetswe kuri moto ifite pulake RD 001A, yarafatanywe ibiro umunani by’urumogi.
Nyagatare: Polisi iragira abaturage inama yo kwirinda urugomo no kwihanira
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagiriye inama abatuye akarere ka Nyagatare kwirinda urugomo no kwihanira.
Ibi IP Kayigi yabivuze nyuma yuko ejo tariki ya 24, umugabo witwa Nshimiyimana Jean Claude, wo mu kagari ka Kijojo, mu murenge wa Musheri muri ako karere, akubise icyuma mu nda uwitwa Hategekimana John akamusiga afite igikomere gikomeye ndetse anavirirana cyane. Uwakubiswe icyuma yahise ajyanwa mu bitaro bya Nyagatare mu gihe Nshimiyimana ukurikiranywehi iki cyaha we yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Matimba arinaho afungiye mu gihe iperereza rikorwa.
Polisi y’u Rwanda iributsa abatwara ibinyabiziga ko kujya gukoresha ikinyabiziga isuzuma ari itegeko
Mu rwego rwo kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurinda umutekano, Polisi y’u Rwanda irakangurira abantu bose bafite ibinyabiziga kubisuzumisha ku kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga kugirango barebe ubuzima bw’ibinyabiziga byabo kuko byagaragaye ko mu mpanuka zagiye ziba zatewe ahanini no kuba ibinyabiziga bitujuje ubuziranenge.
Itegeko nomero 85/01 ryo muri Nzeri 2002 rya Polisi rigena amategeko yo kugenda mu muhanda rivuga ko ba nyiri imodoka bagomba gukoresha umuhanda ari uko bafite uruhushya rwemeza ko imodoka batwaye yakorewe isuzumwa mu kigo gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Gicumbi: Bapfakurera afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015 yataye muri yombi uwitwa Bapfakurera Samuel w’imyaka 32, utuye mu kagari ka Karambo umurenge wa Nyamiyaga akarere ka Gicumbi, akaba akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 14.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana, yavuze ko uyu Bapfakurera yari asanzwe ari umushumba iwabo w’uyu mukobwa, anakomeza avuga ko ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe uyu mwana w’umukobwa yatinze gutaha, ageze iwabo baramutonganya banga no kumukingurira ngo yinjire mu nzu nini aho yari asanzwe arara, afata icyemezo cyo kujya kurara mu gikoni aho uwo mushumba yararaga ngo nibwo bigeze nijoro Bapfakurera yamusanze aho yari aryamye aramusambanya.
Polisi y’urwanda yatabaye bwangu inzu yari ifanzwe ni nkongi y’umuriro
Ku italiki ya 22 werurwe mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu kagari ka Kibagabaga inzu y’umuturage witwa Marie Jose Uhorakeye yafashwe n’inkongi y’umuriro ariko iza kuzimywa na polisi ishami rishizwe kurwanya inkongi y’umuriro.
Amakuru yagejejwe kuri polisi ni uko ishya ry’iy’inzu ryatewe n’ipasi y’umuriro yasinzwe icometswe nyuma iza kugwa ku mufariso biza gutera iyo mpanuka.
Polisi yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Byumba yafashe umugabo witwa Aloys Rwangombwa w’imyaka 28, Kidikoni Twagiramungu w’imyaka 25, Odeth Nyirambarushimna w’imyaka 27 na Robert Ndoriyobijya w’imyaka 40 bafatanywe litiro 52 za kanyanga na amakarito 7 y’amaduzeni ya chief waragi.
Na none kandi mu karere ka Bugesera, umurenge wa Nyamata hafatiwe umurundi witwa Jean Claude Ayabagabo w’imyaka 34 afite ibiro 3 by’urumogi, ubu kaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata. Naho mu karere ka Ngoma, umurenge wa Remera, akagari ka Bugera Theoneste Kurubasange w’imyaka 30 yafashwe na Polisi afite litiro 20 za kanyanga ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Gasabo: akurikiranyweho gutera icyuma mugenzi we amuziza amafaranga 200
Habiyambere Augustin, wo mu mudugudu wa Murindi akagari ka Cyaruzinge umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo, yafashwe na Polisi muri ako karere nyuma yuko akubise mugenzi we icyuma mu gatuza amuziza yuko yari yanze kwishyura amafaranga y’u Rwanda 200, yari amaze kurira inyama bakunze kwita burusheti.
Abanyarwanda barakangurirwa kwirinda ibiyobyabwenge
Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali Superintendent Modeste Mbabazi, arakangurira abanyarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko ndetse Polisi yahagurukiye gufata ababikekwaho.
Ibi umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali yabitangaje nyuma y’uko ejo tariki ya 24 Werurwe, Polisi ikoze umukwabu igafata abantu batatu bafite udupfunyika tw’ urumogi 92 na kanyanga litiro ebyiri.
Aba bantu bafatiwe mu turere twa Nyarugenge na Gasabo. Abafashwe bakaba ubu bafungiye kuri Sitasiyo za Nyamirambo, Mageragere no kuri Posite ya Polisi ya Ndera mu gihe iperereza rigikomeza.
Kinyarwanda
English











