Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y'ingenzi ya Polisi y'u Rwanda yaranze icyumweru turangije

Amakuru  Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo, ari rwo www.police.gov.rw , mu cyumweru gishize, yakanguriraga abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira, kubirwanya ndetse anibanda kuri bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda, haba imbere mu gihugu no mu mahanga aho abapolisi b’u Rwanda bagiye kubahiriza amahoro n’umutekano.

Ubwo bukangurambaga bwibanze cyane cyane ku kurwanya no gukumira ibyaha, uruhare rw’abaturage mu guta muri yombi abanyabyaha, ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge,ubujura, amafaranga y’amiganano n’imikino.

Kurwanya no gukumira ibyaha

Kuwa mbere tariki ya 16 Werurwe, abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO), abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), abakuriye amarondo n’abayobozi  b’utugari bose bagera kuri 80  bo mu murege wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bahawe amahugurwa ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha, mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano muri uwo murenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Rushimisha Marc wari witabiriye ayo mahughurwa, yabashimiye ubufatanye bwabo mu kunganira inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge, naho ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP), Goreth Uwimana, we yabasabye kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, birimo urumogi, kuko uretse kuba ubwabyo bibujijwe, bituma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana. Yabakanguriye kandi kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Uruhare rw’abaturage mu guta muri yombi abanyabyaha

Kuwa mbere tariki ya 16 Werurwe 2015, umumotari yatwaye umuntu umugenzi amukuye mu mujyi ahitwa kwa Rubangura amujyanye Kicukiro.

Kalisa Jean Claude w’imyaka 24 mu kwishyura yamuhaye inoti y’ibihumbi 2,000 umumotari yitegereje neza asanga ari inkorano, niko guhita yifashisha mugenzi we w’umumotari wari uri hafi aho bamushyikiriza Polisi sitasiyo ya muhima; nyuma bamusatse bamusangana andi mafaranga y’amakorano angana n’ibihumbi  107,000 agizwe n’inoti za bitanu n’iza bibiri, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhima.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police (SP) Modeste Mbabazi akaba yashimiye uyu mumotari, n’abamotari muri rusange uruhare bagira mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Ubukangurambaga ku kurwanya ibiyobyabwenge

Kuwa kabiri tariki ya 17 Werurwe Polisi y’igihugu yatangije mu karere ka Kirehe ubukangurambaga bw’iminsi itatu bwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge.

Ubu bukangurambaga bwatangiriye mu murenge wa Nasho, akagari ka Rubirizi mu mudugudu wa Murindi, aho Mobile Police Station yakiriye ibibazo bitandukanye by’abaturage, hanakorwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ibyaha byiganje muri uwo murenge.

Muri iki gikorwa, Senior Superintendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza, uyobora Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge, yavuze ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu byaha biza ku isonga hamwe n’ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho no gusambanya abana, ingamba zafashwe zo kubirwanya, zirimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe by’umwihariko kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’ubukangurambaga bugamije kubirwanya bukorwa hirya no hino mu gihugu binyujijwe muri gahunda ya “Community Policing” n’ibiganiro bitambutswa ku maradiyo yumvikarira hirya no hino mu Rwanda.

Ubu bukangurambaga bwakomeje hakorwa umukwabu wo gusaka ibiyobyabwenge hifashishijwe imbwa za Polisi zishinzwe kureha ibiyobyabwenge, aho zatahuye urumogi rungana n’udupfunyika 82, rugasangwa mu nzu y’umuturage witwa Micomyiza Steven w’imyaka 20,  wo mu murenge wa Gatore, akagari ka Nyamiryango muri ako karere.

Na none ku itariki 19 Werurwe 2015, ubu bukangurambaga bwatangijwe ku mugaragaro muri ako karere ka Kirehe, bukaba bufite insanganyamatsiko igira iti: "Dukumire ibiyobyabwenge, turengera urubyiruko".

Muri uwo muhango, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana wari umushyitsi mukuru, yashimiye ubuyobozi bw’aka karere kubera ibintu byinshi  byiza kakoze mu kurwanya no gukumira ibyaha muri rusange ariko abwereka ko igipimo cy’ibiyobyabwenge kikiri hejuru ku buryo kitajyanye n’ibyiza bakoze, bityo abusaba kugihagurukira kugira ngo bukirandure burundu.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu, yagaragaje ko ibiyobyabwenge byinjizwa muri aka karere biturutse mu bihugu by’ibituranyi bihana imbibi nako. Yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kubirwanya, kandi ashimira Polisi y’u Rwanda kubikumira.

Kurwanya ubujura

Mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano mu mujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda yatangiye imikwabo yo gufata abanyabyaha, barimo abajura, cyane cyane abiba mu nyubako zitandukanye, ndetse n’abakoresha andi mayeri.

Ni muri urwo rwego Polisi ikorera mu karere ka Gasabo ku mugoroba wo kuwa kane tariki ya 19 Werurwe mu masaha ya saa moya yafashe abasore 2 uwitwa Olivier Kwizera w’imyaka 18 y’amavuko na Sage Habimana w’imyaka 24.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali  Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko umuntu agomba gukora kugirango abeho neza, yirinda ubujura bumukururira ibibazo birimo gufungwa.

Yasabye kandi abatwara imodoka kuba maso kugirango abo bajura batazajya babacuza utwabo.

Amafaranga y’amakorano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rusizi ku itariki ya 19 Werurwe yataye muri yombi Bizimana Jean w’imyaka 30 na Habimana Simon ufite imyaka 29, bakaba barafatanywe amafaranga ibihumbi 25,000 y’amakorano.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ Iburengerazuba Superintendent  of Police (SP)Emmanuel Hitayezu, yavuze ko aba bombi bafashwe barimo bagerageza gukwirakwiza amafaranga y’amigananano, bakaba baragendaga bagura amandazi n’urwagwa nyuma bakagaruririzwa amafaranga mazima.

Sup. Hitayezu yashimye abaturage batanze amakuru kuri aba banyabyaha, ari nayo yatumye bafatwa, anavuga ko kwigana amafaranga bitesha agaciro ifaranga ry’igihugu

Inama nkuru ya Polisi

Kuwa mbere tariki ya 16 werurwe 2015, ku Kimihurura hateraniye inama nkuru ya Polisi y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka, ikaba yarayobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Mussa Fazil Harelimana.

Muri iyo nama Minisitiri Harelimana yashimiye abapolisi uburyo buzuza inshingano zabo, abibutsa ko inshingano yabo nyamukuru ari ugushyira mu bikorwa ibiteganywa n’amategeko.

Yagarutse ku byavuzwe mu mushyikirano wa 12 asaba abapolisi kubishyiramo umwete, aha yagaragaje ibyaha by’urukozasoni bibera mu modoka zitwara abagenzi, agaruka ku byaha by’ihohotera rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, ashimangira ko ku cyaha cyo kwangiza abana, ababikora bagomba gufatirwa ingamba zikarishye.

Umuyobozi Mukuru wa polisi, IGP Emmanuel K. Gasana, yagaragaje intego nyamukuru y’iyi nama ko ari ukureba ibitagenda, gukosora kugirango akazi gakorwa neza kandi kinyamwuga.

Yagarutse ku bugenzacyaha agaragaza ko ari inkingi y’ubutabera, ashimangira ikumira ry’ibyaha bitaraba

Muri iyo nama hafatiwemo imyanzuro igera kuri 19 igamije gushyira mu bikorwa ibyemeranijwe mu nama hamwe no kunoza inshingano za polisi muri rusange.

Imibanire n’izindi nzego n’ububanyi n’amahanga

Mu rwego rwo gukomeza ububanyi na Polisi mpuzamahanga, kuwa gatatu tariki ya 18 Werurwe ukuriye ishami ry’abapolisi bashinzwe kugarura umutekano mu muryango w’abibumbye (UN) Stefan Feller, yasuye Polisi y’u Rwanda, yakirwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.

Stefen yashimye cyane  akazi keza kakozwe n’abapolisi b’u Rwanda mu nshingano zitandukanye za loni mu rwego rwo kugarura amahoro, umudendezo n’umutekano mu bihugu birangwamo amakimbirane.

IGP Gasana yamubwiye ko mu myaka icumi ishize, abapolisi bakabakaba 2500 boherejwe mu butumwa bwa Loni, muri abo 35% bakaba ari ab’igitsina gore.

Stefen yasuye kandi ikigo gihugurirwamo abazajya mu butumwa bwo kugarura amahoro giherereye ku ishuri rya polisi riri Gishari, mu karere ka Rwamagana agaragarizwa amasomo atandukanye ahabwa abapolisi mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro.

Kuwa gatanu tariki ya 20 Werurwe 2015, bamwe mu bagenzacyaha ba Polisi y’u Rwanda n’abashinjacyaha, bahuriye mu nama nyunguranabitekerezo  y’umunsi umwe,  basuzumiye hamwe kandi bafata ingamba zo kurushaho  kunoza imirimo yabo ijyanye no guperereza no gushinja ibyaha.

Iyo nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru itangizwa ku mugaragaro na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye.

Minisitiri Busingye yashimishijwe n’uko inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zisenyera umugozi umwe, zikuzuzanya hagamijwe kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye Minisitiri Busingye kuba yaraje gutangiza iyo nama yagaragaje ubufatanye bukomeye mu gushakira abanyarwanda ubutabera n’umutekano hakumirwa hanarwanywa ibyaha.