Nk’uko biri mu ntego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov, yo mu cyumweru turangije yaranzwe n’ifungura ry’umwitozo w’ibihugu bya Afurika wari ugamije guhuriza hamwe ubumenyi bw’ibi bihugu bugamije kurushaho kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.Amakuru ya Polisi akaba kandi yararanzwe n’imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’iya Kenya. Andi makuru yaranze iki cyumweru akaba yraragarutse ku bukangurambaga aho abaturage mu ngeri zitandukanye bashishikarijwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha birimo cyane cyane ibiyobyabwenge.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko abashinzwe umutekano muri Afurika bashyira imbere kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro, Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itangazo rya Kigali(Kigali International Conference Declaration) ry’iminsi 3 , ryaritabiriwe n’abantu 103 bakomotse mu bihugu 30 byo muri Afurika, rikaba rifite intero igira iti:” Urubuga rw’ Inzego zishinzwe umutekano muri Afurika mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.” Wabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Nyakanga 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ni umuhango wayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari nawe wari umushyitsi mukuru , hari kandi Bwana Lamine Manneh, uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Loni na Madamu Letty Chiwara uhagarariye UN Women muri Afurika.
Polisi z’u Rwanda na Kenya zasinyanye amasezerano y’ubufatanye
Polisi z’u Rwanda na Kenya basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gukumira ibyaha ndengamipaka.
Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa gatanu taliki ya 21 Kanama 2015 ahitwa Naivasha mu mujyi wa Nairobi hagati y’abayobozi ba Polisi zombi, IGP Emmanuel K Gasana na mugenzi we wa Kenya, Joseph Boinnet.
Byabaye mu rwego rw’inama ya 15 y’abaminisitiri bo muri Afurika y’Iburasirazuba bafite Polisi mu nshingano(EAPCO), hakaba hari kandi ba Bwana Joseph Ole Nkaiserry, umunyamabanga wa Leta mu by’umutekano w’imbere muri Kenya, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya.
Police FC yongeye gusezera APR FC mu gikombe cy'AgDF
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kanama, Police FC yanganyije na APR FC igitego 1-1 iyisezerera kuri penaliti 4-2, wari umukino wa nyuma wo mu itsinda ryari rigizwe na Police FC, APR FC na Bugesera FC, aho zose zari zaratsinze Bugesera zishigaje kwisobanura hagati yazo.
Nyuma yo kuyisezerera muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro ikaza no kugitwara, Police FC yongeye kuyisezerera muri 1/4 mu gikombe cy’Agaciro Development Fund, aho yahise igera muri kimwe cya kabiri cy’irangiza, ikazahura na Musanze FC kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Kanama.
Abitabiriye Africa UNiTE CPX 2 bayisoje biyemeje gukomeza ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abashinzwe umutekano barimo Ingabo, Police n’Abacungagereza bari bitabiriye umwitozo Africa UNiTE CPX 2 bawusoje basaba ko mu rwego rwo kurwanya icyorezo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeje kuyogoza imiryango, ubukangurambaga ku kurirwanya no gufasha abarikorewe bwakwirakwizwa mu bihugu byose bya Afurika.
Iyi ikaba ari imwe mu myanzuro yafashwe kuri uyu wa 29 Kanama ubwo hasozwaga uyu mwitozo wari umaze iminsi 3 ubera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ukaba wahuzaga abantu 103 baturutse mu bihugu 30 bya Afurika, aho muri iyi minsi bunguranye ibitekerezo bakanahanahana ubunararibonye ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana w’umukobwa.
Ibitaro bya Polisi byahaye ubufasha umugore wari utwite agatereranwa n’umugabo we
Umugore witwa Kankindi Immaculée w’imyaka 25 y’amavuko, amaze iminsi 6 ari ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru, aho yafashijwe n’abaganga b’ibi bitaro kubyara umwana w’umuhungu.
Uyu mugore unafite abana bane mu buhamya yatanze ubwo yasurwaga n’itangazamakuru tariki ya 19 Kanama, yavuze ko mbere yo kubyara uyu mwana ubwo yari atwite inda y’imvutsi, yari arimo agendagenda mu mugi wa Kigali atazi aho ava n’aho, ahagana mu masaha y’ijoro yaje guhurira n’umupolisi w’u Rwanda ku Kinamba uyu mupolisi amufasha kugera ku bitaro bya Polisi ku Kacyiru.
Nyagatare: umusore afunzwe akekwaho kwinjiza imiti mu buryo butemewe n’amategeko no gutanga ruswa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kanama 2015, yataye muri yombi umusore witwa Kashaija Robert w’imyaka 24, ufite ubwenegihugu bwa Uganda akekwaho kwinjiza imiti mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko akanashaka guha ruswa umupolisi ngo amurekure.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Kashaija afatwa nta kimuranga na kimwe yari afite akaba yarinjije mu Rwanda mu buryo butemewe n’amategeko amakarito 45 y’imiti ivura malariya yitwa Lumaterm, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo yas Polisi ya Nyagatare.
Polisi y’u Rwanda mu bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha ku bamotari bo mu gihugu hose
Mu rwego rwo gushakira hamwe umutekano n’abaturage bose, kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Kanama 2015, Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga ku bamotari bo mu guhugu hose hagamijwe kubakangurira kugira uruhare mu kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Kinyarwanda
English











