Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu na Polisi y’u Rwanda bahuriye mu nama yo kwigira hamwe uko amatora yazagenda neza

Abayobozi batandukanye bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’aba Polisi y’u Rwanda bahuriye mu nama yo kwigira hamwe no gufata ingamba, zatuma ibikorwa bijyanye no kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ndetse n’amatora,byose   biteganyijwe mu minsi iri imbere bigenda neza.

Iyi nama yabaye kuwa mbere ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, yari iyobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana.  Yitabiriwe kandi n’abayobozi b’Intara zose, abayobozi b’uturere ndetse n’abayobozi bakuriye amashami n’imitwe inyuranye muri Polisi y’u Rwanda.  Inkuru irambuye

Murashishikarizwa gukora inkuru zifitiye igihugu n’abagituye akamaro- Minisitiri Busingye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye yahamagariye abakora itangazamakuru n’ibijyanye naryo kurikora kinyamwuga, batangaza ibifitiye igihugu n’abanyagihugu akamaro.

Ibi yabitangarije ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ahaberaga isozwa ry’ibiganiro bihuza itangazamakuru n’inzego zubahiriza amategeko kuwa kabiri tariki ya 11 Nyakanga.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, umwungirije ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), Charles Munyaneza ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura, Emmauel Mugisha, abayobozi muri Polisi abahagarariye RURA, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu  n’abanyamakuru batandukanye. Inkuru irambuye

Polisi y’u Rwanda yamurikiye abaturage ba Gikomero ikibuga cy’umupira yabubakiye

Kuwa kabiri tariki ya 11 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yamurikiye abaturage b’umurenge wa Gikomero akarere ka Gasabo ikibuga cy’umupira w’amaguru yabubakiye, kikaba ari kimwe mubyo Polisi yemereye abaturage b’uyu murenge muri gahunda  y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyasojwe ku itariki ya 16 Kamena, ubwo Polisi y’u Rwanda yizihizaga isabukuru yayo y’imyaka 17 imaze ivutse.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango Minisitiri w’umuco na Siporo Madame Uwacu Julienne mu ijambo rye, yashimiye ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage b’akarere ka Gasabo muri rusange, n’ab’umurenge wa Gikomero by’umwihariko. Inkuru irambuye

Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda basabwe guhora biteguye gukumira impanuka

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye kunoza umurimo no guhora witeguye mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ni ubutumwa yatanze ku itaRiki ya 9 Nyakanga , mu nama yagiranye  n’abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ashima imbaraga iri shami ryakoresheje kugirango impanuka zo mu muhanda zigabanuke ku buryo bugaragara mu myaka ishize, IGP Gasana yavuze ko kubungabunga umutekano wo mu muhanda ku buryo burambye bisaba gukorera ku mihanda uko bikwiye, ubushake mu kazi ndetse no kwita ku murimo bikwiye kuranga buri mupolisi. Inkuru irambuye

Polisi yafatanyije na Minisiteri y'ubuzima gukangurira abatuye Umujyi wa Gisenyi kwirinda ibiyobyabwenge

Polisi y'u Rwanda na Minisiteri y'ubuzima, ku itariki Nyakanga bafatanyije gukangurira abatuye Umujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu kwirinda gutunda, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge by'ubwoko bwose.

Ibyo biganiro byitabiriwe n'abaturage barenga 800, bibera mu kagari ka Kivumu umurenge wa Gisenyi, aho Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Morris Murigo, naho Minisiteri y'ubuzima ikaba yari ihagarariwe na Dr Mazarati Jean Baptiste.

Ubwo bukangurambaga bwabanjirijwe n'igikorwa cyo kwangiza ibiro 46 by'urumogi byafatiwe muri aka karere mu bihe bishize. Abaturage bakitabiriye babwiwe ndetse basobanurirwa ububi bw’ibiyobyabwenge n'ingaruka zo kubyishoramo, kandi basabwa kubyirinda no gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n'ikoreshwa ryabyo batungira agatoki Polisi ababikora. Inkuru irambuye

Nyamagabe: Kubufatanye n'abaturage, Umugabo ucuruza urumogi yatawe muri yombi

Ku itariki ya 10 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamagabe yataye muri yombi umugabo witwa Ntakirutimana Emmanuel utuye mu mudugudu wa Bususuruke akagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi, akurikiranyweho kunywa no gucuruza urumogi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango uyu mugabo afatwe ari abaturage bahaye Polisi amakuru ko hari urumogi rwaje iwe kandi ko ari kurufunga mu dupfunyika ngo abone uko arugurisha. Inkuru irambuye

Abaturage baragirwa inama yo kwirinda ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri butemewe

Polisi y’u Rwanda  iragira inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi  bw’amabuye y’agaciro na kariyeri butemewe, aho ivuga ko abakora  ibi bikorwa bitwikiriye ijoro kugira ngo bibe amabuye y’agaciro bibaviramo gukomereka n’ impfu za hato na hato.

Ubu butumwa, Polisi yabutanze ku itariki ya 13 Nyakanga , aho mu kagari ka  Kajevuba, umurenge wa Ntarabana,  umugabo witwa Muzindutsi Anastase w’imyaka 65 y’amavuko, wishoye muri kariyeri nyuma akaza guhanukirwa n’ikirombe yacukuragamo agahita yitaba Imana. Inkuru irambuye

Huye: Hangijwe litiro 1, 200 za Muriture, abaturage basabwa kureka kuyenga

Umukwabu Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye yakoze ku itariki 9 z’uku Kwezi mu kagari ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira, Akarere ka Huye yawufatiyemo litiro 1, 200 z’inzoga yitwa Muriture ifatwa nk’Ikiyobyabwenge mu Rwanda.

Izi litiro z’iyi nzoga zafatiwe mu nzu y’uwitwa Habineza Balthazar ugishakishwa kubera ko atari ahari ubwo zafatirwaga iwe mu rugo. Hafatiwe kandi amapaki abiri y’umusemburo witwa Pakimaya n’ibindi bintu bitandukanye yakoreshaga yenga iyo nzoga.

Bivugwa ko abenga Muriture bavanga amazi, ifu y’amasaka, isukari, amatafari aseye; hanyuma bagashyiramo umusemburo witwa Pakimaya. Inkuru irambuye

Karongi: Abamotari, abanyonzi n’abatwara amato basabwe kutarebera abakora ibyaha

Kuwa kane tariki ya 13 Nyakanga, abatwara abantu n’ibintu kuri moto, amagare no mu mato  mu kiyaga cya Kivu bose bakorera mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi, bibukijwe kunoza akazi kabo no kugira uruhare mu kwicungira umutekano .

Babibwiwe mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano zikorera muri Karongi ndetse n’ubuyobozi bw’akarere kabo , ikaba yarabereye mu kagari ka Kibuye, mu murenge wa Bwishyura, ahahuriye abagera kuri 200 bakora iriya mirimo.

Iyi nama yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi, Francois Ndayisaba ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Karongi, SSP Eric Kanyabuganza n’abahagarariye izindi nzego zishinzwe umutekano zikorera mu karere. Inkuru irambuye

Abakinnyi 5 ba Police FC n’umutoza wayo begukana ibihembo muri AZAM Premier League Awards

Ku itariki ya 9 Nyakanga 2017, muri Hotel Mariott habereye umuhango wo gutanga ibihembo ku bakinnyi, abatoza n’abandi  bitwaye neza mu mwaka wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda 2016-2017, aho  ikipe ya Police FC  yegukanye ibihembo birindwi.

Uyu muhango wari wateguye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA)

n’umuterankunga wa shampiyona  y’u Rwanda AZAM TV.

Mu bahembwe muri Police FC  harimo   Seninga Innocent  wahembwe nk’umutoza  w’icyitegererezo, Danny Usengimana nka rutahizamu wahize abandi mu gutsinda ibitego byinshi (19), Biramahire Abed Christophe nk’umukinnyi ukiri muto ufite ejo hazaza heza, JMV Muvandimwe na Justin Mico  bashyirwa mu ikipe y’umwaka.  Inkuru irambuye