Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Amakuru yo mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira nk’uko biri mu ntego n’ingamba zayo kugira ngo ikomeze kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.

Ayo mu cyumweru gishize yibanze ku gukangurira abaturarwanda kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ubujura, ikorwa n’isakazwa ry’amafaranga y’amiganano, urusaku, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, inkongi z’imiriro, n’amakimbirane.

Itangazo ryihanangiriza abateza urusaku

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwongeye kwibutsa abaturarwanda ko kubangamira ituze n’umutekano w’abandi uteza urusaku n’induru, bibujijwe kandi bihanwa n’amategeko.Kanda hano usome ibindi.

Polisi y’u Rwanda yasezeranyije inkunga mu gutunganya ikibuga cy’umupira w’amaguru mu murenge wa Gikomero

Polisi y’u Rwanda yasezeranije inkunga umurenge wa Gikomero, mu gikorwa cyo gutanganya ikibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri uyu murenge.

Iki gikorwa kiri muri gahunda isanzwe  ya Polisi y’u Rwanda yo gufasha iterambere ry’imikino mu Rwanda.Kanda hano usome ibindi.

Kirehe: Afunzwe akekwaho gucuruza umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19

Micheal Okoye, ukomoka mu gihugu cya Nigeriya, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kirehe aho akurikiranyweho kugerageza gucuruza mu gihugu cya Tanzaniya umukobwa w’umunyarwandakazi w’imyaka 19.

Okoye yafatiwe ku mupaka wa Rusumo ku  itariki 17 Nyakanga,   akaba ariho yari agiye gutegera imodoka igeza uyu mukobwa mu mugi wa Dar Saalam muri Tanzaniya.Kanda aha usome ibindi.

Abamotari bo mu turere twa Huye na Gisagara bakanguriwe kurushaho kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, ku itariki 17 Nyakanga  yagiranye inama n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, abo bakunze kwita 'Abamotari' bo mu turere twa Huye na Gisagara, mu ntara y’Amajyepfo, barenga 1500, maze abakangurira kurushaho kubahiriza amategeko agenga umwuga wabo kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda zihitana kandi zikomeretsa abantu no kwangiza ibikorwa by’iterambere.Kanda aha usome ibindi.

“Community Policing yafashije kongera icyizere n’imikoranire y’abaturage n’inzego z’umutekano”-ACP Damas Gatare

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire yayo n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha (Directorate of Community Policing) arashimira abaturage ku ruhare bakomeje kugaragaza mu gufatanya na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha hirya no hino, ubwo bufatanye bukaba bugira uruhare rukomeye mu gutuma ibyaha bigabanyuka.Kanda aha usome ibindi.

Kacyiru : Muri Polisi y'u Rwanda hatangijwe ku mugaragaro umutwe ushinzwe kurwanya ruswa

Ku itariki 16 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru habereye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yigaga ku kurwanya ruswa n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’inzego za Leta, izigenga, n’imiryango itegamiye kuri Leta, bose bafite aho bahuriye no kurwanya ruswa, bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abagenzacyaha ku rwego rw’intara no ku rwego rw’uturere.Kanda aha usome ibindi.

Nyabihu:Polisi yakanguriye abaturage kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi

Abatuye mu karere ka Nyabihu bakanguriwe kujya bitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga baganiriramo ibibazo birimo ibiba biri hagati y’abagize imiryango n’ibiba biri hagati y’abantu muri rusange maze bakabikemura.

Ibi babikanguriwe  na Assistant Inspector of Police (AIP) Marie Rose Uwizera, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda muri aka karere n’abaturage bako hagamijwe kurwanya no kugakumiramo ibyaha (District Community Liaison Officer-DCLO) mu kiganiro yatanze ku itariki 15 Nyakanga  mu mugoroba w’ababyeyi  w’abaturage bo mu kagari ka Jaba, mu murenge wa Mukamira.Kanda aha usome ibindi.

Muhanga: Abaturage bakanguriwe kwirinda amakimbirane

Abaturage bo mu karere ka Muhanga bakanguriwe kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose no kugira uruhare mu kuyarwanya, ibyo bakabikora bagira inama abayafitanye ariko kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma akumirwa, bityo hakirindwa ingaruka zayo mu muryango Nyarwanda.Kanda aha usome ibindi.

Polisi yerekanye abantu 15 bakekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano

Ku itariki 15 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda yerekaniye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro abantu 15 bakekwaho gukora no gukwirakwiza mu baturage amafaranga yo mu bwoko butandukanye y’amahimbano.Kanda hano usome ibindi.

Ngororero: Polisi y’u Rwanda yafatanyije n’ubuyobozi bw’ibanze kunga imiryango y’abashakanye 35 yari ibanye nabi

Ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha (District Community Liaison Officer –DCLO)  mu karere ka Ngororero, Assistant Inspector of Police (AIP) Alexandre Minani, yafatanyije n’abayobozi batandukanye kunga imiryango y’abashakanye 35 yo mu murenge wa Nyange yari ibanye nabi kubera ibibazo byayirangwagamo birimo intonganya n’imirwano by’urudaca no kutajya inama.Kanda hano usome izindi.

Karongi: Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Nyabikenke bigishijwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ububi bwabyo

Ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha (District Community Liaison Officer –DCLO)  mu karere ka Karongi, Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Rutebuka , ku itariki 13 Nyakanga, yagiranye inama n’abanyeshuri  515 b’Urwunge rw’amashuri rwa Nyabikenke, rubarizwa muri aka karere, abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo, kandi abakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.Kanda hano usome ibindi.

Kicukiro:Polisi y’u Rwanda yakanguriye urubyiruko n’abandi baturarwanda kwirinda ubujura bagatungwa n’ibyavuye mu mbaraga zabo

Ku itariki 12 Nyakanga, mu mudugudu wa Karambo, umurenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro, irondo rikorera muri uwo mudugudu ,ahagana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro,  ryafatiye mu cyuho uwitwa Ntakirutimana Ntawitumurame w’imyaka 23 y’amavuko arimo kwiba moto TVS RC 730R , rikaba ryarasanze ari guca intsinga z’iyo moto ngo abone uko ayatsa nyuma yo kuyivana ayisunika aho nyirayo witwa Wellars Nduwayo yari yayiparitse.Kanda hano usome ibindi.