Ibinyujije ku rubuga rwayo ari rwo: www. police.gov.rw, mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yakanguriye Abaturarwanda kwirinda ibyaha, no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
Binyuze kandi mu makuru yatangaje kuri ruriya rubuga rwayo rwa Enterineti, Abaturarwanda bamenye bimwe mu bikorwa byayo byo mu cyumweru gishize birimo amahugurwa yahawe abapolisi yari agamije kubongerera ubumenyi bubashoboza gusohoza inshingano zabo neza.
Uburengerazuba: Abapolisi n’abafatanyabikorwa mu gucunga umutekano bari gupimwa ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku buntu
Abapolisi n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kubungabunga umutekano, ni ukuvuga : abagize urwego rwa Dasso, abakozi bo mu nzego z’ibanze bo mu turere twa Nyabihu na Ngororero bari mu gikorwa cyo gupimwa ubwandu bw’agakoko gatera Sida ku buntu.
Iki gikorwa kiri gukorwa n’itsinda ry’abaganga baturutse muri Polisi y’u Rwanda, cyatangiye ku itariki ya 5 Kamena, kikaba kizamara iminsi icumi.
Umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Center ndetse akaba anakuriye gahunda z’ubuvuzi bwihariye, ACP Dr Wilson Rubanzana, yavuze ko muri iyi gahunda babanza kubigisha uko agakoko gatera SIDA kandura , n’uko bakirinda.
Musanze: Hatangiriye gahunda yo kwegera no gufasha abafite ibibazo bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga mu gihugu
Ku itariki 5 Kamena, Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (Traffic Police) bwatangije igikorwa cyo kwegera abaturage hagamijwe kubakemurira ibibazo ( ku babifite) bijyanye n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Umuvugizi w’iri shami, CIP Emmanuel Kabanda, yavuze ko iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Musanze kikazakomereza mu turere twose mu minsi iri imbere.
Yasobanuye ko impamvu y’iki gikorwa ari uko iri shami ritagihura kenshi n’abaturage imbonankubone mu kubaha serivisi kubera ikoranabuhanga basigaye bakoresha mu kwiyandikisha gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kuko bikorerwa kuri za terefone.
Nyarugenge: Polisi ifunze abasore babiri bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano
Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yataye muri yombi abasore babiri bari mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko, bakaba bakekwaho gukoresha amafaranga y’amahimbano, nyuma y’aho bafatanywe inoti eshatu z’amafaranga y’ibihumbi bitanu y’u Rwanda ndetse n’amacupa abiri arimo imiti ikora amafaranga.
Gufata aba basore ari bo: Ndabaretse Japhet na Mwenedata Jonas, byabaye ku itariki ya 5 Kamena, mu rukerera ahagana saa saba z’ijoro, bibera mu kagari ka Rwezamenyo ya kabiri, mu murenge wa Rwezamenyo.
Abapolisi 68 bashoje amahugurwa ku guperereza ibyaha
Abapolisi 68 barimo 50 b’abagenzacyaha bakorera ahantu hatandukanye mu gihugu n’abandi 18 barimo abayobozi ba sitasiyo za Polisi zo mu mujyi wa Kigali, abakora mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imicungire y’ibikoresho, abakora imirimo yo gupima ibimenyetso by’icyaha , n’abakora muri serivisi z’ubuvuzi, ku itariki 5 Kamena, bashoje amahugurwa ajyanye no gufatanya mu gukora iperereza hagamijwe guha ubutabera Abaturarwanda.
Aya mahugurwa yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru yatangiye ku itariki 2 Kamena.Yashojwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Abapolisi, Commissioner of Police (CP), Cyprien Gatete,akaba yari hamwe n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda barimo Umuyobozi w’Ishami ryayo ry’Ubugenzacyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege.
Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé yakanguriye abaturage kuba ijisho rya bagenzi babo kugirango bakumire ibyaha bityo barusheho kugira uruhare mu gusigasira umutekano w’aho batuye.
Ubu butumwa yabutangiye mu gikorwa cyo kwangiza inzoga zitandukanye zitemewe ndetse n’urumogi cyabereye mu kagari ka Ndago, mu murenge wa Rusarabuye, mu karere ka Burera, ku itariki 3 Kamena.
Ibyangijwe ni litiro 1292 za Kanyanga, ibiro bibiri by’urumogi, amaduzeni 60 ya Chief Waragi, amaduzeni 780 ya Blue Sky, n’amaduzeni atatu ya Kitoko Waragi.
Icyo gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Superintendent of Police (CSP), Dismas Rutaganira, Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) ,Boniface Kagenza , ndetse n’abaturage batuye aho no hafi y’aho cyabereye.
Police Handball Club ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda
Ku itariki 04 Kamena, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’umukino w’intoki (Handball Club) yakomeje gutsinda amakipe muri shampiyona y’u Rwanda.
Umukino wo ku munsi wa cyenda wa shampiyona mu cyiciro kibanza, iyi kipe ya Polisi yatsinze Kaminuza y’u Rwanda, ishami ryayo rya Huye ( CASS) ibitego 45 kuri 18.
Uyu mukino ukaba warabereye ku kibuga cy’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Nk’uko bitangazwa n’umutoza wa Police Handball Club, Ntabanganyimana Antoine iyi ntsinzi bari bayikeneye cyane kugira ngo bakomeze gushimangira kwicara ku ntebe y’icyubahiro y’umwanya wa mbere muri shampiyona y’uyu mukino muri uyu mwaka wa 2015.
Abanyeshuri ba High Hill Academy biyemeje kwirinda no kurwanya ibyaha
Abanyeshuri biga mu ishuri ryitwa High Hill Academy riherereye mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro, biyemeje kwirinda no kugira uruhare rufatika mu kurwanya ibyaha.
Ibi babyiyemeje nyuma y’ikiganiro bahawe ubwo basuraga Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo ku Kacyiru ku itariki ya 4 Gicurasi.
Aba banyeshuri n’abarezi babo bari bayobowe n’umuyobozi w’iri shuri Nkurunziza Damien, bakiriwe n’Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha (Directorate of Community Policing), Assistant Commissioner of Police (ACP), Damas Gatare,wari kumwe n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda.
Rwamagana: Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro basabwe kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abaturage bo mu murenge wa Nyakariro, mu karere ka Rwamagana, bakanguriwe kurushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore ndetse n'abana, no kubishishikariza umuryango nyarwanda.
Ubu butumwa babugejejweho ku wa gatatu tariki ya 3 Kamena, ubwo basurwaga n’abapolisi bakorera mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID).
Ni muri gahunda y’iri shami yo gusura abaturage batuye kure ya Sitasiyo za Polisi hagamijwe kuganira nabo no kubegereza serivisi nziza, babakemurira ibibazo.
Bugesera: Polisi yafashe amakaziye 20 y’inzoga za magendu
Ku itariki 03 Kamena , Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera yafashe uwitwa Barakagwira Gérmaine w’imyaka 25 y’amavuko imufatanye amakaziye 20 y’inzoga zitandukanye atari yasoreye.
Yari hamwe n’umushoferi witwa Nyandwi Ramazani usanzwe akora akazi ko gutwara abagenzi mu modoka, bakaba bari batwaye inzoga zitwa Amstel bazivanye mu Murenge wa Ruhuha bazijyanye mu Mujyi wa Kigali.
Bafatiwe mu mujyi wa Nyamata ahagana saa moya z’umugoroba ku itariki yavuzwe hejuru.
Babiri bafungiwe gushaka gutanga ruswa
Muhawenimana Isaie, uri mu kigero cy’imyaka 29, na Munyaneza Ildephonse,ufite imyaka 35, bafunzwe bazira gushaka gutanga ruswa ku itariki 31 Gucurasi kugirango bakorerwe ibinyuranyije n’amategeko.
Muhawenimana yagerageje guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 10,000 by’amafaranga y’u Rwanda kugirango uwo mupolisi amuhe uruhushya rwo gutwara imodoka rw’umuntu ugishakishwa rwari rwafashwe kubera ko uwo muntu yafashwe ahagaritse imodoka nabi.
Munyaneza we yagerageje guha ruswa y’ibihunmbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda, umwe mu bagize urwego rushinzwe kurwanya ubucuruzi bwo mu muhanda mu karere ka Nyarugenge, kugirango arekure murumuna we witwa Usabyeneza Emmanuel,w’imyaka 18, uyu mukozi w’urwo rwego akaba yari yamufashe acuruza imyenda mu muhanda .
Gasabo: Polisi y’u Rwanda n’abaturage barokoye umwana wari watawe mu bwiherero
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gatsata barokoye ubuzima bw’umwana wari wajugunywe mu bwiherero na nyina akivuka.
Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uwo mwana yatawe mu bwiherero ku itariki 02 Kamena na nyina witwa Uwimana Clémentine.
Uyu Uwimana w’imyaka 17 yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo mu murenge wa Gatsata, Polisi ikaba ivuga ko uwo mubyeyi gito, nyuma yo kubyara yiherereye wenyine nta muntu ubizi, ashyira uwo mwana mu myenda maze amujugunya mu musarani.
Abagabo batandatu barimo umupolisi n’umusirikare bafatiwe mu bujura bw’ amafaranga arenga miliyoni 500 y’u Rwanda
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abagabo batandatu barimo Umupolisi n’Umusirikare, bose bakaba bakwekwaho ubufatanyacyaha mu bujura bw’amadorali ya Amerika ibihumbi 725 akaba arenga miliyoni 500 y’amafaranga y’u Rwanda.
Nyiri aya mafaranga w’umucuruzi witwa Karim Somdje yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarahise ishakisha abo bajura kugera ibafashe ndetse akaba yashyikirijwe amafaranga ye ku itariki 2 Kamena.
Rwamagana: Abapolisi bashya 1148 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda
Ku itariki ya 1 Kamena, Polisi y’ u Rwanda yungutse amaraso mashya, aho abasore n’inkumi 1148 barahiriye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harerimana, ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.
Abo bapolisi bakaba barambitswe ipeti rya Police Constable, iri akaba ari ryo peti abinjira muri Polisi y’u Rwanda ku rwego ruto bahabwa nyuma yo kurangiza amahugurwa.
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abajura b’inka 16 mu Ntara y’Uburasirazuba
Ku itariki ya 1 Kamena, bamwe mu bakekwaho ubujura bw’inka bwari bumaze iminsi bukorerwa mu mafamu yo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza beretswe itangazamakuru, iki gikorwa kikaba cyarabereye mu karere ka Rwamagana, ahari icyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Uburasirazuba.
Aberetswe Abanyamakuru barimo abagore batatu, bakaba baratawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda mu minsi ishize kubera uruhare rutandukanye bagize muri ubwo bujura bw’inka.
Asobanura iby’ubwo bujura, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Céléstin Twahirwa, yagize ati,"Bari mu matsinda atandukanye, bamwe baziba mu mafamu, bakazibaga, abandi bakazohereza i Kigali kuzicuruza, aho abazigura bazigura make bakazicuruza kuri make."
Gatsibo: 12 bafungiwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe
Ku itariki 30 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yakoze imikwabo mu kagari ka Matunguru, ko mu murenge wa Rugarama, no mu kagari ka Cyabusheshe, ko mu murenge wa Gitoki, yari igamije gutafa abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyje n’amategeko, ndetse no kuburizamo bene ibyo bikorwa.
Muri Matunguru hafashwe abantu batatu bari bafite ibiro 313 bya Gasegereti, bari baguze n’abari bazicukuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Polisi yafatanye kandi muri aka kagari abandi bantu babiri bene biriya bikoresho mu ngo zabo.
Hafashwe kandi abantu barindwi bari bari gucukura Colta mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Cyabusheshe.
Kinyarwanda
English











