Muri iki cyumweru gishize, habayeho ibikorwa bitandukanye birimo imyiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, ibirori bikazaba tariki ya 16 Kamena 2015.
Mu bijyanye no kwizihiza iyo sabukuru, Polisi yafatanyije n’abaturage mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, aho hishimirwa uruhare rw’abaturage n’izindi nzego mu gufatanya na Polisi gukumira no kurwanya ibyaha. Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyabereye mu turere twa Musanze, Rubavu, Nyanza ndetse na Ngoma.
Ibinyujije kandi ku rubuga rwayo ari rwo: www. police.gov.rw, mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yakanguriye Abaturarwanda kwirinda ibyaha, no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
1. Hatangijwe icyumweru ngarukamwaka cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda
Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda cyo muri uyu mwaka, cyatangirijwe kuwa kabiri tariki 9 Kamena 2015,mu karere Musanze, kikaba cyarahuriranye no kwizihiza isabukuru yayo y’imyaka 15, imaze ifatanya n’izindi nzego ndetse n’abaturarwanda mu kurwanya no gukumira ibyaha hagamijwe kurushaho kubungabunga no gusigasira umutekano w’abantu n’ibyabo.
Iki cyumweru cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu bikaba byari bigamije ahanini kurwanya no gukumira ibyaha ndetse no gusaba abaturage kugira uruhare muri ubwo bukangurambaga.
2. Impuguke zo mu Butaliyani no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zaje guhugura abapolisi mu bijyanye no kubungabunga amahoro
Itsinda ry’impuguke mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi rigizwe n’abanyamerika ndetse n’Abataliyani bose hamwe umunani, bari mu Rwanda, aho baje guha abapolisi b’u Rwanda amasomo ajyanye n’ibikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Bikaba biteganyijwe ko izi mpuguke zizaha ubumenyi abapolisi 25 mu byerekeranye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi. Aya mahugurwa agenewe abapolisi bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, azatangira tariki ya 15 Kamena 2015, bikaba biteganyijwe ko azamara ukwezi, azabera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali mu karere ka Rwamagana.
3. Abapolisi bakuru bo mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bakoreye urugendoshuri hirya no hino
Mu rwego rwo kubongerera ubumenyi muri iki gihe cy’amasomo yabo, guhera taliki ya 8 Kanama 2015, bakoze urugendoshuri hano mu gihugu ,aho basuye ibigo bitandukanye, birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere(RGB), Minisiteri Ishinzwe Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(MINEAC), Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge(NURC) ndetse n’ikigo cya Isange One Stop Center kiri ku bitaro bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru; banasuye kandi Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB), Minisiteri ishinzwe impunzi no kurwanya Ibiza, uruganda rwa Inyange, n’ahandi.
Ku itariki ya 14 Kamena 2015, bakaba baratangiye urugendo muri kenya na Namibia. Uru rugendo shuri rukaba ruri muri gahunda yo kubongerera ubumenyi mu bijyanye n’amasomo yabo.
4. Intumwa za rubanda 5 zo muri Zanzibari zashimye imikorere ya Isange One Stop Center
Intumwa za rubanda eshanu zo mu gihugu cya Zanzibari ku itariki ya 8 Kamena 2015 zasuye ishami rya Isange One Stop Center ryo ku bitaro bya Polisi y’u Rwanda biri ku Kacyiru,maze zishima serivisi ziyitangirwamo zijyanye no gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iri tsinda ryari riyobowe na Mgeni Hassan riri mu gihugu mu rugendoshuri rw’iminsi itatu, rikaba ryararutangiye ku itariki 7 Kamena.
Ubwo iri tsinda ryageraga aho iri ishami rikorera ku Kacyiru, ryakiriwe n’Umuhuzabikorwa waryo, CIP Shafiga Murebwayire, maze aritambagiza ibyumba byaryo, kandi arisobanurira serivizi ziyitangirwamo.
CIP Shafiga yasobanuriye izo ntumwa za rubanda ko abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahabwa serivisi zirimo kubasuzuma, kubagira inama no kubavura,kandi ko ibyo bikorwa ku buntu.
5. Kamonyi-Burera: Abakoresha umuhanda bakanguriwe kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ryawo.
Ku itariki 10 Kamena, Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Kamonyi na Burera yakanguriye abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko n’amabwirizwa bigenga imikoreshereze yawo kugirango birinde gukora cyangwa guteza impanuka zo mu muhanda.
Ibyiciro byahawe ubu butumwa ni: abatwara ibinyabiziga, barimo Abashoferi, Abamotari ,n’Abanyozi, ndetse n’abanyamaguru, barimo Abanyeshuri.
6. Kacyiru: Hashyizweho agashami gashinzwe kurwanya ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije
Ku itariki 11 Kamena 2015, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), Minisiteri y’umutungo kamere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) bashyizeho agashami gashinzwe kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye no kwangiza ibidukikije (Environmental Protection Unit-EPU), kakazaba kabarizwa mu ishami rya Polisi y’u Rwanda ry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigation Department-CID).
Umuhango wo kugatangiza ku mugaragaro ako gashami wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. Minisitiri w’Umutungo kamere, Vincent Biruta, ni we wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro aka gashami.
7. Umukwabu wiswe "Usalama ya kabiri" wafatiwemo ibintu byacuruzwaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Avugana n’itangazamakuru, Umuyobozi w’ishami rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) rya Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP),Tonny Kuramba, yavuze ko kuri aya matariki, umukwabu nk’uyu wakozwe no mu bindi bihugu birenga 20 byo muri aka karere, ni ukuvuga ibigize Umuryango w’Ubufatanye w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasurazuba (East African Police Chiefs Cooperation Organization-EAPCO) n’ibigize Umuryango w’Ubufatanye w’Abayobozi Bakuru ba Polisi zo mu bihugu byo mu majyepfo y’Umugabane wa Afurika (South African Police Chiefs Cooperation Organization-SAPCO),u Rwanda ni umunyamuryango w’aya mahuriro yombi.
ACP Kuramba yavuze ko mu Rwanda uyu mukwabu wakozwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’igihugu zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) ,igishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), Minisiteri y’umutekano mu gihugu, n’iy’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Yavuze ko ibyafatiwe mu mukwabu wakozwe mu Rwanda birimo ibitujuje ubuziranenge, iby’ibyiganano, ndetse n’ibyarengeje igihe cyo gukoreshwa,byeretswe itangazamakuru ku itariki 12 Kamena ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Ibyawufatiwemo birimo amafumbire n’imiti yo gutera mu myaka yica udukoko dushobora kuyangiza, bikaba bimwe bitari byujuje ubuziranenge ibindi ari iby’ibyiganano. Ibindi byafatiwemo ni ibiro 215 by’urumogi, litiro 1142 za Kanyanga, umufuka warimo Mayirungi,n’ibiro 800 bya Kabaruka,ibi byose bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri asaga miliyoni 11. Hafashwe kandi imidoka yibwe mu gihugu cy’Ubuholandi n’indi modoka yari ipakiwemo inyama z’inkoko 25 zashoboraga gutera ingaruka mbi ku bashoboraga kuzirya kubera uburyo zari zipakiwemo.
Hanafashwe kandi umuntu wari ufite umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 14. ACP Kuramba akaba yaravuze ko iperereza rikomeje kugirango hamenyekane aho yari amujyanye.
8. Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bambitswe imidari
Abapolisi b’u Rwanda 140 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Haiti itsinda rya gatanu (RWAFPU5) ku itariki ya 11 Kamena 2015,bambitswe imidari y’ishimwe y’Umuryango w’Abibumbye yo kubashimira uko bakomeje gukora neza akazi.
Mu gihe cyo kubambika iyo midari y’ishimwe, uhagarariye umunyamabanga mukuru wa ONU Sandra Honre, yagaragaje ibyishimo byinshi ubwo yabambikaga iyo midairi yishimwe, kubera kurangwa n’imyitwarire myiza bagaragaje muri iki gihe bamaze muri iki gihugu.
Yashimye ibikorwa by’abapolisi b’u Rwanda by’indashyikirwa, bashyira mu bikorwa inshingano zabo , ndetse u Rwanda rukaba ruri mu bihugu bya mbere bitanga umusanzu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.
Kinyarwanda
English











