Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov.rw mu cyumeru gishize, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira nk’uko biri mu ntego n’ingamba zayo hagamijwe kubumbatira no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.
Ayo mu cyumweru gishize yibanze ku bukangurambaga mu kurwanya ubujura, ikorwa n’isakazwa ry’amafaranga y’amiganano, n’ihohotera rishingiye ku gitsina, irikikorerwa abagore n’abana, ndetse n’irikorerwa mungo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize birimo isozwa ry’amasomo y’umwaka y’abofisiye bakuru ba Polisi 30 baturukaga mu bihugu umunani byo muri aka karere birimo n’u Rwanda.
Umutekano, imikore igezweho no kunoza imikoranire nibyo byibanzweho mu mwiherero wa Polisi n’u Rwego rw’Amagereza
Minisitiri w’umutekano mu guhugu, Sheihk Musa Fazil Harelimana, yasabye Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda guhuza no kunoza imikorere n’ikoranire kugira ngo abagize izi nzego zombi bakomeze kandi barusheho gusohoza inshingano zabo neza.
Ibi Minisitiri Harelimana yabitangaje ku itariki11 Nyakanga mu mwiherero wahuje abayobozi bakuru ba Minisiteri y’umutekano, aba Polisi y’u Rwanda, n’ab’urwego rw’Amagereza, uwo mwiherero ukaba warabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bikaba byaremejwe ko bene uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya mbere uzajya uba mu ntangiriro y’ingengo y’imari ya Leta.
Minisitiri Harelimana yagize ati: "Tumaze kugera kuri byinshi kandi bishimishije, ariko hari ibindi byinshi tugomba gukora kugira ngo tugere ku bindi bintu byiza, niyo mpamvu izi nzego zigomba kunoza imikorere n’imikoranire zihanahana amakuru n’ibindi, hagamijwe kuzuzanya no kunganirana".
Gasabo: Abaturage bakanguriwe kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina
Abaturage b’akagali ka Shango, Umurenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, bashishikarijwe na Polisi y’u Rwanda kwirinda ibyaha bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina, bazirikana gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano bazigezaho amakuru ku gihe ku babikekwaho.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 10 Nyakanga mu nama yabahuje na Polisi ndetse n’abayobozi batandukanye b’umurenge wa Nduba.
Superintendent of Police (SP) Beline Mukamana, uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana (Anti- Gender-Based Violence and Child Protection Department) yakanguriye abaturage basaga 300 b’aka kagari bitabiriye iki gikorwa kwirinda no kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha birimo cyane cyane ihohotera rishingiye ku gitsina, irikorerwa abana n’iryo mungo.
Ubwo butumwa yabuhaye kandi abaturage bo mu karere ka Rutsiro ku itariki 7 Nyakanga, icyo gikorwa kikaba cyarabereye mu kagari ka Mberi, mu murenge wa Rusebeya.
Nyagatare: Afungiwe kwiba ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda utanga serivisi za Mobile Money
Gakuru Pierre afunzwe azira kuriganya umwe mu batanga serivisi za Mobile Money mu kagari ka Nyagatare, umurenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare, akamwiba ibihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y'Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yavuze ko Gakuru, ufite imyaka 23, akaba akomoka mu kagari ka Kigarama ya mbere, mu murenge wa Gikondo, mu karere ka Kicukiro, mu mugi wa Kigali, yasanze uwo yibye aho yakoreraga amusaba kumubikuriza ayo mafaranga.
Uwibwe yagize ati:"Nabanje kohereza ibyo bihumbi 75 by’amafaranga y’u Rwanda nkoreshe terefone yanjye kuri konti ya Mobile Money y’uwo wanyibye, ndangije musaba terefone ye, ntangira igikorwa cyo kuyamubikuriza nk’uko yari yabinsabye".
Yakomeje agira ati:"Bigeze igihe cyo gushyiramo umubare w’ibanga, narayimushubije ngo awushyiremo.Yayinshubije igaragara ko iri kuwushakisha (umubare w’ibanga), mbonye bitwaye umwanya nta gisubizo telefone itanga, narabihagaritse, ndongera ndayimusubiza mubwira kongera kuwushyiramo kugira ngo turebe noneho ko bitungana".
Yongeyeho ati:"Maze kuyimusubiza, yagaragaye na none nk’uri kuwushyiramo, nyuma y’umwanya muto ambaza niba nta butumwa mbonye muri terefone yanjye bunyereka ko yambikurije. Akimara kubimbwira, nahise mbubona maze muha ayo amafaranga ahita yurira moto aragenda".
Uwibwe yagize kandi ati:"Akimara kugenda, nahise ndeba amafanga nsigaranye kuri konti yanjye ya Mobile Money nsanga yayandi nari maze kumuha atigeze ayigeraho kandi ubutumwa nari nohererejwe bwarerekanaga ko yiyongereye kuyo nari nsannzwe mfite maze mpita mbimenyesha Polisi".
Yashimiye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kuba yarafashe uwo wamwibye.
IP Kayigi yagiriye inama abatanga bene ziriya serivisi kujya buzuza imyirondoro y’abaje kuzibasaba kugira ngo mu gihe habaye biriya byaha byoroshye ifatwa ryabo.
Umukuru wa Polisi ya Gambiya yasuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano mu muhanda
Umuyobozi wa Polisi ya Gambiya, Inspector General of Police (IGP) Ben Wilson ku itariki 9 Nyakanga, yasuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano mu muhanda (Traffic and Road Safety Department) akaba yarashakaga kureba no kwigira ku mikorere y’iri shami.
Umuyobozi w’iri shami, Commissionner of Police (CP) George Rumanzi, yamusobanuriye imiterere n’imikorere y’iri shami abereye umuyobozi.
Avuye ku biro bikuru by’iri shami, IGP Wilson, yakomereje urugendoshuri rwe ku Kigo cya Polisi y’u Rwanda kigenzura ubuziranenge bw’imodoka aho yirebeye uko ikinyabiziga kinjira kigakorerwa igenzura kugeza gisohotse, asobanurirwa kandi ibyibandwaho mu kukigenzura.
Mu ijambo rye, IGP Wilson yagize ati:"Polisi y’u Rwanda ifite ibintu byinshi byo kwigiraho, si igihugu cyanjye gusa cyarwigiraho, ahubwo n’ibihugu byinshi byo muri Afurika, ariko igitangaje ni intera ishimishije imaze kugeraho mu myaka 15 imaze ishyizweho, ibyo bikaba kandi byarabaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho batangiriye ku busa.Ibyo n’isomo rikomeye ku zindi Polisi zo muri Afurika kuko n’ibibazo duhura nabyo bijya gusa".
Abanyeshuri ba Path to Success International School Ltd bigishijwe kurwanya inkongi z’imiriro
Abanyeshuri 65 biga mu mwaka wa kabiri, uwa gatatu, n'uwa kane muri Path to Success International School Ltd riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo, bigishijwe ibitera inkongi z’imiriro, uko bazirwanya no kuzikumira, ndetse n’uko bazizimya mu gihe zibayeho.
Abo banyeshuri bari baherekejwe n’abarezi babo bari bayobowe na Dina Asaba, bahawe ubwo bumenyi ku itariki 9 Nyakanga mu rugendoshuri bakoreye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga (Fire and Rescue Brigade).
Bakigera aho iri shami rikorera, abo banyeshuri n'abarezi babo bakiriwe n’umuyobozi w’iri shami, Assistant Commissioner of Police (ACP),Jean Baptiste Seminega, akaba yarabasabye kuba ba ambasaderi ba Polisi y’u Rwanda iwabo mu gukumira no kurwanya inkongi z’imiriro.
Nyuma yo gusobanurirwa ibizitera, bigishijkwe gukoresha ibikoresho by’ibanze byo kuzizimya (Fire extinguishers), kandi babwirwa ko umuntu utarabona ubushobozi bwo kubigura n’ubwo buri wese akangurirwa kubigira no kumenya kubikoresha kandi akita ku buzima bwabyo areba ko ari bizima, ashobora gukoresha umucanga, amazi, n’ibitaka byumutse mu kuzimnya inkongi y’umuriro.
Abo banyeshuri babwiwe ko mu gihe habaye inkongi y’umuriro bagomba gutabaza abo babana cyangwa mu gihe badahari bagatabaza abaturanyi kugira ngo babafashe kuyizimnya kandi ko bagomba guhita bahamagara imirongo ya terefone ya Polisi y'u Rwanda irimo: 111 n’112 (itishyurwa) n’indi yishyurwa ariyo: 0788311120, 0788311224, 0788311657 na 0788311335.
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryashoje igenzura ryakoraga mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique
Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda ryashoje igikorwa cy’isuzuma ry’ubushobozi n’imokorere by’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Central Africa Republic.
Iryo tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (Administration and Personnel), DIGP Juvénal Marizamunda, wari hamwe na Commissioner of Police (CP) Cyprien Gatete, na Chief Superintendent of Police (CSP) Réverien Rugwizangoga, ryakoze iryo suzuma kuva ku itariki 30 Kamena kugeza ku itariki 3 Nyakanga.
Iryo suzuma rikurikira ubusabe bw’Umuryango w’Abibumbye (LONI) bwasabaga u Rwanda kohereza indi mitwe ibiri y’abapolisi mu butumwa bwo kugarura no kubungabunga amahoro muri kiriya gihugu (United Nations Multidimensional Integrated Stabilization Mission in Central Africa -MINUSCA), ubwo busabe bukaba bwaremewe.
Mu ijambo rye, DIGP Marizamunda yijeje ubuyobozi bwa MINUSCA ko u Rwanda rwiteguye kohereza iyo mitwe yombi mu bihe biri imbere kandi ko izaba yihagije mu bakozi n’ibikoresho.
Ubuyobozi bwa MINUSCA nabwo bwijeje iri tsinda ko buzita ku busabe bwaryo bwo kunoza imyiteguro yo kwakira iyo mitwe yombi kandi burisezeranya ko buzatanga inkunga izakenerwa muri icyo gikorwa.
Abapolisi 140 bagarutse mu Rwanda bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Haiti
Mu gitondo cyo ku itariki 8 Nyakanga, itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda (Formed Police Unit-FPU ) 140 barimo ab’igitsinagore 17 bagarutse mu Rwanda, bakaba bari bamaze umwaka mu gihugu cya Haiti, aho bari baragiye kubungabunga amahoro mu butumwa bwa Loni buzwi nka MINUSTAH, rikaba ari itsinda ryari ryaragiye ari irya gatanu (FPU 5) mu gihugu cya Haiti.
Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, akaba yarabashimiye uko bitwaye neza aho bari baragiye guhagararira u Rwanda, ababwira kandi ko babaye intangarugero mu gufasha no guhugura abaturage b’iki gihugu mu bikorwa bitandukanye by’iterambere.
Ku mugoroba wo ku itariki 6 Nyakanga hagiye irindi tsinda rya gatandatu rigiye gusimbura iri, rikaba ryari rigizwe n’abapolisi bagera ku 160.
Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abantu kutijandika mu bikorwa byo gukoresha amafaranga y’amiganano
Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe yafatanye mu bihe bitandukanye abasore babiri amadorali ya Amerika 8000 y’amiganano.
Abayafatanywe ni Ndagijimana Egide w’imyaka 49 ukomoka mu karere ka Kirehe, mu murenge wa Mahama, mu kagari ka Kamombo, avuga ko yayahawe na Nzigira Salomon w’imyaka 35, bombi bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kirehe.
Ndagijimana yafatanywe amadorali 400 naho Nzigira asanganwa 7600, iperereza rikaba rikomeje ngo harebwe inkomoko y’ayo madorari y’amiganano.
Ndagijimana yafashwe ku mugoroba wo ku itariki ya 6 Nyakanga , naho Nzigira yafashwe ku itariki 7 Nyakanga , bakaba bose barafatiwe mu murenge wa Mahama.
Abakuru ba Polisi za Gambiya na Sudani y’Amajyepfo bashimnye ibyagezweho na Polisi y’u Rwanda
Umuyobozi wa Polisi ya Gambiya, Inspector General of Police (IGP) Ben Wilson, n’uwungirije Umukuru wa Polisi ya Sudan y’Amajyepfo, Lt General Abraham Peter Manyuat, bashimnye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu myaka 15 imaze ishyizweho.
Ibi babitangaje ku itariki 7 Nyakanga, ubwo basuraga mugenzi wabo, IGP Emmanuel K. Gasana, umukuru wa Polisi y’u Rwanda, ku biro bikuru bya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
IGP Gasana yabasobanuriye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda, ndetse n’ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira ibyaha ndengamipaka birimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu n’ibiyobyabwenge, n’ubujura by’imodoka.
IGP Wilson yagize ati:"Nubwo Polisi y’u Rwanda imaze imyaka 15 ishinzwe, hari byinshi imaze kugeraho. Ibi bigaragaza neza ko nta kintu na kimwe umuntu abasha kugeraho atakivunikiye. Mwakoze akazi gakomeye kugira ngo mugere ku byo mumaze kugeraho, bigaragarira buri wese, kandi ibindi bihugu bibivanamo amasomo".
Lt General Manyuat we yagize ati: "Nashimishijwe cyane na disipuline n’umurava ku kazi biranga abapolisi b’u Rwanda. Polisi y’u Rwanda ni inyamwuga. Niyo mpamvu Polisi yacu yahisemo kujya yohereza abapolisi hano kugira ngo bahabwe ubumenyi butandukanye".
Karongi: Polisi y’u Rwanda yafashe ibintu byibwe Kompanyi y’Abashinwa
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi ku itariki 6 Nyakanga,yafashe ibikoresho bitandukanye byibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa Nyamasheke na Karongi yitwa China Road and Bridge Corporation.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko ibyafashwe ari : litiro 320 za mazutu, shamburayeri 40, ibiro 120 bya girise, litiro 60 z’amavuta ya moteri na Bandeferi 16.
SP Hitayezu yavuze ko byafatiwe mu modoka yari muri gare yo mu mugi wa Karongi mu kagari ka Kiniha, mu murenge wa Bwishyura ahagana saa yine za mu gitondo.
Yavuze ko ibyo bikoresho byafashwe biturutse ku makuru Polisi yabonye ko bipakiwe muri iyo modoka yiteguraga kuva aho mu mugi wa Karongi yerekeza i Kigali.
Yavuze ko ubwo ibi bikoresho byafatwaga abari babipakiye mu modoka batabonetse bakaba bagishakishwa.
SP Hitayezu yavuze ko ibyo bikoresho bimaze gufatwa byahise bishyikirizwa iyi Kompanyi, bikaba byarakiriwe n’umukozi wayo witwa Bayigaba Athanase.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda yashimnye imikoranire na Polisi y’u Rwanda
Uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J.Barks-Ruggles yashimnye imikoranire myiza isanzwe iri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ndetse by’umwihariko Polisi y’igihugu.
Ibi Bagles yabitangaje ku itariki 6 Nyakanga ubwo yasuraga Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, mu karere ka Rwamagana.
Yagize ati, "Nishimiye imikoranire myiza na Polisi y’u Rwanda ndetse ndanashima ubunyamwuga buranga abapolisi b’u Rwanda haba mu gihugu ndetse n’abari mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi. Igihugu mpagarariye gifite ishema ryo gukomeza gutera inkunga Polisi y’u Rwanda cyane cyane mu kongerera abapolisi ubumenyi".
Icyiciro cya gatatu cy’abofisiye bakuru ba Polisi bigaga iby’ubuyobozi n’indi mirimo cyashoje amasomo
Abofisiye bakuru ba Polisi 30 baturuka mu bihugu umunani byo muri aka karere ku itariki 6 Nyakanga bashoje amasomo bari bamaze umwaka bigira mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), ajyanye n’ubuyobozi bwabo bashinzwe ndetse n’indi mirimo ifitanye isano n’inshingano zabo (Senior Command and Staff Course).
Amasomo bize kimwe n’ibindi byiciro bibiri byababanjirije yibanze ahanini ku gufata ibyemezo nka bamwe mu bayobozi bakuru b’uru rwego rw’umutekano n’imicungire myiza y’abo bashinzwe, bakaba kandi barahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro no gukemura amakimbirane.
Ibihugu aba bofisiye bakomokamo ni :Uburundi, Ethiopia, Gambia, Kenya, Namibia, , Sudani y’Amajyepfo, Uganda, n’u Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Sheikh Musa Fazil Harelimana, ni we washoje ku mugaragaro aya masomo akaba yarabahaye impamyabumenyi zigaragaza ko bize kandi bashoje ayo masomo.
Mu ijambo rye, Minisitiri Harelimana yagize ati:" Iyi n’indi ntambwe kandi n’ikimenyetso cyerekana ukuntu Polisi y’u Rwanda ishyira mu bikorwa intego n’inshingano byayo aribyo: kubungabunga umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo kandi babigizemo uruhare no kongerera ubumenyi abapolisi mu ngeri zose".
Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bushyigikiye imikino muri Polisi
Ku mugoroba wo ku itariki 5 Nyakanga, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo kumurika ibyagezweho muri umwaka w’imikino ku makipe ya Polisi y’u Rwanda, ariyo Police FC na Police Handball.
Uwo muhango waranzwe n’ibyishimo kubari bawitabiriye bagizwe n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda, abayobozi n’abatoza b’amakipe yombi ndetse n’abakinnyi bayo.
Umutoza wa Police Handball Club, AIP Antoine Ntabanganyimana, yagaragaje ko ikipe atoza ubu ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona kandi yerekana ibindi bikombe 3 batwaye, naho Kasambungo André , utoza Police FC, yeretswe ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka w’2015, Police FC yatwaye itsinze Rayon Sports igitego kimwe ku busa .
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba n’Umuyobozi w’icyubahiro wa Police FC, IGP Emmanuel K. Gasana, ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yashimiye amakipe yombi, abakinnyi , abatoza n’abayobozi bayo ku musaruro ufatika yagezeho muri uyu mwaka w’imikino aho yavuze ko byose ari ishema rya Polisi y’u Rwanda.
IGP Gasana yaboneyeho gutangaza ko hagiye kongerwa ubushobozi ku makipe yombi, aha akaba yaragize ati:"Iyo umusaruro ari mwiza, nta kabuza n’ubushobozi buriyongera".
IGP Gasana yabwiye abapolisi bagize ishami rishinzwe kubungabunga umutekano mu muhanda gukomeza gukora kinyamwuga
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana, yabwiye abapolisi bagize ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano mu muhanda (Traffic and Road Safety Department) gukomeza gukora akazi kinyamwuga kugira ngo bakomeze gusigasira umutekano mu muhanda.
Ubu butumwa IGP Gasana yabutanze ku itariki 5 Nyakanga mu nama yagiranye n’abapolisi bagize iri shami bakorera mu mugi wa Kigali.
Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru iri muri gahunda ye ngari ikomeje yo gusura abapolisi bakorera mu mashami n’imitwe bya Polisi y’u Rwanda haba mu mugi wa Kigali ndetse n’ahandi mu gihugu.
Yitabiriwe n’Umuyobozi w’iri shami, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi n’abandi ba ofisiye bakuru ba Polisi y’u Rwanda barimo abayiyoboye mu ntara (Regional Police Commanders-RPCs).
IGP Gasana yabanje gushimira abapolisi bagize iri shami ku bwitange n’umurava bibaranga mu kazi ndetse n’uko bafatanya na bagenzi babo bakorera mu yandi mashami mu kubungabunga no gusigasira umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo.
Yababwiye kuba intangarugero, inyangamugayo, no kurangwa n’imico n’imyitwarire byiza, bazirikana kandi bajyanisha ibyo bakora n’indangagaciro, intego, n’ingamba bya Polisi, kandi abagira inama yo kwiga no kwihugura buri gihe.
Kinyarwanda
English











