Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Amakuru yo mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira nk’uko biri mu ntego n’ingamba zayo kugira ngo ikomeze kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.

Kompanyi zigenga zicunga umutekano zabwiwe kurushaho gukora kinyamwuga

Kompanyi  icumi zigenga zicunga umutekano w’ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo zabwiwe kurushaho gukora kinyamwuga kugira ngo zirusheho guha serivisi nziza abakiriya bazo.

Ibi babibwiwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Emmanuel K. Gasana mu nama yagiranye n’abayobozi bayo ku itariki 24 Nyakanga 2015 ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Iyo nama yitabiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa byayo (Operations) DIGP Dan Munyuza ndetse n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe  Kompanyi zigenga zicunga umutekano w’ibigo n’abantu ku giti cyabo, Assistant  Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose.Kanda hano usome amakuru yose

Ruhango: Nshimayesu ari mu maboko ya Polisi akurikiranyweho kwiyitirira imirimo adakora

Umugabo witwa Nshimayesu Eugene w’imyajka 31 ubusanzwe ukomokA mu karere ka Nyanza umurenge wa Mukingo akagari ka Ngwa yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango umurenge wa Byimana akaba ari naho ubu yari atuye, akurikiranyweho kwiyitirira imitimo adakora. Kanda hano usome amakuru yose

Abapolisi 30 basoje amahugurwa yo kurwanya imiti n’ibicuruzwa by’ibyiganano

Amahugurwa yo kurwanya no gukumira imiti n’ ibicuruzwa by’ibyiganano, yari amaze iminsi ine abera mu mugi wa Kigali,  yasojwe none tariki ya 24 Nyakanga, abari bayateraniyemo bakaba biyemeje gukoresha ubumenyi bayavomyemo, barushaho kurwanya icuruzwa n’ikwirakwiza ry’ibi bicuruzwa.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga Interpol, akaba yari yitabiriwe n’abapolisi 30.

Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abafatanya bikorwa ba Polisi barimo’abakozi b’inego zitandukanye nka: Minisiteri y’ubuzima, ab’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’izindi, abakora mu kigo k’igihugu cy’ubuziranenge n’ibindi. Kanda hano usome amakuru yose

Umuyobozi wa MINUSTAH yizeye ko ubunyamwuga bwa RWAFPU6 buzayishoboza gusohoza inshingano zayo neza

Umuyobozi mukuru w’umutwe w’abapolisi baturuka mu bihugu bitandukanye bashinzwe kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Haïti (United Nations Stabilisation Mission in Haiti - MINUSTAH), Serge Therriault, ku itariki 22 Nyakanga 2015, yatangaje ko afite ikizere ko ubunararibonye, ubwitange, ubunyamwunga, n’umurava by’abapolisi b’u Rwanda 160 barimo 22 b’igitsinagore bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu (Rwanda Formed Police Unit-RWAFPU6) bizatuma basohoza inshingano zabo neza zo gufatanya n’abandi bapolisi bo mu bindi bihugu kugarura no gusigasira umutekano muri iki gihugu. Kanda hano usome amakuru yose

Umugore akurikiranyweho iyicarubizo yakoreye umwana w’umuhungu yitwa ko yavuraga uburwayi bwo mu mutwe

Mukeshimana Julienne, uri mu kigero cy’imyaka 44, wiyita umuvuzi gakondo, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Remera mu mujyi wa Kigali  aho akurikiranyweho icyaha cy’iyicarubozo yakoreye umwana w’umuhumgu uri mu kigero cy’imyaka 17 uyu mugore abaka avuga ko yamuvuraga uburwayi bwo mu mutwe.Kanda hano usome amakuru yose

Kirehe: Hangijwe litiro 182 za Kanyanga n’ibiro 1164,5 by’urumogi

Litiro 914 za Kanyanga n’ibiro 1164,5 by’urumogi byafatiwe mu bice bitandukanye by’akarere ka Kirehe mu mezi atandatu  ashize byangijwe kuri uyu wa gatatu  tariki 22 Nyakanga, uyu mwaka, ibi biyobyabwenge bikaba bifite agaciro kangana na 174.948.000 mu mafaranga y’amanyarwanda.

Icyo gikorwa cyabereye mu kagari ka Gasarabwayi, mu murenge wa Musaza,mu karere ka Kirehe,igikorwa cyari cyitabiriwe n’abaturage, ubuyobozi bw’umurenge wa Musaza, umuyobozi w’akarere ka Kirehe,umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kirehe, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kirehe ndetse n’umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Superintendent Emmanuel Karasi. Kanda hano usome amakuru yose

Abaharanira kurwanya ihohoterwa muri Kenya bashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Uwari uyoboye iri tsinda Wangechi Grace Kahuria, yavuze ko intego y’urugendo rwabo ari ukwigira ku kigo Isange kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko ari ikigo kizwi ku Isi mu kurwanya ibi byaha no gufasha ababikorewe, akaba yagize ati:”U Rwanda ni igihugu cyamenyekanye ku Isi yose kubera imbaraga cyashyize mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Twamenye ko Ikigo Isange ari bumwe mu buryo u Rwanda rwashyizeho mu guhangana n’ibyo byaha no gufasha ababikorewe. Ni muri urwo rwego twaje kureba uko Isange ikora, bityo tuzavugane n’abayobozi b’igihugu cyacu barebe ko natwe twagira ikigo nk’iki muri Kenya”. Kanda hano usome amakuru yose

Polisi mpuzamahanga(INTERPOL) na Polisi y’u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya imiti n’ibicuruzwa by’ibyiganano

Polisi mpuzamahanga (INTERPOL) na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Nyakanga, batangije amahugurwa y’iminsi ine agamije gutanga ubumenyi bwo kurushaho kurwanya no gukumira icuruzwa n’ikwirakwiza ry’imiti ndetse n’ibindi bicuruzwa by’ibyiganano.

Aya mahugurwa arimo aritabirwa n’abapolisi 30 bakorera mu mashami atandukanye ya Polisi. Ifungurwa ry’aya mahugurwa ryari ryitabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda nk’abakozi ba minisiteri y’ubuzima, ab’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro n’ibindi. Kanda hano usome amakuru yose

Abatwara ibinyabiziga barakangurirwa kugira amakenga y’abo batwaye n’ibyabo

Polisi y’u Rwanda irakangurira abatwara ibinyabiziga kugira amakenga y’ibyo n’abo batwaye kugira ngo badatwara abantu bagiye gukora ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano cyangwa batwaye ibintu binyuranyije n’amategeko.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’udupfunyika duto  4000 tw’urumogi twafatiwe mu modoka itwara abagenzi yavaga mu karere ka Karongi yerekeza mu ka Muhanga ku itariki 20 Nyakanga 2015 ikaba yarafatiwe mu kagari ka Gaseke, mu murenge wa Nyange, mu karere ka Ngororero. Kanda hano usome amakuru yose

 Polisi yerekanye abagabo babiri bakekwaho ubufatanyacyaha muri ruswa mu bizamini by’akazi ka Leta

Abafashwe ni uwitwa Mujyanama Elizaphan Philos w’imyaka 32 y’amavuko, ukomoka mu karere ka Gatsibo, akaba yari umukozi wa Ralga ariko mu buryo budahoraho, kuko yabakoresherezaga ibizami mu turere dutandukanye akanabikosora bakamuhemba, ariko ubusanzwe avuga ko yigisha mu ishuri rikuru ryo muri Nyagatare( East African University), undi ni uwitwa Ntaganda John w’imyaka 37 y’amavuko wo mu mujyi wa Kigali, uyu ngo bakaba baraturanye nkuko bombi babivuga ariko nta handi baziranye. Kanda hano usome amakuru yose