Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize
Nk’uko biri mu ngamba n’intego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov.rw mu cyumeru gishize, yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
Ayo mu cyumweru gishize yibanze ku bukangurambaga mu kurwanya impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikikorerwa abagore n’abana, ndetse n’irikorerwa mungo.
Binyuze kandi muri ayo makuru, Abaturarwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda byo mu cyumweru gishize birimo amahugurwa yahawe abapolisi yari agamije kubongerera ubumenyi bubashoboza gusohoza inshingano zabo neza, imidari y’ishimwe yambitswe Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’ahahoro muri Haiti, ndetse n’Ibaruwa yashimaga ibikorwa byabo by’indashyikirwa.
U Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ibiyobyabwenge
Ku itariki 26 Kamena uyu mwaka, u Rwanda rwifatanyije n’ibindi bihugu byo ku isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ abantu cyane cyane urubyiruko.
Intego y’uyu munsi washyizweho n’Umuryango w’abibumbye (Loni) mu Kuboza 1987 n’ugukangurira abatuye isi gufatanya kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti, "Turwanye ibiyobyabwenge kugira ngo twiteze imbere, aho dutuye ndetse n’ubumuntu bwacu."
Ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge kuri uyu munsi mu Rwanda, byabereye mu duce dutandukanye tw’igihugu, aho abayobozi mu nzego zitandukanye batanze ubutumwa bukangurira abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Mu karere ka Nyagatare, hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye birimo: litiro 640 za kanyanga, ibiro 17 by’urumogi, amakarito 316 ya chief waragi n’ibindi.
Mu bindi byangijwe harimo toni imwe y’igiti cy’umushikiri.
Ibi byose byafashwe mu mikwabu yakozwe ahantu hatandukanye mu karere ka Nyagatare, bikaba bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 14.
Nyarugenge: Umukobwa afungiye gukuramo inda y’amezi 6
Niyonsenga Lusie w’imyaka 23, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo aho akurikiranyweho gukuramo inda y’amezi atandatu maze ayijugunya inyuma y’inzu y’iwabo.
Ababyeyi be n’abaturanyi bamaze kubimenya bihutiye kumenyesha Polisi.Uwo mwana yahise ajyanwa ku bitaro bya Polisi bya Kacyiru kugira ngo akurikiranywe n’abaganga.
Abapolisi b'u Rwanda 20 bashoje amahugurwa ku iperereza rya nyuma y'iturika ry'ibisasu
Abapolisi b’u Rwanda 20 baturuka mu mashami atandukanye arimo iry’Ubugenzacyaha (Criminal Investigations Department -CID), ku itariki 26 Kamena, bashoje amahugurwa y’iminsi itanu ku iperereza rya nyuma y’iturika ry’ibisasu, akaba yari agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya no guperereza kinyamwuga ibyaha by’iterabwoba.
Itsinda rya bamwe mu bakora mu biro by’Ubutasi bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Bureau of Investigation-FBI) bari bayobowe na David McKean, niryo ryahuguye aba bapolisi.
Aya mahugurwa yatangiye ku itariki ya 22 Kamena 2015, akaba yaraberaga ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Yashojwe ku mugaragaro na Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera, akaba ashinzwe ibikorwa n’ituze rusange muri Polisi y’u Rwanda (Operations and Public Order).
Yabwiye aba bapolisi gushyira mu bikorwa ibyo bungukiye muri aya mahugurwa no kuzabisangiza bagenzi babo bakorana.
Nyagatare: Umugabo afunzwe nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka icyenda
Muhire Frodouard w’imyaka 67, wo mu Kagali ka Rurenge, Umurenge wa Rukomo, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gatunda, aho akurikiranywe gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka icyenda w’umuturanyi we.
Uyu mwana yahise ajyanywa ku kigo nderabuzima cya Rurenge kugira ngo avurwe ndetse anahabwe n’ubundi bufasha.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police, Emmanuel Kayigi, yavuze ko uregwa yinjiye mu nzu y’uwo muturanyi we asangamo uwo mwana maze aramusambanya.
Ababyeyi b’uwo mwana bamuguye gitumo ari kumusambanya bahita bamenyesha abayobozi b’ibanze nabo bamenyesha Polisi ihita iza iramufata.
Bugesera: Umugabo yafashwe agerageza guha umupolisi ruswa
Ayirwanda Jean Baptiste, utuye mu kagari ka Nyakayaga ,mu murenge wa Kamabuye, akarere ka Bugesera, yafashwe ku itariki 24 Kamena, agerageza guha ruswa umupolisi w’u Rwanda y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekure umuturanyi we witwa Mukanyamwasa Betty wafatanywe ikiro kimwe n’igice cy’urumogi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko Ayirwanda ufite imyaka 33 yahamagaye uwo mupolisi kuri terefone amubwira ko hari icyo ashaka kumubwira, amusaba ko bahura kugira ngo akimubwire.
IP Kayigi yagize ati:"Uwo mupolisi yarabimwemereye maze bagihura Ayirwanda ahita agerageza kumuha iyo ruswa, uwo mupolisi arayanga."
Yavuze ko Mukanyamwasa uri mu kigero cy’imyaka 55 yafatanywe ruriya rumogi ku itariki 21 Kamena, rukaba rwarafatiwe mu nzu ye.
Muhanga: CPCs basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha
Abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees - CPCs) bo mu mirenge ya Mushishiro, Cyeza na Muhanga, ho mu karere ka Muhanga, basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ikintu cyose cyahungabanya umutekano mu rwego rwo kurushaho gusigasira umutekano muri aka karere.
Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 24 Kamena mu nama yabereye kuri iyi mirenge, iyi nama ikaba yarahuriwemo n’inzego za Polisi ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorw b’iyo mirenge.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga, Senior Superintendent of Police (SSP), Francis Muheto, akaba yaritabiriye inama yabereye mu murenge wa Mushikiri, aho yasobanuriye abagize uru urwego bo muri uyu murenge ko ibiyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinyoye ndetse ko binatuma bakora byaha birimo: urugomo, ubujura,no gusambanya abana,bityo abakangurira kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa,icuruzwa n’itundwa ryabyo.
Nyagatare: Umumotari yafashwe atwaye kanyanga
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare,ku itariki 24 Kamena, yafashe umugabo witwa Nshimiyimana Phocas,ahetse kuri moto inzoga itemewe mu Rwanda imenyerewe ku izina rya kanyanga.
Uyu mugabo ufite imyaka 34 y’amavuko, yafashwe ahetse litiro 21 z’iyo nzoga kuri moto ifite purake RB 994C.
Nshimiyimana afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nyagatare mu gihe iperereza rikomeje.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo nayo kuri uwo munsi yakoze umukwabu mu Murenge wa Rwimbogo,maze ifata abagabo babiri batwaye moto badafite impushya zibemerera gutwara ibyo binyabiziga.
Muri uwo mukwabu, Polisi yafashe kandi abandi bamotari babiri, umwe akaba yari atwaye moto idafite ubwishingizi bw’ikinyabiziga, undi nawe akaba atari afite uruhushya rwo gukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto.
Kayonza: Umugabo afungiwe kwiha ububasha ku murimo utari uwe
Hategekimana Emmanuel afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rukara, mu karere ka Kayonza, kubera kwiha ububasha ku murimo utari uwe.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 42, yafatiwe mu rukiko rw’ibanze rwa Rukara ku itariki 23 Kamena ari kuburanira Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi ryo muri aka karere kandi adafite ibyangombwa bimwemerera gukora uyu mwuga.
IP Kayigi yongeyeho ko uretse kutagira ibyo byangombwa, Hategekimana atari kandi Umunyamuryango w’Urugaga rw’abunganira abandi mu Nkiko.
Yasobanuye ko yafashwe yunganira iri torero mu rubanza rujyanye n'ikibanza ryaburanaga n’umuturage.
Burera: Abaturage bo mu murenge wa Kinyababa na Ruhunde bakanguriwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abaturage bo mu mirenge ya Kinyababa na Ruhunde, yo mu karere ka Burera, bakanguriwe kwirinda no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana, ndetse n’iryo mungo.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 23 na 24 Kamena, ubwo basurwaga n’abapolisi bakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha ( CID), bikaba byari bijyanye na gahunda ngari y’iri shami yo gusura abaturage batuye kure ya sitasiyo za Polisi hagamijwe kubegereza serivisi.
Ruhango: Abayobozi b’amashuri basabwe gushimangira imyitwarire myiza y’abanyeshuri
Abayobozi b’amashuri yo mu karere ka Ruhango bakanguriwe gushyiraho ingamba zatuma abanyeshuri babo barushaho kurangwa n’imyitwarire myiza.
Ibi babisabwe ku itariki 22 Kamena mu nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’aka karere mu kagari ka Nyamagana, mu murenge wa Ruhango, yari yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu mujyi wa Ruhango.
Iyo nama yari iyobowe n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho nyiza y’abaturage, Jolie Gérmaine Mugeni, yitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Richard Rubagumya, abashinzwe amasomo muri ibyo bigo by’amashuri , ndetse na bamwe mu bashinzwe imyitwarire myiza y’abanyeshuri muri ibyo bigo.
Mugeni yasobanuriye abo bayobozi b’ibigo by’amashuri ko iyo hadafashwe ingamba zituma abanyeshuri barangwa n’inyitwarire myiza bakora cyangwa bagira uruhare mu bikorwa bigayitse ndetse binanyuranyije n’amategeko birimo ubusinzi, ubujura, urugomo, ubusambanyi.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Haiti bashimiwe ubumenyi basangije bagenzi babo b’icyo gihugu
Umuyobozi w’umutwe wa Polisi ushinzwe kugarura no kubungabunga amahoro mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH), Serge Therriault, yashimye abapolisi b’u Rwanda bari muri icyo gihugu, uruhare bagize mu guha ubumenyi bagenzi babo bo mu gihugu cya Haiti.
Yashimiye kandi abapolisi b’u Rwanda kuba ari intangarugero mu kazi bakora gatandukanye aho bafatanya n’abandi bapolisi baturuka mu bindi bihugu kugarura no kubungabunga umutekano muri iki gihugu.
Mu rwandiko rw’ishimwe Therriault yanditse akanashyiraho umukono ku itariki 19 Kamena,yashimiye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda avuga ko igihe bamaze muri iki gihugu baranzwe n’ubunyamwuga, ubunyangamugayo ndetse no gukorana neza kandi bubaha abandi bapolisi bo mu bindi bihugu bakorana.
Gatsibo: Abayobozi b’utugari 69 basabwe kongera imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge
Abayobozi b’utugari 69 bo mu karere ka Gatsibo basabwe kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge , nka bumwe mu buryo bwo gukomeza no kurushaho kubumbatira umutekano muri aka karere.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 22 Kamena mu nama yari yabahurije hamwe aho basuzumaga aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo bo n’abandi bayobozi b’utugari two mu gihugu bahigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ubwo basozaga umwiherero wabereye i Gabiro muri aka karere kuva ku itariki 4 Kamena kugeza ku itariki 18 Kamena uyu mwaka, bakaba mubyo bahigiye imbere ye harimo kurushaho gusigasira umutekano.
Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’aka karere, Richard Gasana, yitabiriwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro.
Nyaruguru: Akukiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana
Ngendahakunzwe Emmanuel, wo mu karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyagisozi, mu kagali ka Nyagisozi, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Cyahinda, akaba akurikiranyweho kugurisha ibisa n’amabuye y’agaciro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Superintendent of Police (CSP) Hubert Gashagaza,yavuze ko uregwa yagerageje kugurisha undi muturage wo mu karere ka Nyagatare, ibuye ry’agaciro (Mercury) ripima ibiro bitatu, nyuma bikaza kugaragara ko ritari ibuye ry’agaciro.
Uregwa yafatiwe mu kagali ka Nyagisozi, umurenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyaruguru ku itariki 22 Kamena.
CSP Gashagaza yakomeje avuga ko Ngendahakunzwe yagurishije uwo muturage ibyo byasaga n’ibuye ry’agaciro ku mafaranga y’u Rwanda 3,500,000, akaba ubwo yafatwaga atarabashije kugaragaza aho ayo mafaranga ari.
Abatwara ibinyabiziga bongeye gukangurirwa kubahiriza amategeko y’umuhanda
Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka, zihitana no gukomeretsa abakoresha umuhanda, harimo n’ ababa babitwaye, zikaba zinangiza ibikorwa bitandukanye.
Ubu butumwa bwakurikiraga impanuka eshatu zabaye itariki 21 Kamena 2015, zikaba zirimo ebyiri zabereye mu karere ka Gasabo n’imwe yabereye mu karere ka Musanze.
Izi mpanuka zahitanye abantu babiri ndetse zikomerekeramo abandi babiri, abakomerekeye mu mpanuka yabereye mu karere ka Musanze bakaba barahise bajyanywa mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo bitabweho n’abaganga.
Kinyarwanda
English











