Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda yaranze icyumweru gishize

Amakuru yo mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano w’abo n’ibyabo.

Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturarwanda bamenye bimwe mu bikorwa na gahunda bya Polisi y’u Rwanda.

Musanze: Abamotari bibukijwe uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha

Ku itariki 31 Nyakanga 2015, kuri sitade Ubworoherane iri mu mujyi wa Musanze, mu karere ka Musanze, abamotari bahawe ikiganiro ku ruhare rwabo mu    gukumira no kurwanya ibyaha, bakorana neza n’inzego z’umutekano kandi bafatanya nazo ngo hahashywe abanyabyaha iyo bava bakagera mu karere kabo.Kanda aha usome ibindi.

Gasabo: Hashenywe ibiyobyabwenge bya Heroyine, Kokayine na Amphetamines

Ku itariki 30 Nyakanga 2015, mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo, habereye igikorwa cyo gusenya ibiro 13.5  bya Heroyine, 8.5 bya Kokayine, n’ibiro 2.5 bya  Amphetamines, ibi biyobyabwenge   bikaba byarafatanywe abantu batanu mu bihe byashize. Kanda aha usome ibindi.

Ngororero: Umugabo afunzwe akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Ngororero yafashe umugabo witwa Hakizimana Paul w’imyaka 27 y’amavuko, uyu mugabo akaba akurikirinyweho gufata ku ngufu umukobwa uri mu kigero cy’imyaka18 y’amavuko. Kanda aha usome ibindi.

Abarinzi ba Pariki 120 bashoje amahugurwa yo kurinda umutekano wa za Pariki no kwita ku bidukikije

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri za Pariki zo mu Rwanda, ku itariki 31 Nyakanga uyu mwaka mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, hashojwe amahugurwa yari amaze amezi 2 yahabwaga abarinzi ba Pariki 120 barimo ab’igitsinagore 2.Kanda aha usome ibindi.

Nyamasheke: Polisi y’u Rwanda yafashe litiro 2480 za mazutu zibwe Kompanyi y’Abashinwa ikora imihanda

Ku itariki 28 Nyakanga 2015, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamasheke yafashe litiro 2480 za Mazutu zari mu majerekani 123 zibwe  Kompanyi y’Abashinwa ikora imirimo yo kubaka imihanda mu turere twa  Rusizi, Karongi na Rubavu yitwa China Road and Bridge Corporation. Kanda aha usome ibindi. 

Polisi y’u Rwanda yatangirijwemo ubukangurambaga:Mparanira uburinganire bw’umugabo n’umugore, "HeForShe"

Ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuwa kane tariki 30 Nyakanga 2015 hatangirijwe ku rwego rw’igihugu ubukangurambaga:Mparanira uburinganire bw’umugabo n’umugore bwiswe 'HeForShe' mu rurimi rw’icyongereza. Kanda aha usome ibindi. 

Polisi y’u Rwanda yohereje abandi bapolisikazi 12 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Ku itariki 30 Nyakanga 2015, abapolisikazi b’u Rwanda 12 bagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilisation Mission in Haiti - MINUSTAH).

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yabahaye amabwiriza y’uko bazitwara mu gihe cy’umwaka bazamara muri ubu butumwa bw’amahoro. Kanda aha usome ibindi.

Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 3 bafatanywe ibiro hafi 400 by’urumogi

Polisi y’u Rwanda kuwa kane tariki 30 Nyakanga uyu mwaka yerekanye abagabo 3 baguwe gitumo mu mu kagari ka Kigarama , umurenge wa Kigarama,  akarere ka Kirehe bitegura gupakira imifuka umunani y’ibiro 400 by’urumogi mu modoka yo mu bwoko bwa RV4 ifite nomero za purake RAA 436 X. Kanda aha usome ibindi.

Itsinda ry’impuguke ziturutse muri Repubulika ya Centrafrica zashimye imikorere ya Isange One Stop Center

Ku itariki 29 Nyakanga 2015, itsinda ry’impuguke 12 ziturutse mu gihugu cya Centrafica, zasuye ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ryo Isange One Stop Center ribarizwa mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda, ndetse basura n’ishami rishinzwe kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana muri Polisi y’u Rwanda, maze bishimira iyi gahunda bavuga ko ari "uburyo budasanzwe bwo guha icyizere abagore n’abana." Kanda aha usome ibindi.

Ngaruguru :Polisi y’u Rwanda yigishije abanyeshuri 700 b’ibigo bibiri ingaruka z’ibiyobyabwenge

Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyaruguru, Inspector of Police (IP) Stanislas Rutayisire, ku itariki 28 Nyakanga 2015 yagiranye inama n’abanyeshuri 700 b’ibigo bibiri byo muri aka karere abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo kandi abakangurira kutabinywa, kutabicuruza no kutabikwirakwiza no gutanga amakuru ku gihe y'ababikora. Kanda aha usome ibindi.

Abayobozi ba Kompanyi zigenga zicunga umutekano bahawe amahugurwa ku buryo bakorana kinyamwuga na Polisi y’u Rwanda

Abayobozi ba Kompanyi  icumi zigenga  zemewe mu Rwanda zicunga umutekano w’ibigo bitandukanye n’abantu ku giti cyabo bahuguwe mu gihe cy’iminsi itatu  ku buryo ibigo babereye abayobozi byakorana neza na Polisi y’u Rwanda kugira ngo birusheho gucunga kinyamwuga  umutekano w’abakirira babo n’ibyabo kandi zirusheho gukorana neza n’abafatanyabikorwa  bazo. Kanda aha usome ibindi.

Polisi y’u Rwanda yibukije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde impanuka, zihitana abantu zinangiza ibikorwa remezo  bitandukanye.

Ubu butumwa bwakurikiraga impanuka enye zaguyemo abantu 3 abandi 2 bagakomereka zikaba zarabeye mu turere twa Rubavu, Ngororero, Kayonza, na Gasabo. Kanda aha usome ibindi.

Police FC yerekanye abakinnyi 14 yaguze

Ikipe y’umupira w’amaguru ya Polisi y’u Rwanda (Police Football Club) ku itariki 27 Nyakanga  2015 yeretse itangazamakuru abakinnyi  14 iheruka kugura.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ni we wari umushyitsi mukuru muri  uwo muhango wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri murenge wa Niboyi, mu karere ka Kicukiro. Kanda aha usome ibindi.

Gatsibo: IGP Gasana yagiranye ikiganiro n’icyiciro cya 8 cy’Indangamirwa

Ku itariki 26 Nyakanga 2015,  Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana, yagiranye ikiganiro n’icyiciro cya munani cy’itorero Indangamirwa, aba akaba ari abanyeshuri biga mu mahanga, ababwira kurangwa n’indangagaciro z’ubunyarwanda bimakaza umuco w’amahoro , haba mu mashuri bigamo ndetse no mu miryango yabo. Kanda aha usome ibindi.