Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru y’ingenzi ya Polisi y’u Rwanda mu cyumweru gishize

Bane bafunzwe bakekwaho uruhare mu bwicanyi bwa Iribagiza Christine n’umuzamu i Gacuriro mu karere ka Gasabo

Kuwa gatandatu tariki ya 29 Mata, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu bwicanyi bwabaye mu masaha ya mu gitondo ku  tariki ya 13 Mata bwakorewe Madamu Iribagiza Christine mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro ndetse bakomeretsa bikomeye n’umuzamu we.

Bararegwa kandi kugira uruhare mu rupfu rw’umuzamu witwa Mazimpaka Fabrice w’i Gacuriro mu karere ka Gasabo, ubwo nyuma yo kumwica binjiye mu nzu maze biba ibikoresho bitandukanye birimo za televiziyo. Abafashwe ni Majyambere Bertin, Hatungineza Hassan bita Fils n’umugore we witwa  Mushimiyimana Grace. Soma inkuru irambuye

Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yasuye Isange One Stop Centre

Kuwa gatanu tariki ya 28 Mata, Madamu wa Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya Roman Tesfaye, yasuye ikigo Isange one stop centre kiri ku Kacyiru, asobanurirwa anirebera uruhare rwacyo mu gufasha abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubufasha kibaha.

Madamu Tesfaye, wari uherekejwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Rosemary Mbabazi, ageze kuri icyo kigo yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima n’ubuvuzi bw’ibanze, Dr Patrick Ndimubanzi, umuyobozi wa Kigali Forensic Laboratory Commissioner of Police (CP) Dr. Daniel Nyamwasa, umuhuzabikorwa wa Isange One Stop Centres  Supt. Shafiga Murebwayire, n’abandi. Soma inkuru irambuye

ITANGAZO RYA POLISI Y’U RWANDA

Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 28, ahagana mu ma saa kumi za mugitondo, mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge,muri ruhurura yari yihishemo abana batatu bo mu muhanda hafashwe n’inkongi y’umuriro. Babiri muri bo bahiriyemo bikomeye bibaviramo urupfu. Uwa gatatu ararembye ari kuvurirwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Iperereza ry’ibanze ryakozwe na Polisi y’u Rwanda ryerekana ko abazamu batatu aribo bateje iyi nkongi y’umuriro, bakaba bari gushakishwa. Soma itangazo ku buryo burambuye

Urubyiruko rw’abakorerabushake rwiyemeje kugira uruhare mu bikorwa by’icyumweru cya Polisi

Abahuzabikorwa b’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha(RYVCP) ku rwego rw’uturere na komite nyobozi yarwo  ku rwego rw’igihugu biyemeje kugira uruhare rugaragara mu itegurwa no mu bikorwa bizaranga icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizwi nka “Police week”.

Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kirangwa n’ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha, kugira uruhare muri gahunda za Leta zo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibindi. Soma inkuru irambuye

Kirehe: Abana b'incuke bahinduye imitekerereze y’abakuru ku gukumira ibyaha

Ubwo Polisi y’u Rwanda yashingwaga mu mwaka wa 2000, gukorana n’abaturage yabigize imwe mu nkingi igenderaho mu gukumira no kurwanya ibyaha igamije kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturage no kubateza imbere.

Imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage inagamije kubashishikariza kwikemurira ibibazo, ndetse bakanagira uruhare mu kwiteza imbere aho batuye.

Kuva ubu buryo bwo gukorana n’abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha bwatangizwa mu myaka 17 ishize, bwatumye u Rwanda rugaragara nk’igihugu gitekanye nk’uko ibyegeranyo byaba ibyo ku rwego rw’akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga bibigaragaza, u Rwanda rukaba ari kimwe mu bihugu abaturage bumva batekanye, bashobora gutembera igihe cyose no mu masaha y’ijoro, kandi bakaba bafitiye icyizere inzego z’umutekano. Soma inkuru irambuye

Nyagatare: Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa za banki n’ibigo by’imari iciriritse bahuriye mu nama yo kunoza imikoranire

Ibigo by’imari iciriritse na banki birenga 40 bikorera mu karere ka Nyagatare byasabwe gushyira mu bikorwa ingamba zitandukanye zo gucunga umutekano w’aho bakorera no gutanga serivisi nziza ku bantu babagana.

Ubu ni ubutumwa bahawe tariki ya 24 Mata, mu nama bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, inama ikaba yarabereye mu murenge wa Nyagatare mu kagari ka Barija. Ushinzwe  guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda muri aka karere Inspector of Police (IP) Jean Claude Kaburabuza yasabye abari bahagarariye izo banki n’ibigo by’imari iciriritse gufata ingamba zihamye zo gucunga umutekano w’amafaranga y’abanyamuryango babo n’aho bakorera. Soma inkuru irambuye

Kayonza: Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwafashije uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha rwo mu karere ka Kayonza rwafashije umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ugeze mu za bukuru utishoboye utuye mu murenge wa Nyamirama.

Nk’uko babitangaza, ibi biri mu byo bakora muri iki gihe twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni. 

Ku wa mbere tariki 24 Mata uyu mwaka ni bwo uru rubyiruko rwubatse uruzitiro rw’inzu y’uwo warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ufite imyaka 61 y’amavuko witwa Mukarusengo Pascasie. Soma inkuru irambuye

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti bambitswe imidari y’ishimwe

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haiti (MINUSTAH) bazwi nka Individual Police Officers (IPOs), ku itariki 21 Mata uyu mwaka bambitswe imidari yo kubashimira gukora neza.

Bayambitswe n’Uwungirije Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, El Moustafa Banlamlin.

Uwo muhango wabereye mu Mujyi Mukuru w’iki gihugu ari wo: Port Au Prince. Mu bawitabiriye harimo Umuyobozi wa MINUSTAH, Brig. Gen. Georges Pierre Monchette n’Umuyobozi w’Itsinda ry’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, Superintendent  of Police (SP) Eric Murenzi. Soma inkuru irambuye

Gasabo : Abatuye Kinyinya barashimirwa kwiyubakira Sitasiyo ya Polisi ya miliyoni 25 z’Amanyarwanda

Polisi y’u Rwanda irashima abatuye umurenge wa Kinyinya, mu karere ka Gasabo ku gikorwa cyo kwishakamo ubushobozi bakiyubakira Sitasiyo ya Polisi ifite agaciro ka Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi Sitasiyo yubatse mu kagari ka Kagugu. Ifite Ibiro bitandatu birimo iby’Umuyobozi wayo, Kasho (iy’abagabo n’iy’abagore), aho abayigana bicara bategereje guhabwa serivisi, ubwiherero, n’ahabikwa ibikoresho. Soma inkuru irambuye

Muri uku kwezi haratangira icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda

Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, Polisi y’u Rwanda, abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abaturage bahurira mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bitandukanye bya Polisi y’u Rwanda “Police Week” ; aho byatangiye kuva mu mwaka w’2010.

Iki cyumweru cy’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kirangirana no kwizihiza isabukuru ya Polisi y’u Rwanda iba buri mwaka tariki ya 16 Kamena.

Umuyobozi w’ishami  rya Polisi y’u Rwanda ryitwa “Community Policing” rishinzwe imikoranire myiza n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, abaturage n’izindi nzego mu kurwanya no gukumira ibyaha, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kuva cyatangira guhera mu mwaka wa 2010 kugera umwaka ushize, hakozwe ibikorwa bitandukanye, byibanze ahanini ku bukangurambaga bwo kurwanya ibyaha kubera ingaruka mbi bigira ku baturage, ndetse hanabayeho n’ibikorwa bigamije gukura abaturage mu bukene; bibateza imbere. Soma inkuru irambuye