Intumwa z’umushinga w’abanyasuwede wita ku burenganzira bw’umugore zashimye imikorere ya Isange
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 Mutarama, intumwa eshatu z’umushinga w’abanyasuwede wita ku burenganzira bw’umugore witwa “Kvinna till Kvinna” mu rurimi rwabo bisobanuye “Woman to Woman” mu cyongereza, uyu mushinga ukaba umaze igihe gito uje gukorera mu Rwanda, zasuye ikigo Isange One Stop Center gikorera mu bitaro by’akarere bya Kacyiru, zishima imikorere yacyo na serivisi giha abakigana. Soma inkuru irambuye
Mu karere ka Kirehe hakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya no kwirinda ibiyobyabwenge
Ubukangurambaga bwo kwirinda, gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kuwa kane tariki ya 25 Mutarama bwakomereje mu karere ka Kirehe, aho abayobozi mu nzego za Leta barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka, uw'Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, abayobozi b’Ingabo na Polisi bakanguriye ibyiciro bitandukanye by’abaturage kwirinda ibiyobyabwenge bigaragara cyane cyane mu rubyiruko. Soma inkuru irambuye
Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage ba Gatsibo kumenya no kubahiriza amategeko
Polisi y’u Rwanda yasabye abatuye akarere ka Gatsibo ko bagomba kumenya no kubahiriza amategeko kandi bagaharanira kurwanya icyo ari cyo cyose kinyuranyije nayo.
Ni ubutumwa bwatanzwe mu rwego rw’icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage ko bafite inshingano yo kumenya amategeko abagenga kugirango basobanukirwe n’ibikorwa binyuranyije nayo babashe kubyirinda kandi baharanire uburenganzira bwabo babusobanukiwe , kikaba cyaratangiye ku italiki ya 22 kikazarangira kuri 26 Mutarama ku bufatanye bw’inzego zifite aho zihurira n’amategeko zirimo na Polisi y’u Rwanda. Soma inkuru irambuye
[AMAFOTO]: Polisi y’u Rwanda yahuye n’abanyamadini baganira ku ruhare rwabo mu kurwanya ibiyobyabwenge
Bimaze kugaragara ko ibiyobyabwenge n’ibisindisha bimaze kuba ikibazo gikomeye mu rubyiruko rw’ u Rwanda, ikaba ariyo mpamvu ubuyobozi bwa Leta y’ u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibisindisha mu rubyiruko.
Ni muri urwo rwego ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Mutarama, hateraniye inama nyunguranabitekerezo y’umunsi umwe yahuje inzego za Leta zirimo Minisiteri y’Urubyiruko, iy’ubuzima, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere na Polisi y’u Rwanda, ikaba yari yatumiwemo abahagarariye amadini n’amatorero. Soma inkuru irambuye
Minisitiri w’ubuzima yasabye abapolisi bakora akazi k’ubuganga kwita ku mikorere ya Isange
Kuri uyu wa 21 Mutarama 2018, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba yatangije umwiherero w’umunsi umwe w' abapolisi bagera kuri 70 bakora umwuga w’ubuganga,uyu mwiherero ukaba wabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.Ubwo yatangizaga uyu mwiherero,Minisitiri Gashumba yabashimiye umurava ubaranga mu kazi,abasaba kugira uruhare rukomeye mu mikorere y’ibigo bya Isange One Stop Centers. Soma inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











