Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje mu cyumweru gishize ku rubuga rwayo rwa murandasi ari rwo: www.police.gov.rw yatumye Abaturarwanda bamenya ibikorwa bitandukanye yakoze muri icyo gihe. Aya akurikira ni yo makuru yatangaje mu minsi irindwi ishize mu ncamake:
Polisi y’u Rwanda yasobanuriye abadepite ba Kenya uruhare rwayo mu bumwe n’ubwiyunge
Mu rugendo shuri itsinda ry’abadepite 14 bakomoka mu gihugu cya Kenya bari mu Rwanda, aho baje kureba aho u Rwanda rumaze kugera mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ku wa kane tariki ya 8 Werurwe basuye Polisi y’u Rwanda, basobanurirwa uruhare rwayo muri iyo nzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Bageze ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wayo, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana, wabasobanuriye uruhare rwa Polisi y’u Rwanda mu kubaka amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda. Ibindi
Kirehe: Polisi y’u Rwanda yakijije umuntu wari ugiye guhira mu nzu
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kirehe mu murenge wa Kigina, mu ijoro ryo ku itariki 10 Werurwe ku bufatanye n’abaturage yajimije inzu y’umuturage witwa Birihanze Thasian w’imyaka 51 yari ifashwe n’inkongi y’umuriro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Uburasirazuba w’agateganyo, Inspector of Police (IP) Habukuri Samson yavuze ko iyo nzu yakorerwagamo imirimo y’ubucuruzi mu isanteri ya Nyakarambi, bigeze nijoro abaturage babona iracumba umwotsi bahita batabaza Polisi batangira kuyizimya. Ibindi
Gasabo: Polisi y'u Rwanda yashubije ibikoresho bitandukanye byari byaribwe ba nyirabyo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ku itariki ya 9 Weurwe yagaragaje abajura 7 n’ibikoresho bitandukanye bari baribye ,bimwe muri ibyo bikoresho bikaba byarahise bisubizwa ba nyirabyo.
Ibikoresho byagaragajwe birimo Televiziyo (Flat Screen), Mudasobwa imwe yo mu bwoko bwa Positivo, indangururamajwi nini ebyiri ,Telefoni ndetse na bimwe mu byuma by’ikigo gikwirakwiza amazi. Ibindi
Ubufatanye mu gukumira ibyaha: Ubuyobozi bwa Rwamagana na Polisi bakanguriye abahatuye kuba ijisho ry’umuturanyi
Nk’uko bisanzwe, iyo habaye inteko z’abaturage, Abayobozi b’inzego zitandukanye bafatanya gukemura ibibazo bafite; ariko na none igihe baganira na bo babibutsa ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere, amahoro n’ituze birambye; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya atangira ku gihe amakuru yatuma gikumirwa, ndetse yanatuma hafatwa abagikoze. Ni muri urwo rwego ku itariki 6 z’uku kwezi abatuye akarere ka Rwamagana basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi nka bumwe mu buryo bw’ubufatanye mu kwibungabungira umutekano. Ibindi
Polisi yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri
Mu gihe Polisi y’u Rwanda ikomeje gahunda yayo yo gukangurira abanyarwanda ububi bw’ibiyobyabwenge no gufata ababyinjiza mu gihugu n’abababikoresha, ku wa kabiri tariki ya 6 Werurwe yatangije ubukangurambaga bwo kubikumira no kubirwanya mu mashuri.
Umuhango wo gutangiza ubu bukangurambaga watangiriye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu mujyi wa Kigali ari byo : Lycée de Kigali, Ishuri rya Camp Kigali na Groupe Scolaire Ndera. Ibindi
Polisi yaburijemo ubujura mu isoko rya Gakenke
Inzego z’umutekano zikorera mu karere ka Gakenke, mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 5 Werurwe, zaburijemo ubujura bwagombaga kubera mu isoko rya Gakenke bwari bugamije kwiba amaduka 14 ari muri iryo soko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko ari agatsiko k’amabandi atatu kari kacuze uwo mugambi ukaza kugapfubana, kuko kakomwe mu nkokora n’inzego z’umutekano, ariko umwe muri bo witwa Ngarambe Pierre akaba yaratawe muri yombi. Ibindi
Kamonyi: Umukozi w’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) yafatiwe mu cyuho yaka ruswa
Ku itariki ya 3 Werurwe, mu karere ka Kamonyi hafatiwe umukozi w’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (Water and Sanitation Corporation -WASAC) ubwo yari arimo kwaka ruswa umuturage kugira ngo amuhe amazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko uwo mukozi wafashwe ari uwitwa Ntibizigirwa Alfred w’imyaka 33, akaba yarafatiwe mu murenge wa Runda ubwo yakaga ruswa y’ibihumbi mirongo itatu (30,000Frw) by’amafaranga y’u Rwanda. Ibindi
Burera: Abakozi batatu b’ikigo nderabuzima bafunzwe bakekwaho kunyereza ifu ya Shisha Kibondo
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Burera yataye muri yombi abakozi batatu bakoraga ku kigo nderabuzima cya Ruhombo giherereye mu karere ka Burera, bakurikiranyweho kunyereza ifu ya Shisha Kibondo.
Iyi ikaba ari ifu y'igikoma ikungahaye ku ntungamubiri igenerwa abana bari hagati y’ amezi atandatu na makumyabiri n’ane n’abagore bonsa bari mu miryango ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagenerwa nk’inkunga ikaba ibafasha gukura neza. Ibindi
Kinyarwanda
English











