Polisi y’u Rwanda, ibinyujije ku rubuga rwayo, ari rwo www.police.gov.rw yakanguriye abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya. Ubukanguranga bwibanze cyane cyane ku kurwanya ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, impanuka,ubujura n’ibyaha ndenga
mipaka.Binyuze kandi muri ayo makuru, abaturwanda bamenye bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda, birimo kwagura umubano n’ubufatanye.
Kurwanya ibiyobyabwenge
Imwe mu mikwabo Polisi y’u Rwanda yakoze ku minsi itandukanye mu cyumweru gishize yafatiwemo ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda. Ibyafashwe birimo bule 2210, amapaki 16 y’inzoga zitemewe mu Rwanda zitwa Blue Sky , litiro 40 za Kanyanga, litiro 355 z’inzoga z’inkorano, zifite amazina atandukanye.Ibi byafatiwe mu turere twa Nyabihu, Rubavu, Bugesera, Ngoma na Rulindo.Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye Ingabire Mohammed amacupa 20 ya Wisiki ya magendu. Yafatiwe hafi ya bariyeri ya Polisi yari mu kagari ka Mukoto, umurenge wa Bushoke ku itariki 5 Werurwe ahagana saa tatu n’igice z’ijoro. Mu rwego rwo gukangurira abaturage kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, ku itariki 5 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Nyarugenge yagiranye inama n’abanyeshuri 850 biga mu rwunge rw’amashuri rwa Cyahafi, ruherereye mu murenge wa Gitega, mu karere ka Nyarugenge, ibigisha ububi bw’ibiyobyabwenge kandi ibakangurirwa kubyirinda no kubirwanya. Na none, ku itariki 3 Werurwe, Polisi ikorera mu karere ka Bugesera yagiranye inama n’abacuruzi bo mu isoko rya Ruhuha maze ibakangurira kwirinda ibiyobyabwenge no kugira uruhare rufatika mu kubirwanya.
Mushenyi Innocent, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhuha yabwiye abo bacuruzi ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwakabaye akora ibibiteza imbere.
Kwagura umubano
Uhagarariye igihugu cya Canada mu Rwanda, Mona Yacoub, yasezeranyije ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye gifitanye na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye bigamije kurushaho kubumbatira umutekano. Ibi yabitangaje ku itariki 6 Werurwe ubwo yavugana n’itangazamakuru nyuma y’aho agiranye inama n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ku cyicaro cya polisi, Kacyiru. Mona yagize ati: "Umubano usanzwe ari mwiza cyane; ikizakorwa ni ukuwushimangira".
Gufata uwibye moto Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafatanye Uwimana Epa moto ifite nomero za purake RB 674P yari yibwe Habumuremyi Ladislas ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba zo ku itariki 3 Werurwe mu kagari ka Karuruma, umurenge wa Gatsata . Yaje kuyifatanywa muri santere y’ubucuruzi yitwa Beritware yo mu kagari ka Musezero, mu murege wa Gisozi ahagana saa moya n’igice zo kuri uwo munsi ayibaho.
Kurwanya ibyaha ndenga mipaka
Imodoka yo mu bwoko bwa T/Land Cruiser yibwe ku itariki 30 Mata, umwaka ushize mu gihugu cya Kenya ikaza gufatwa na Polisi y’u Rwanda ku ya 23 Ukuboza, umwaka ushize, ku mupaka wa Rusizi I, mu karere ka Rusizi, yashyikirijwe polisi Kenya ku itariki 4 Werurwe. Uwo muhango wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru, hagati
ya Assistant Commissioner of Police (ACP), Tonny Kuramba, umuyobozi w’ishami rya Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda na Sergeant Chris Mmbwanga, wari uhagarariye Polisi ya Kenya.
Guhugura inzego z’umutekano za Mali
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo
kubungabunga no kugarura amahoro mu gihugu cya Mali, batangije
igikorwa cyo guhugura bamwe mu bagize inzego z’umutekano zo muri iki
gihugu ku bijyanye n’ikoranabuhanga. Aya mahugurwa y’iminsi 30 yatangiye ku itariki ya 2 Werurwe akaba yaritabiriwe n’abagera kuri 57.
Kwegereza serivisi abaturage
Ku itariki 4 Werurwe, abaturage basaga 100 bo mu karere ka Ngororero baherewe kandi bishimira serivisi baherewe muri Mobile Police Station, umuntu yakwita nka "Sitasiyo ya Polisi yimukanwa" mu modoka. Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Nyarusange, mu murenge wa Nyange. Umwe muri bo witwa Murayirage Sylvanie, ufite imyaka 43, wakemuriwe ikibazo yari afitanye na se cyari gishingiye ku mutungo, yagize ati: " Polisi yamvunnye amaguru. Iyi gahunda ni nziza cyane".
Kurwanya impanuka zo mu muhanda
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi yakanguriye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’abamotari bakorera muri ako karere kurushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka. Izi nama, kimwe n’izindi, Polisi yazibagiriye mu nama yagiranye n’abo
bamotari bibumbiye mu mpuzamashyirahamwe yitwa Union des Cooperatives de Taxi Motos Kanguka Karongi (UCOTAMKAKA ) ku itariki 3 Werurwe mu kagari ka Kiniha, umurenge wa Bwishyura.
Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Abapolisikazi b'u Rwanda babwiwe kurushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore ndetse n'abana, no kubishishikariza umuryango nyarwanda. Ubu butumwa babuhawe n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye mu nama ngaruka mwaka ihuza abapolisi b'u Rwanda. Atangiza iyo nama ku mugaragaro, Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana yagize ati: " Umugabo ntashobora kwifasha gutunganya isi. Umugore na we n’uko. Bombi ni magirirane". Yabwiye abapolisikazi kimwe n’abanyarwanda muri rusange kurwanya no gukumira ihohoterwa, ryaba irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana, kandi bagatanga amakuru ku babikora.
Gukumira no kurwanya ibyaha
Abantu 130, barimo abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees), bo mu murenge wa Kirehe, mu karere ka Kirehe, tariki ya 2 Werurwe, bibukijwe inshingano n’amahame agenga akazi bakora. Babyibukirijwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku biro by’umurenge wa Kirehe, yabahuje n’ubuyobozi bw’aka karere na Polisi igakoreramo. Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe ubukungu, Jean de Dieu Tihabyona, yabibukije ko bagomba kujya buri gihe bihutira guhanahana
amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano kugira ngo hakumirwe ibyaha no
gufata ababikoze.
Ubutumwa bw’amahoro
Ku itariki ya 3 Werurwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda,
Inspector General of Police (IGP), Emmanuel K. Gasana, yakiriye ku
cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, Kacyiru, abapolisi b’u Rwanda 13
bari bavuye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga
amahoro mu gihugu cya Cote d’ Ivoire, bari bamazemo umwaka umwe, maze
abashimira akazi keza bakoze ndetse abifuriza ikaze mu rwababyaye.
Hafashwe ukekwa gukora ubujura bushukana Polisi y’u Rwanda yafashe umugabo ukekwa kwiba ashutse abantu batandukanye, amafaranga y'u Rwanda arenga miriyoni 20. Uwo mugabo, Jean Yves Bizimungu, yibye kuri ubwo buryo abantu batari
bake mu mujyi wa Kigali, aho yiyitiriraga abandi bantu maze akambura
amafaranga avuga ko ari ayo kwifashisha mu kuburana imitungo ya se.
Imyidagaduro
Ku itariki ya 07 Werurwe, kuri Stade ya Kigali-Nyamirambo, habereye
umupira w’amaguru wahuje ikipe ya APR na Polisi y’u Rwanda (Police
FC), maze urangira amakipe yombi anganya ibitego 2-2.
Police FC kandi ku itariki 4 Werurwe, yatsinze ikipe ya Sunrise
ibitego 2-0. Uyu mukino wabereye ku kubuga cy’umupira w’amaguru
cy’akarere ka Kicukiro.
Kinyarwanda
English











