Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

AMAKURU YARANZE ICYUMWERU TURANGIJE

Amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo ari rwo: www. police. gov. rw muri iki cyumweru gishize,  yari agamije ahanini gukangurira abaturarwanda kwirinda, kugira uruhare mu kurwanya no gukumira ibyaha.

 Polisi yeretse itangazamakuru abantu 12 bakekwaho gutanga ruswa

 Ku itariki 23 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yerekanye abagabo 11 n’umugore umwe bakekwaho ibikorwa bitandukanye byo gutanga ruswa.

Abantu 9 ni abafashwe bagerageza guha ruswa abapolisi bakorera mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bakaba biganjemo abatwara ibinyabiziga. Aba batwara imodoka zitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo, bakaba baratawe muri yombi mu gihe batangaga ruswa kubera ko  ibinyabiziga byabo nta byangombwa byari bifite cyangwa se nabo ubwabo badafite ibyangombwa bibemerera gutwara ibinyabiziga.

Bafashwe na Polisi bagerageza gutanga ruswa y’amafaranga ibihumbi bibiri kuzamura kugira ngo boroherezwe

Abandi babiri bo bafashwe bagerageza gutanga ruswa mu gihe bakoreshaga impapuro z’impimbano barimo gusaba inguzanyo muri banki.

Undi nawe yafatiwe muri ruswa akaba yari ashinzwe gutanga amasoko ya leta aho yakoreraga. Bose bakaba barafashwe mu minsi ishize muri Kigali ndetse no mu gihe bari mu kazi kabo bagana mu Mujyi wa Kigali.

 Kayonza: Abagabo barindwi bafunzwe kubera guhiga inyamaswa mu buryo butemewe

 Mu gitondo cyo kuwa 22 Gicurasi mu ma saha ya saa moya mu ntara y’Iburasirazuba, mu Karere Kayonza, mu murenge wa Murundi, akagari ka Buhabwa, umudugudu wa Gakoma, Polisi y’u Rwanda yafashe abagabo barindwi bamaze kwica imvubu.

Aba bagabo bateze iyo mvubu bakoresheje umugozi ukurura imodoka ndetse n’ibikoresho bya kinyarwanda harimo amacumu.

Nyuma yo kuyitega bahise bayibaga nabwo bakoresha imihoro n’amashoka aribwo bahise bafatwa na Polisi bari mu gikorwa cyo kuyibaga bahita bajyanwa kuri stasiyo ya polisi ya Rukara aho bafungiwe by’agateganyo.

 Kicukiro:Hafashwe litiro 280 z’amamesa ya magendu

 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro ku itariki 21 Gicurasi yafatiye kuri bariyeri yari yashyize mu kagari ka Kivumu,mu  murenge wa Gahanga, imodoka yo mu bwoko bwa T/Hilus ifite nomero za purake RAC 787G ipakiwemo litiro 280 z’amamesa ya magendu.

 Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali,Supt. of Police (SP) Modeste Mbabazi , wavuze ko iyi modoka yari itwawe na Bigirimana Egide,uri mu kigero cy’imyaka 45, yafashwe ahagana mu ma saha ane yo ku manywa.

 Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe Umunyarwanda wacuruzaga Kokayine wafatiwe muri Kenya

 Ku itariki 22 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe n’iya Kenya  umugabo witwa Ndisabiye Janvier w’imyaka 37 akaba aherutse gufatirwa mu gihugu cya Kenya mu kwezi kw’Ukuboza umwaka ushize ashijwa gucuruza ikiyobyabwenge cya Kokayine.

Uyu washyikirijwe Polisi y’u Rwanda akaba aje akurikira abandi babiri nabo bari mu gatsiko kamwe nawe,  bo bakaba baratawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, ubwo bageraga ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize.

 Gatsibo-Nyagatare:Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

 Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare ku itariki 21 Gicurasi yangije litiro 1492 za Kanyanga, amakarito 276 ya Chief Waragi, ibiro 6.5 by’urumogi na bule 32 zarwo, n’amapaki 15 y’imiti ya magendu kandi itujuje ubuziranenge yitwa Paracetamol, ibi bikaba byarafatiwe  mu mikwabu yakozwe mu mezi abiri ashize mu duce dutandukanye two muri utu turere.

Mu karere ka Gatsibo, iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kabarore, mu murenge wa Kabarore, no mu kagari ka Ngarama, mu murenge wa Ngarama, kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi w’aka karere, Richard Gasana, ukuriye Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye muri aka karere, Kayitare Jean Baptiste, n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Eric Kabera, naho mu karere ka Nyagatare kikaba cyarabereye mu murenge wa Gatunda.

Ibyo bikorwa byitabiriwe n’abaturage batuye mu duce byabereyemo, bakaba barabyigishirijwemo ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, uko babyirinda no kubirwanya.

 Nyarugenge:Urubyiruko rwakoze urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge

 Urubyiruko rugera kuri 800 rwo mu murenge wa Nyamirambo rwakoze ku itariki 20 Gicurasi  urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, rukaba rwararuhereye ku biro by’akagari ka Kivugiza, rurusoreza ku biro by’uriya murenge,mu kagari ka Rugarama,aho rwigishirijwe ubwoko n’ububi bwabyo, kandi   rusabwa kubyirinda no  kugira uruhare mu kubirwanya.

Bageze mu mudugudu wa Rwarutabura, ubwo bari muri urwo rugendo,bahamaze hafi isaha bahabwa ubutumwa butandukanye ku kwirinda no kurwanya ibiyobwabwenge.

Urwo rubyiruko rwitabiriye urwo rugendo, rwari rwiganjemo urukora imirimo itandukanye ndetse n’abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rw’Akumunigo,urwa Kivugiza, nab’Urwunge rw’amashuri rwa Centre Islamique des Ecoles Sécondaires de Kigali (CIESK)

 Ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge bwatangiwe na none muri iki cyumweru gishize mu Rwunge rw’amashuri rwa Nemba ku itariki ya 19 Gucurasi n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gakenke, Inspector of Police (IP) Alexandre Mwezi, akaba yagiranye inama n’abanyeshuri b’iki kigo 553, abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, n’uruhare rwabo mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo.

 Karongi:Batanu bafatanywe imifuka 5 ya Sima na litiro 380 za Mazutu byari byibwe Chine Road and Bridge Corporation

 Ku itariki 20 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, yakoze  umukwabu mu kagari ka Gasaka,ko mu murenge wa Bwishyura, maze ifatira mu nzu eshanu litiro 380 za Mazutu n’imifuka itanu ya Sima, ibi byose bikaba byari bimaze iminsi  mike byibwe  Isosiyeti y’Abashinwa  ikora imihanda mu karere ka Karongi na Nyamasheke yitwa Chine Road and Bridge Corporation.

 Byafatiwe mu nzu kwa Rukundo Anonciata, Ihorinyubaka Jean, Ngabitsinze Tharcisse, Mutabazi Oscar, na Nambajimana Eliel.

 Ibi bikoresho byose byafashwe, bikaba  byarahise bishyikirizwa umukozi w’iyi sosiyeti witwa Nirere Janvier, akaba yarashimiye Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere kuba yarafashe ndetse ikabashyikiriza ibikoresho byabo bari bibwe.

 Gukorera hamwe n’inkingi mu kuzuza inshingano mu buryo buhamye-IGP Gasana

 Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana yakiriye itsinda ry’abahabwa amahugurwa baturutse mu gipolisi cya Kenya, urugendoshuri rwabo rukaba rwari rugamije kwigira kuri Polisi y’u Rwanda kurwanya ibyaha bijyanye n’iterambere.

Mu nama yari iteraniyemo abashyitsi 8 yabaye ku itariki ya 20 Gicurasi ku Kicaro gikuru cya Polisi, IGP Gasana yibukije ko iterambere rigomba kugendana n’amahugurwa ahoraho, imikoranire no guhanahana amakuru mu kurwanya ibyaha by’inzaduka.

 Nyamagabe: Hafashwe ingamba zo kurushaho kubumbatira umutekano

 Abagize inzego zunganira Polisi y’u Rwanda mu kubumbatira umutekano bo mu murenge wa Gasaka, mu karere ka Nyamagabe, bagera kuri 250, bagize inama y’umunsi umwe ku itariki 19 Gicurasi, basuzumira hamwe uko imikorere  n’imikoranire imeze, maze bafata ingamba zirimo gukomeza no kurushaho guhanahana amakuru kugirango bakumire kandi barwanye ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Abafashe izo ngamba ni abagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO), Inkeragutabara, n’abayobozi  b’utugari.

 Ishuri ry’imyuga rya Gishari ryatangije imfashanyigisho nshya

 Ishuri ry’imyuga rya Gishari (Gishari Integrated Polytechnic - GIP) ryatangije porogaramu nshya y’ubuhinzi izafasha gukoresha uburyo bugezweho mu guhinga hakoreshejwe imashini mu rwego rwo kongera umusaruro.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Sam Karemera, ukuriye iryo shuri, yagaragaje ko iyi porogaramu nshya igamije guteza imbere abahinzi bahabwa amahirwe yo kubona ubumenyi bwo gukoresha amamashini akoreshwa mu buhinzi.

 Huye: Umugore yahaye Polisi amakuru ko umugabo we yenga Ibikwangari

 Umugore uri mu kigero cy’imyaka 35 utuye mu kagari ka Rango A, mu murenge wa Mukura, mu karere ka Huye, yahaye amakuru Polisi ikorera muri aka karere ko umugabo we, yenga inzoga itemewe yitwa Ibikwangari.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Chief Supt. of Police (CSP) Simon Mukana, yavuze ko uwo mudamu yatanze ayo makuru kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rango ku itariki 18 Gicurasi.

Yavuze ko Polisi yahise ijya iwe maze ihafatira litiro 550 z’iki kinyobwa kitujuje ubuziranenge maze kiramenwa.

 Ngororero: Yahasize ubuzima acukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranije n’amategeko

 Umusore uri mu kigero cy’imyaka 28 yaguye mu kidendezi cy’amazi, we na bagenzi be bogerezagamo gasegereti bari bamaze gucukura mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu kagari ka Rutagara, mu murenge wa Muhanda, mu karere ka Ngororero, maze yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Inspector of Police (IP) Theobald Kanamugire,yavuze ko nyakwigendera amaze kugwa muri icyo kidendezi cy’amazi, bagenzi be bakoranaga icyo gikorwa ku buryo bunyuranyije n’amategeko mu ijoro ryo ku itariki 18 Gicurasi,bakoze ibishoboka byose bamukuramo, maze bitwikira ijoro bamujyana aho akomoka mu kagari ka Gihira,mu murenge wa Ruhango, mu karere ka Rutsiro.

 IGP Gasana yakiriye ba ofisiye bashya ba Polisi y’u Rwanda

 Mbere yo gutangira imirimo yabo, ba ofisiye ba Polisi y’u Rwanda baherutse kurangiza amasomo yabo, ku itariki 18 Gicurasi bakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, abashimira uko bitwaye neza mu gihe bamaze biga.

Yagize ati: “Mugiye gushyira mu bikorwa ibyo mwarahiriye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, mugende mufatanye na bagenzi banyu musanze mu kazi, murushaho guteza imbere Polisi n’igihugu muri rusange, muharanira kurushaho kubungabunga umutekano w'abanyarwanda n'ibyabo.”

 Nyarugenge: Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore bakanguriwe kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu

 Abahagarariye Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’utugari n’imirenge by’akarere ka Nyarugenge bagera  ku 150 bakanguriwe kongera imbaraga mu kurwanya no gukumira icuruzwa ry’abantu, ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana.

Ubu butumwa babuherewe mu nteko rusange yabo yabaye ku itariki 17 Gicurasi ku biro by’umujyi  wa Kigali, basuzumiragamo ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo biyemeje, imbogamizi bahuye nazo, no gushyiraho ingamba kugirango ibyateguwe bizagerweho neza.

 Nyanza: Afungiwe gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu

 Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza ifunze Leonidas Bizimungu, uri mu kigero cy’imyaka 42 kubera gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu amusanze mu rugo iwabo mu kagari ka Masangano, mu murenge wa Busoro.

Nyina w’uwo mwana yamuguye gitumo ari gukora iki cyaha ku itariki 17 Gicurasi ahita abimenyesha Polisi.