Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru yaranze icyumweru turangije

Police HBC yatsinze APR mu marushanwa y’umukino w’intoki n’umukino w’umupira w’amaguru

Isonga 1-2 Police FC
Police HBC 17-14 APR HBC

Police HBC yongeye kugaragaza ubunararibonye itsinda ikipe nayo ikomeye ya APR ku bitego 17-14 ikaba ariyo kipe ifite amanota menshi mu mikino itatu imaze gukinwa kugeza ubu ikaba irusha ikipe iyikurikiye amanota abiri.

Mu mupira w’amaguru, tariki ya 04 04 15 Shampiona y’umupira w’amaguru ikiciro cya mbere  mu Rwanda yakomeje aho ikipe ya Police FC yahuye n’ikipe y’isonga umukino ukaba wabereye kuri stade ya FERWAFA Remera, umukino ukaba wararangiye ku ntsinzi ya Police FC kuri 2-1.

Polisi irakangurira abantu kwirinda gukoresha sheke itazigamiye

Mu mwaka wa 2014 imibare igaragaza ko hakozwe dosiye zigera kuri 343 ku cyaha cyo gutanga no kwakira sheke itazigamiye; iyo mibare ishyira icyo cyaha mu biri kw’isonga muri uwo mwaka.

Ukuriye ishami rirwanya ibyaha by’ubukungu n’ikoranabuhanga SSP Eric Kanyabuganza atugaragariza impamvu zitera abantu kugwa mu cyaha cyo gutanga no kwakira sheke zitazigamiye aboneraho no gutanga ubutumwa.

SSP Kanyabuganza yakanguriye abaturarwanda ko ari utanze n’uwakiriye sheke azi neza ko itazigamiye aba akoze icyaha gihanwa n’ingingo ya 373 y’igitabo cy’amategeko ahana.

Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Abamotari bo mu karere ka Nyamasheke basabwe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha. Ubu butumwa babuhawe na Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Ndayisabye  uyobora Polisi mu karere ka Nyamasheke kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Mata, ubwo yagiraga inama n’abamotari bagera ku 180 bakorera mu makoperative atatu ariyo COTRAMONYA ibarizwa mu murenge wa Kanjongo, COMONYA  ikorera mu murenge wa Bushekeri  na COMONYARU ikaba ikorera  mu murenge wa Ruharambuga.

Polisi y’igihugu ifatanije na ambasade ya Netherlands mu mahugurwa y’abakuriye ibigo bya Isange One Stop Centres

Umuyobozi Mukuru wa Polisi, IGP Emmanuel K. Gasana aherekejwe n’uhagarariye ambasade y’igihugu cya Netherlands mu Rwanda, Vasco Rodriguez, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’umugore bafunguye ku mugaragaro amahugurwa agamije gusangira ubunararibonye no kongera ubumenyi bw’abazayobora ibigo bya Isange One Stop Centres mu bitaro bitandukanye mu gihugu.

Imodoka ya Polisi yakira ibirego yageze mu karere ka Nyanza

Kuri uyu wa gatatu tariki ya mbere Mata, imodoka ya Polisi ikora nk’ibiro ndetse inakira ibirego by’abaturage izwi nka ‘’Police Mobile Station’’, yegerejwe abaturage bo mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara. Abari muri iyo modoka bakiriye ibibazo by’abaturage, bimwe bireba polisi barabikemura, ibireba izindi nzego birazishyikirizwa kugirango bibikemure.

CSP Gashagaza yasabye abaturage kugira uruhare mu mutekano, bazirikana buri gihe gutungira agatoki inzego z’umutekano ku bakekwaho ibyaha bityo kugira ngo babashe gufatwa bataragera ku mugambi wabo.

Rwanda Kenya na Uganda bashyize umukono ku mirongo ngenderwaho ku butwererane mu byo kubungabunga amahoro no gutabarana

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 2 Ukuboza, intumwa zaturutse mu bihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda zari zimaze iminsi 2 ziteraniye i Kigali, zashyize umukono ku mirongo ngenderwaho izagenga amasezerano ku butwererane ku bijyanye no kubungabunga amahoro no gutabarana hagati y’ibyo bihugu binyuze mu mushinga w’umuhora wa ruguru (Northern Corridor Integration Projects).

Abadepite bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano basuye Polisi y’u Rwanda

Itsinda ry’abadepite  bagize komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Werurwe 2015 basuye Polisi y’u Rwanda basobanurirwa imiterere y’umutekano wo mu muhanda no ku mipaka, n’ingamba zafashwe mu kongera umutekano wo mu muhanda.

Abapolisi b’u Rwanda bari muri Haiti batunganyije umuhanda wari wangijwe n’imvura

Abapolisi b’u Rwanda bagiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cya Haiti, kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Werurwe bakoze igikorwa cyo gutunganya umuhanda uhuza umujyi wa Jeremie, umurwa mukuru Port Au Prince n’indi mijyi y’icyo gihugu wari utakiri nyabagendwa kubera ibyondo n’inkangu byari byatewe n’imvura yaguye.

Kuva bagerayo, abapolisi b’u Rwanda bahatangije igikorwa cy’umuganda, bakaba barasukuye imihanda, bavugurura amagereza, basibura imigende, bafasha abatishoboye, bakora n’ibindi bikorwa by’ubutabazi.

Abatozwa kuba ba ofisiye ba polisi bahuguwe ku mutekano w’ikibuga

Abatozwa kuba ba ofisiye ba polisi icyiciro cya karindwi bagera kuri 240 batorezwa mu ishuri rya polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana bakoze urugendoshuri rwo gusura ikibuga mpuzamahanga cya Kanombe, bakaba baganirijwe n’abahakorera batandukanye ku bigendanye n’uburyo umutekano wakubahirizwa.  

Mu biganiro bagiranye, CSP David Rukika, ukuriye abarimu kw’ishuri rihugura abapolisi rya Gishari, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije guha abatozwa kuba ba ofisiye ubumenyi bwa ngombwa mu guteza imbere imikorere myiza mu gushyira mu bikorwa inshingano za polisi.

Polisi y’u Rwanda yatangije ishuri ry’ubugenzacyaha (CID School)

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015, Polisi y’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro ishuri rizajya ritanga ubumenyi ku bagenzacyaha ba Polisi, iri shuri rikaba riherereye mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC) riri mu karere ka Musanze.

Afungura ku mugaragaro iri shuri, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yavuze ko buri muturarwanda agomba kuba mu Rwanda hamwe n’ibye mu mutekano, bikaba bigomba kugirwamo uruhare rukomeye na Polisi nk’abari ku isonga mu gushakira abarutuye umutekano, hatirengagijwe uruhare rw’abaturage.

Urubyiruko rurasabwa kubungabunga ibyagezweho n’igihugu

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Werurwe 2015,  Ministiri w’umutekana  Sheih Musa Fasil Harelimana yafunguye amahugurwa y’urubyiruko rw’abakoranabushake rugera kuri 506 rugizwe n’abahungu 379 hamwe n’abakobwa 127. Aya mahugurwa  akaba azamara icyumweru mu kigo cy’itorero ry’igihugu cya Nkumba mu karere ka Burera.