Amakuru Polisi y’u Rwanda itangaza ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov.rw, aba agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.
Aba agamije kandi kubamenyesha bimwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda.
Amakuru yo mu cyumweru gishize yibanze ku bikorwa birimo isabukuru y’imyaka 15 ya Polisi y’u Rwanda, n’uruzinduko rw’abaplisi bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda bagiriye mu bihugu bitandukanye byo muri aka karere.
Kacyiru: Abanyeshuri bo mu mashuri y’inshuke bahawe ubumenyi ku kwirinda no kuzimya inkongi y’umuriro
Abanyeshuri 68 bo mu ishuri ry’inshuke rya “Path to Success International” riherereye mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo bahawe ubumenyi ku byerekeranye no kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro.
Ibi byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuwa gatanu tariki ya 19 Kamena 2015, ubwo basuraga ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no gutabara abari mu kaga.
Dinah Asaba wari uyoboye iri tsinda ry’abanyeshuri n’abarezi babo 9, yagize ati:"Kuza hano rero gusura Polisi byari muri gahunda yo gufasha abana kumenya byinshi ku nkongi z’umuriro kuko nk’abarezi twigisha ibintu biriho, bakabimenya bikaba byabafasha mu mibereho yabo ya buri munsi."
Muhanga: Yagwiriwe n'ikirombe maze yitaba Imana
Habirora Cyprien wari ufite imyaka 22, yagwiriwe n'ikirombe maze yitaba Imana, naho mugenzi we Jean Pierre Nizeyimana nawe w’imyaka 22 akomereka ku kaguru bikomeye cyane bakaba bahise bajyanwa bombi ku bitaro bikuru bya Kabgayi.
Ibi bikaba byarabereye mu murenge wa Kabacuzi, akagari ka Buyoga ,akarere ka Muhanga bakaba bari abakozi ba sosiyeti icukura amabuye y’agaciro ya koruta yitwa Interafrican Mining Corporation (IMC), bakaba bari bagiye gucukura ubuyobozi bwa sosiyete butabizi.
Umugabo ukomoka muri Uganda yashyikirijwe miriyoni enye z’amashiringi ya Uganda yari yibwe na mugenzi we agafatirwa mu Rwanda
Polisi y’u Rwanda yashyikirije Wyechlif Mwebaze miriyoni enye z’amashiringi ya Uganda yari yibye na mugenzi we w’Umugande witwa Fred Byamukama wafatiwe mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Céléstin Twahirwa, yavuze ko Byamukama, uri mu kigero cy’imyaka 25 yafatiwe mu murenge wa Rwimiyaga ku itariki ya 15 Kamena, akaba yarasanganywe ariya mashiringi yose yari yibye.
CSP Twahirwa yavuze ko Mwebaze yahaye Byamukama ariya mashiringi ngo amugurire ibishyimbo, undi (Byamukama) ahita ayatorokana, aza mu Rwanda.
Kuwa gatanu tariki 19 Kamena 2015, nibwo Polisi y’u Rwanda yashyikirije Mwebaze amafaranga ye, uwo muhango ukaba wabereye ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.
Nyabihu: Polisi yafashe amacupa 287 y’inzoga za magendu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyabihu yafashe amacupa 287 y’inzoga za magendu zitandukanye ku itariki ya 17 Kamena, 2015.
Izo nzoga za magendu zafashwe ni: Amacupa 12 ya Hennessy, 12 ya Remy Martin, 76 ya Divayi itukura, 17 ya Chivas, 12 ya Captain Morgan, na 48 ya Gordon.
Zirimo kandi amacupa 12 ya J & B, 12 ya Jack Daniel, 24 ya Martell, 26 ya Veuve Clicquot, 12 ya Laurent Perrier, 12 Black Label, na 12 ya Red Label.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’ Uburengerazuba, Supertendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko izi nzoga zafatiwe mu kagari ka Kibisabo, mu murenge wa Rambura, ahagana saa tatu z’ijoro.
Yasobanuye ko abari bazitwaye mu modoka yo mu bwoko bwa T/Land Cruiser ifite nomero za purake RAA 131T bamaze kumenya ko Polisi ibakurikiye, bageze muri kariya kagari zafatiwemo, barazipakurura, maze bazihisha mu bihuru byari aho hafi, bakimara kuzihisha, Polisi yahise ibagwa gitumo, ariko bakiyibona bariruka.
Police FC yageze muri 1/4 cy'igikombe cy'amahoro
Ikipe ya Police FC yasezereye Sunrise mu mikino ya kimwe cya munani y’igikombe cy’amahoro nyuma yo kuyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe ,umukino ukaba warabereye kuri Sitade Mumena i Nyamirambo kuwa kane tariki ya 18 Kamena 2015.
Ku munota wa 23 mu gice cya mbere nibwo rutahizamu Nshuti Idesbarde yafunguye amazamu atsinda igitego ku mupira wari uturutse muri koruneri.
Nyuma yo gutega kapiteni wa Police FC Tuyisenge Jacques mu gice cya kabiri cy’umukino, umusifuzi yatanze uburenganzira bwo guhana ikosa (Coup franc), rutahizamu Habyarimana Innocent ntiyazuyaje yahise atsinda igitego cya kabiri.
Umukino warangiye Police FC itahanye intsinzi ihita ibona itike yo mu cyiciro gikurikiyeho gisigayemo amakipe 8.
Musanze: Abapolisi bo mu karere bashoje umwitozo wo kurwanya ibyaha ndengamipaka
Abapolisi 30 baturutse mu bihugu bigize akarere ka Afurika y'Iburasirazuba n’abo mu ihembe rya Afurika, byibumbiye mu muryango w'abakuru ba za Polisi z'ibi bihugu (EAPCCO), kuwa kane tariki 18 Kamena 2015, basoje umwitozo bari bamazemo iminsi ine, wari ugamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya no gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.
Awusoza ku mugaragaro, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DIGP Juvénal Marizamunda, yavuze ko nta gihugu gishobora kurwanya cyonyine ibyaha byambukiranya imipaka birimo iteranbwoba, icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, n’ubujura burimo ubw’imodoka, bityo ahamagarira ibihugu bigize iri huriro ndetse n’ibindi muri rusange gufatanya mu kubirwanya no gufata abakoze cyangwa abategura kubikora.
Abapolisi bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi ya Namibia
Abapolisi bakuru biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) bari mu rugendo shuri muri Namibia, bakaba bari kumwe na bamwe mu barimu babo n’abayobozi b’iryo shuri ku itariki 17 Kamena 2015, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu cya Namibia Lieutenant General Sebastian Haitota Ndeitunga.
Uyu muyobozi wa Polisi ya Namibia ni nawe muyobozi wungirije w’ihuriro ry’abayobozi ba za Polisi mpuzamahanga ku rwego rw’Afurika. Yashimiye Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) kuba ryarahisemo igihugu cya Namibia kuhagirira urugendoshuri.
Ku itariki 15 Kamena, 2015, aba bapolisi bakuru basuye ibigo bitandukanye muri Kenya.
Kigali: Polisi y’u Rwanda yizihije isabukuru y’imyaka 15 imaze, inahemba abafatanyabikorwa bayo mu gukumira ibyaha
Polisi y’u Rwanda yashoreje icyumweru yahariye ibikorwa byayo by’uyu mwaka (Police Week-2015) mu mujyi wa Kigali, ku itariki 16 Kamena 2015, ikaba kuri uyu munsi yarahembye imodoka y’ikamyoneti akarere ka Kicukiro kahize utundi mu kwita no kwimakaza isuku n’umutekano mu mujyi wa Kigali.
Yanahembye kandi moto ebyiri abafatanyabikorwa bayo mu kurwanya no gukumira ibyaha nabo bo muri uyu mujyi, abo akaba ari David Hategekimana na Adolphe Mutangana, bakaba buri wese yahawe moto.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango wabereye kuri Petit Stade i Remera yari Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Shekh Musa Fazil Harerimana.
Police Handball Club ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona
Police Handball Club yasoje imikino ibanza (Phase Aller) iri ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda ibitego 48 kuri 21 bya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’uburezi rya Kigali ryitwaga KIE muri shampiyona yabaye kuwa gatatu tariki ya 17 Kamena 2015 ku kibuga cy’ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.
Umukinnyi watsinze ibitego byinshi ni Mutuyimana Gilbert watsinze ibitego 10 na Habimana Jean Baptiste watsinze ibitego 10 bose bakinira Police Handball Club.
Ubu ikipe ya Police iri ku mwanya wa mbere n’amanota 30 ikaba irusha amanota atatu APR iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 27.
Kicukiro: Babiri bafunzwe bakekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo mudasobwa
Abagabo babiri bari mu maboko ya Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro nyuma yo gufatwa batobora inzu, ubwo bashakaga kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho byarimo by’ikoranabuhanga.
Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, ivuga ko uwitwa Nizeyimana Fréderic w’imyaka 33 ndetse na Nsabimana Pascal w’imyaka 31 bafatiwe mu cyuho ahagana saa munani z’ijoro, mu ijoro ryakeye ryo ku itariki ya 16 Kamena 2015.
Nyarugenge: Umugore yafashwe akwirakwiza amafaranga y’amahimbano
Betty Mukamugema, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo nyuma yo gufatwa akwirakwiza inoti z’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano angana n’ibihumbi ijana.
Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 27 yafatiwe i Nyabugogo ku itariki ya 16 Kamena 2015, agerageza kohereza ayo mafaranga kuri Mobile Money.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yavuze ko ubwo uyu mugore yafatwaga yasanganywe kandi irangamuntu eshanu z’abantu batandukanye.
Musanze: Abapolisi 33 bahawe ubumenyi muri siporo
Mu rwego rwo guteza imbere imikino itandukanye, mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu karere ka Musanze, habereye igikorwa cy’iminsi 3 cyo guha amahugurwa muri siporo abapolisi 33 baturutse mu turere twose no mu mashami anyuranye ya Polisi y’u Rwanda, akaba yarabaye kuva ku itariki 8 kugera ku ya 10 Kamena 2015.
Umuyobozi w’ishami rya siporo muri Polisi y’u Rwanda, Chief Superintendent of Police (CSP) Gerard Ntare, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kurebera hamwe uko siporo yafasha umupolisi gukora akazi ke neza no gufasha mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Nyarugenge: Abagize urwego rwa DASSO basobanuriwe amategeko abagenga mu kazi
Ku itariki ya 12 Kamena 2015, abagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO) bose bo mu karere ka Nyarugenge bahuriye mu nama rusange ku biro by’Umurenge wa Nyarugenge maze baganirizwa ku mategeko agenga umwuga wabo.
Mu mategeko basobanuriwe harimo Itegeko ngenga No 26/2013 rishyiraho urwego rwa DASSO, Itegeko rya Perezida wa Repubulika No 101/2014, iteka rya minisitiri w’Intebe, n’amabwiriza ya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agenga imyitwarire y’abagize uru rwego
Kinyarwanda
English











