Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakuru ya Polisi y'u Rwanda yaranze icyumweru turangije

Nk’uko biri mu ntego zayo, amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje ku rubuga rwayo arirwo: www.police.gov. rw  yo mu cyumweru turangije yari agamije gukangurira abaturarwanda kwirinda ibyaha no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira hagamijwe gukomeza kubungabunga no gusigasira umutekano w’abaturarwanda  n’ibyabo.

Nyamagabe : Babiri bakurikiranyweho kugurisha ubwisungane mu kwivuza

Munyabarame David na Tuyisenge Sonia bari mu maboko ya Polisi y'u Rwanda mu karere ka Nyamagabe bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo kugurisha abaturage ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de santé) mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Munyabarame asanzwe ari umuyobozi w’ishami rya Mituelle mu kigo nderabuzima cya Genda mu murenge wa Musange mu karere ka Nyamagabe, naho mugenzi we Tuyisenge bareganywa iki cyaha akaba amwungirije kuri uyu mwanya. Kanda aha usome ibindi.

Kicukiro: ACP Seminega yigishije abakora irondo ibitera inkongi n’uburyo bwo kuzirinda

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi no gutabara abari mu kaga , Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Baptiste Seminega, ku itariki 13 Kanama 2015, yigishije abakora irondo 184 bo mu mirenge ya Kanombe na Nyarugunga ibitera inkongi kandi abasaba kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kuzirwanya no kuzikumira aho batuye. Kanda aha usome ibindi.

Bugesera: Abarobyi biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igice cy’amazi bakoreramo umwuga wabo

Abanyamuryango 54 b’Ishyirahamwe ry’abakora umwuga wo kuroba amafi mu kiyaga cya Mirayi giherereye mu murenge wa Gashora, akarere ka Bugesera ryitwa Cooperative des Pêcheurs Biryogo Gashora (COPEBIGA) ku itariki 13 Kanema 2015  biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’agace k’amazi bakoreramo umwuga wabo. Kanda aha usome ibindi.

Ngoma : Umusore w’imyaka 22 yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Ku itariki 12 Kanama 2015, mu karere ka Ngoma, umurenge wa Kazo, akagari k’Umukamba, umusore witwa Nizeyimana Jean Pierre w’imyaka 22, yafatiwe mu cyuho agerageza guha ruswa umupolisi y’ibuhumbi 10 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo arekure moto ye yari yafatanywe undi muntu wari uyitwaye  nta byangombwa byo kuyitwara ndetse n’ibimwemerera gukora uwo mwuga. Kanda aha usome ibindi.

Rutsiro: Batandatu batawe muri yombi bakekwaho kwiba banki amafaranga arenga miliyoni 23

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rutsiro, ku itariki ya 13 Kanama 2015, yataye muri yombi abagabo batandatu barimo Kavamahanga Anastase w’imyaka 40 y’amavuko na Maniraguha Emmanuel w’imyaka 41 y’amavuko , bakaba bakurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 23 n’Amadolari 1520 y’Amanyamerika mu ishami rya Banki y’Abaturage riri mu murenge wa Gihango.Kanda aha usome ibindi.

Bugesera: Abacuruzi basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Abacururiza mu santere ya Nyabagendwa yo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera bagera ku ijana ku itariki 11 Kanama 2015 basabwe kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge aho biva bikagera nk’umusanzu wabo mu kubumbatira no gusigasira umutekano muri aka karere. Kanda aha usome ibindi.

Kamonyi: Abaturage biyemeje guca ukubiri n’ibiyobyabwenge no kubirwanya bivuye inyuma

Mu rwego rwo gukomeza kurwanya ibiyobyabwenge mu karere ka Kamonyi, ku itariki 12 Kanama 2015, ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Athanase Niyonagira yagiranye inama n’abaturage barenga 150  b’akagari ka Bibungo, ko mu murenge wa Nyamiyaga, abigisha ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo kandi abakangurira kugira uruhare mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo kugira ngo hirindwe kandi hakumirwe ingaruka ziterwa nabyo. Kanda aha usome ibindi.

Bugesera: Abagenzi n’abamotari bakanguriwe kubahiriza amategeko y’umuhanda

Ushinzwe guhuza Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Bugesera, Assistant Inspector of Police (AIP) Cyprien Uwitonze, ku itariki 10 Kanama 2015, yagiranye ibiganiro n’abanyamaguru  n’abamotari bo mu murenge wa Gashora abakangurira kubahiriza amategeko ajyanye no kugenda ndetse no gutwara moto mu muhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa guteza impanuka zamwo. Kanda aha usome ibindi.

Kamonyi: Polisi y’u Rwanda yakanguriye abacukura amabuye y'agaciro kubikora barengera ibidukikije

Polisi y’u Rwanda yibukije abaturarwanda basanzwe bacukura  amabuye y’agaciro  ko n'ubwo bafite uburenganzira bwo kuyacukura bakwiye kubikora  banarengera ibidukikije.

Ubu butumwa bwatanzwe ku itariki 11 Nyakanga 2015 mu kagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi, ahatangirijwe ubukangurambaga buzamara igihe cy’ukwezi  ku mashyirahamwe n’abantu ku giti cyabo bacukura amabuye y’agaciro. Kanda aha usome ibindi.

DASSO babwiwe kurangwa na disipuline mu kazi kabo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka hamwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ku itariki 11 Kanama 2015 bagiranye inama n’abahuzabikorwa b’urwego rwunganira uturere mu kubungabunga no kubumbatira umutekano (District Administration Security Support Organ-DASSO) ku rwego rw’uturere n’ababungirije bababwira kurangwa na disipuline mu kazi kabo kugira ngo basohoze inshingano zabo neza. Kanda aha usome aha.

Burera: CPCs bafashe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha

 Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) 80  bo mu murenge wa Bungwe, mu karere ka Burera, ku itariki 10 Kanama 2015, bahuriye hamwe mu kagari ka Tumba basuzuma uko imikorere n’imikoranire yabo n’izindi  nzego bimeze, bungurana ibitekerezo, kandi bafata ingamba z'uburyo barushaho kunoza ibyo bashinzwe. Kanda aha usome ibindi.

 Abaturarwanda bamenyeshejwe uko ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bikorwa

Ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano mu muhanda rirashishikariza abantu gufata umwanya uhagije bakiga amategeko y’umuhanda  kuko aribwo buryo bwo gutsinda ibizamini.

Burabagira kandi inama yo kwirinda abatekamutwe biyita abakomisiyoneri  bariho muri iyi minsi babashuka bakabarya amafaranga yabo, bababeshya ko babafasha kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga. Kanda aha usome ibindi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibibazo by’umuryango wa Rwigara byakemuwe kinyamwuga

Nyuma y’ ibyatangajwe n’ umuryango wa Assinapol Rwigara bihuza umwanzuro w’Umujyi wa Kigali wasabye ivugururwa ry’inzu iherereye mu Kiyovu n’urupfu rw’uyu wahoze ari umucuruzi, Polisi y’ u Rwanda n’Umujyi wa Kigali byatangaje ko ibijyanye n’icyo kibazo byitaweho kandi bikemurwa kinyamwuga.Kanda aha usome ibindi.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibibazo by’umuryango wa Rwigara byakemuwe kinyamwuga

Nyuma y’ ibyatangajwe n’ umuryango wa Assinapol Rwigara bihuza umwanzuro w’Umujyi wa Kigali wasabye ivugururwa ry’inzu iherereye mu Kiyovu n’urupfu rw’uyu wahoze ari umucuruzi, Polisi y’ u Rwanda n’Umujyi wa Kigali byatangaje ko ibijyanye n’icyo kibazo byitaweho kandi bikemurwa kinyamwuga.