Uyu mwaka wa 2019 waranzwe n’ibikorwa bitandukanye muri Polisi y’u Rwanda byose byibanze ku kurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibyabo,ubukangurambaga mu kurwanya no gukumira ibyaha, gufasha abaturage kugira imibereho myiza n’iterambere, gutanga serivisi nziza, kubaka ibikorwa remezo no kongerera ubushobozi abapolisi binyuze mu mahugurwa, imibanire myiza na Polisi zo mu bindi bihugu n’ibindi bitandukanye.
Mu miyoborere
Tariki ya 04 Ugushyingo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakoze impinduka muri guverinoma agarura Minisiteri y’umutekano mu gihugu, General Patrick Nyamvumba aba Minisitiri w’iyi minisiteri. Polisi y’u Rwanda ikaba ibarizwa muri iyi minisiteri, tariki ya 17 Ukuboza 2019 Minisitiri Gen. Patrick Nyamvumba niwe watangije inama nkuru ya Polisi yahuje abayobozi ba Polisi batandukanye baturutse hirya no hino mu gihugu. Inkuru irambuye
Ububanyi n’amahanga
Tariki ya 24 Gicurasi i Kigali abayobozi b’imitwe ya Polisi ya Loni basoje umwiherero ku kwegereza abaturage umutekano n’iterambere. Ni umwiherero wari witabiriwe n’abakomiseri ndetse n’aba-Ofisiye bakuru muri Polisi baturutse mu matsinda abungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye mu butumwa bwa Loni ariyo UNMISS,AMISOM, MONUSCO , UNISFA , UNAMID, AMISOM na UNSOM. Inkuru irambuye
Tariki ya 28 Kamena mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda(NPC) riherereye mu karere ka Musanze habereye umuhango wo gusoza amasomo y’abapolisi n’abacungagereza 30 bakomoka mu bihugu icyenda byo ku mugabane wa Afurika. Ni amasomo agenewe aba-ofisiye bakuru bakaba bari bayamazamo umwaka,kikaba cyari ikiciro cya 7. Inkuru irambuye
Tariki ya 19 Nzeri 2019, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yitabiriye inama ngaruka mwaka y’ihuriro ry’abayobozi ba za Polisi zo mukarere k’Iburasirazuba bwa Afrika (EAPCCO) yaberaga i Arusha muri Tanzania. Iyi nama yahuje Polisi zo mu bihugu 14 byo muri aka karere, ikaba ari ku nshuro ya 21 yari ibaye.Inkuru irambuye
Muri uyu mwaka dusoje wa 2019 tariki ya 11 Ukwakira umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza ku butumire bwa mugenzi we uyobora Polisi y’igihugu cya Namibia, Sebastian Ndeitunga yitabiriye umuhangubwo wo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y'ikicaro gikuru cya Polisi y'iki gihugu. Inkuru irambuye
Tariki ya 14 Ugushyingo Umuyobozi wa Polisi ya Gambia, IGP Alhaji Mamour Jobe n’itsinda yari ayoboye basuye Polisi y’u Rwanda bashima imikorere yayo ndetse banavuga ko hari byinshi bayigeyeho. Inkuru irambuye
Tariki ya 02 Ukwakira Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yari mu gihugu cya Algeria aho yitabiriye inama rusange ya Gatatu y’umuryango w’ubumwe bwa Afurika ku mikoranire ya Polisi zo kuri uyu mugabane wa Afurika (AFRIPOL). Inkuru irambuye
Tariki ya 13 Ugushyingo, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda yakiriye mu biro bye Gen. (Rtd) Romeo Dallaire, umusirikare w’umunyakanada wacyuye igihe afite ipeti rya Generali. https://www.police.gov.rw/rw/amakuru/news-detail/?tx_news_pi1%5Bnews%5D=14319&cHash=29a886891792773807797f5da7b93057Inkuru irambuye
Tariki ya 30 Nyakanga, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Dan Munyuza yakiriwe na Mugenzi we wa Sudani y’Epfo General Majak Acek. Bagirana ibiganiro byibanze ku kurwanya no gukumira ibyaha, gusangira ubunarararibonye, kubaka ubushobozi no guhanahana amakuru. Inkuru irambuye
Kwibuka25:
Abapolisi bahawe ikiganiro kuri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994
Tariki ya 11Mata 2019, abapolisi basaga 500 ba korera ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda bakurikiranye ikiganiro kijyanye no kwibuka kunshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni ikiganiro cyatanzwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Jean Damascene Bizimana hari kandi umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere n’abakozi DIGP Juvenal Marizamunda watanze ikaze muri uyu muhango wo kwibuka kunshuro 25 Jenoside yakorewe abatutsi. Inkuru irambuye
Inzego z’umutekano ziri mu butumwa bw’amahoro zasoje icyumweru cyo Kwibuka
Abapolisi, abasirikare ndetse n’abacungagereza b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye kuri uyu wa 13 Mata basoje icyumweru cyo Kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri mata 1994.Inkuru irambuye
Guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’imitangire ya serivisi
Tariki ya 3 Kanama 2019, habaye umuhango wo gusoza ubukangurambaga ku isuku n’umutekano Polisi y’u Rwanda ifatanyamo n’umujyi wa Kigali, ni ubukangurambaga bwatangiye tariki ya 30 Mutarama 2019. Ubwo hatangiraga ubu bukanguramba, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda, yavuze ko ko isuku igira isoko, Roho nzima igatura mu mubiri muzima kandi ko umutekano w’umuntu uhera kuba afite ubuzima buzira umuze. Inkuru irambuye
Ubwo hasozwaga ubu bukangurambaga bumara amezi 6 Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yasabye abayobozi b’imirenge n’Uturere tugize Umujyi wa Kigali gukomeza kwita ku isuku n’umutekano ndetse bakarushaho kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge kikigaragara mu Mujyi wa Kigali. Mu mirenge 35 igize umujyi wa Kigali umurenge wa Kimironko niwo wabaye uwa mbere mu isuku n’umutekano Polisi y’u Rwanda iwuhemba imodoka. Inkuru irambuye
Tariki ya 17 Kanama 2019, Polisi y’u Rwanda yasoje ukwezi kwahariwe ibikorwa bya polisi, uku kwezi kwari gufite insanganyamatsiko igira iti: “Imyaka 19 y’ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.” Ibikorwa byagezweho muri uku kwezi byibanze ku gufasha imiryango, gushyigikira uruhare rw’abaturage mu bikorwa byo kwicungira umutekano ndetse n’ubukangurambaga ku byaha bigira ingaruka ku buzima bw’igihugu. Inkuru irambuye
Kurwanya impanuka zo mu muhanda no kubaka ibikorwa remezo
Tarikia ya 13 Gicurasi 2019 Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batangije gahunda y’ubukangurambaga yamamaye ku izira rya Gerayo Amahoro, Ni ubukangurambaga buzamara ibyumweru 52 bukaba bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Inkuru irambuye
Muri uyu mwaka kandi mu ishuri rya Polisi riherereye mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari(PTS-Gishari) abasore n’inkumi barenga 1300 basoje amasomo abinjiza muri Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’abapolisi bato, kuri uwo munsi kandi hanatashywe inyubako ifite ubushobozi bwo gucumbikira abanyeshuri 360 bitabira amasomo y’ibanze ahabwa aba-ofisiye bato, amacumbi 2000 y’abanyeshuri bitabira amasomo y’abapolisi bato, ibyumba byo kwigiramo abanyeshuri 1344, amacumbi y’abarimu 250 ndetse n’aho aba-ofisiye bakuru baba. Inkuru irambuye
Ubutumwa bwo kugarura amahoro mu mahanga
Guhera muri Mutarama uyu mwaka Polisi y’u Rwanda yakomeje kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu bihugu birimo umutekano mucye. Uyu mwaka wa 2019 urangiye abapolisi barenga 900 basimburanye muri ubu butumwa mu bihugu nka Santarafurika. Inkuru irambuye
Mu ntangiriro za mutarama abapolisi bagera ku 140 berekeje mu gihugu cya Santarafuka mu murwa mukuru wa Bangui, Muri Mata na Kamena amatsinda abiri rimwe rigizwe n’abapolisi 160 berekeje mu gihugu cya Sudani y’epfo Ni mugihe mu Ukuboza 2019 itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda 240 bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo naho abandi 280 bajya mu gihugu cya Santarafurika nabo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, aba bose twavuze haruguru bajyaga gusimbura bagenzi babo. Inkuru irambuye
Tariki ya 16 Ugushyingo, umuryango w'abibumbye wambitse imidari y’ishimwe abapolisi b’u Rwanda bagera kuri 428 bari mu butumwa bw’umuryango w'abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Central Africa (MINUSCA). Inkuru irambuye
Imyidagaduro
Tariki ya 28 Kanama amakipe atandukanye ya Polisi yitabiriye amarushanwa ahuza Polisi zo muri aka karere k’Iburasirazuba(EAPCCO), amakipe ya Polisi y’u Rwanda yitwaye neza yegukana igikombe mu mukino wa Handball, ndetse n’imidari 20 mu mukino wa Karate harimo 12 ya zahabu,4 ya Feza ndetse n’imidali 4 y’umulinga. Ikipe ya Police Handball muri uyu mwaka yegukanye ibikombe 6 harimo bibiri yanditsindiye mu marushanwa mpuzamahanga, icyo mu mikino ya EAPCCO ndetse n’icyo yatwaye mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukuboza ubwo mu Rwanda haberaga amarushanwa ahuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byo muri Africa y'Iburasirazuba no hagati(ECAHF). Inkuru irambuye
Mu marushanwa ya Korea Ambassador’s Cup, ikipe ya Police Taekwondo yegukanye igikombe n’imidali 6 ya Zahabu.Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











