[AMAFOTO]: Abapolisi bakuru basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC)
Mu Ishuri rikuru rya Polisi (National Police College -NPC) riri mu karere ka Musanze, kuri uyu wa kane tariki ya 26 Nyakanga habereye umuhango wo gusoza icyiciro cya 6 cy'amasomo yo ku rwego rwo hejuru y' ubuyobozi mu bya gipolisi yahabwaga aba ofosiye bakuru ba Polisi z’ibihugu bitandukanye bagera kuri 27. Inkuru irambuye
Guverineri Gatabazi yasabye abaturage b'akarere ka Musanze kwirinda amakimbirane yo mu ngo
Ubwo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yifatanyaga n’abaturage b’umurenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze kwizihiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by'umugore mu Ntara y'Amajyaruguru ku itariki ya 26 Nyakanga, yabasabye kwirinda amakimbirane yo mu ngo, kubaka umuryango mwiza urangwa n'ubwumvikane hagati y'umugabo n'umugore, bagashyira hamwe bagamije iterambere ry'umuryango wabo n'iry'Igihugu. Inkuru ikurikira
Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwaka ruswa y’amafaranga
Mu cyumweru gishize, Polisi yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwaka ruswa y’amafaranga; umwe muri bo akaba yarakoze iki cyaha yiyita umukozi wa zimwe mu nzego za Leta.
Uwitwa Nsabimana Emmanuel yafashwe arimo kwaka ruswa y’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda uwashakaga kubaka inzu mu kajagari mu kagari ka Kibenga, mu murenge wa Ndera, mu karere ka Gasabo; akaba yaramwizezaga ko azamuhesha icyangombwa kibimwemerera. Inkuru irambuye
Musanze: Polisi yasabye abafite Amagaraje n’Abakanishi babo kwita ku bidukikije
Ku wa mbere tariki ya 23 Nyakanga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana, yakoranye inama n’abafite Amagaraje n’Abakanishi babo bose hamwe barenga 170 bakorera mu murenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze; ahazwi nko mu Mujyi wa Musanze, abasaba ko mu mirimo bakora bakwiye kwita no kurengera ibidukikije. Inkuru irambuye
Gasabo: Ibihangano by’Abadahigwa ba Little Angels School bigira uruhare mu gukumira ibyaha
Abana 43 bazwi nk’Abadahigwa biga mu ishuri ribanza ryitwa Little Angels School ribarizwa mu kagari ka Nyarutarama, mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo bagira uruhare mu gukumira ibyaha biciye mu bihangano batozwa n’Abarezi babo bikubiyemo ubutumwa bukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibyaha. Inkuru irambuye
Rulindo: Abaturage bakanguriwe kwirinda ibyaha bakanafatanya kubikumira
Abatuye Umurenge wa Shyorongi, mu karere ka Rulindo bakanguriwe kwirinda ibyaha aho biva bikagera bakanafatanya kubikumira no kubirwanya.Ubu butumwa bwatanzwe ku wa mbere tariki 23 z’uku kwezi n’Umuyobozi wungirije w’aka karere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire mu nama yagiranye n’abatuye uyu murenge; ibiganiro yagiranye na bo bikaba byarabereye mu tugari twa Rubona na Muvumo. Inkuru irambuye
Gatsibo: Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe kurwanya ibiyobyabwenge bifashishije ivugabutumwa
Ku itariki ya 26 Nyakanga, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo na Polisi muri ako karere, bwakoranye inama n’abahagarariye amadini n’amatorero akorera mu karere ka Gatsibo, basabwa kugira uruhare mu kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge mu baturage hifashishijwe ivugabutumwa. Inkuru irambuye
Kinyarwanda
English











