Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amakipe ya polisi arasabwa guhora ku isonga mu mikino

Umuyobozi mukuru wa polisi y’u u Rwanda IGP Emmnauel K. Gasana arahamagariye  amashyirahamwe y’mikino muri polisi guhorana ishyaka ryo kuba ku isonga kandi abifuriza kugera kuri byinshi muri uyu mwaka uza wa 2015.

Ibi akaba yabivuze  kuri uyu wa gatatu  taliki  ya 31 ukuboza 2014  ashimira amakipe yombi iy’umupira w’amaguru n’iy’uw’amaboko ibyagezweho umwaka ushize kandi abasaba gusubiza amaso inyuma bagakosora ibitaragenze neza.

IGP Emmnauel K. Gasana yashimiye amakipe yombi cyane cyane iy’umupira w’amaboko kuko yesheje umuhigo wo gutwara ibikombe byinshi bigera kuri birindwi muri uyu mwaka wa 2014 bitari byakabayeho mu mateka ya vuba  y’imikino mu Rwanda.

IGP Emmnauel K. Gasana yagize ati “Ibi byagezweho byahehsheje ishema polisiny’u Rwanda ku rwego rw’igihugu ndetse no kurwego mpuzahanga dukwiye rero gukomereza aho ndetse tukanakora cyane kugirango tugere kubishimishije kurushaho.”

Nyuma yo kubasobanurira inkomoko y’imikino n’akamaro kayo muri polisi aho yababwiye ko ari kimwe mu bikoresho polisi yifashisha nk’imwe mu ngamba zo gukumira ibyaha yabijeje inkunga iyo ariyo yose bazakenera kugirango imikino itere mbere.

Yasabye kandi abakinnyi muri rusange guhorana ikinyabupfura kuko ariyo nkingi y’ubunyamwuga abizeza kandi ko igikorwa cyo guhura bakisuzua kizajya kiba buri mwaka bakareba ibyagezweho kandi bakanakosora n’ibitaragenze neza.  

Yakomeje ababwira ko amakipe ya polisi amaze gutwara ibikombe binshi aho yavuze ko ikipe y’umupira w’amaboko yatwaye igikombe cy’umurimo,itwara igikombe cya shampoyona itwara igikombe cyo kwibohora icyo kwibuka n’ibindi.

yongeyemo avuga kandi ashimira ikipe y’umupira w’amaguru aho yegukaanye umwanya wa gatatu wa CECAFA Kagame CAP yakiniwe mu kwa munani/2014 ndetse inegukana umwanya wa kabiri mu irushanwa ryo kwibohora;

Yakomeje ashimira n’mupolisi kazi witwa PC Birori ukina mu ikipe ya karate(National Taekwondo Team ) nawe ni umwe mubahesheje ishema polisi y’u Rwanda kuko yegukanye umudari wa zahabu mumikino yabereye kuri sitade ntoya taliki ya 3 n’iya 4 yahuje ibihugu bitanu byo muri afulika  aribyo Uganda, Kenya, Burundi, repubulika iharanira demokarasi ya kongo .