Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo: Polisi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye mu kurwanya inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda buri gihe ikangurira abaturage kudakora, kudacuruza no kutanywa inzoga zitujuje ubuziranenge, bahora kandi bagaragarizwa ko izo nzoga zangiza ubuzima bwabo ndetse zikanagira n’uruhare runini mu guteza umutekano muke kuko usanga abazinyoye baba intandaro yo gukora ibyaha bitandukanye.

Nyuma y’ubwo bukangurambaga, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze ndetse n’abaturage ubwabo buri gihe bakora ibikorwa  byo kurwanya izo nzoga aho bazisanze bakazimena. Polisi ivuga ko ibi bikorwa bitazigera bihagarara ahubwo bizahoraho.

Ni muri urwo rwego muri iki cyumweru kuva tariki ya 17 Kugeza tariki ya 19 Ukuboza Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyaruguru, Nyanza na Huye ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze bakoze umukwabu wo gufata abenga n’abacuruza inzoga zitemewe zizwi ku izina rya muriture.

Mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Mata hafatiwe litiro 200, mu karere ka Huye mu murenge wa Rusatira hafatiwe litiro 240, mu murenge wa Simbi hafatirwa litiro 220 naho mu karere ka Nyanza mu murenge wa Nyagisozi hafatirwa litiro 150, zose n’izo mu bwoko bwa muriture.  Izi nzoga  zamenewe mu ruhame rw’abaturage nyuma haba ibiganiro byo kongera kubakangurira kuzirwanya. 

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro yavuze ko kurwanya no gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri rusange bisaba uruhare rwa buri wese.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe bifite ingaruka nyinshi ku buzima bw’ubikoresha no ku muryango nyarwanda muri rusange, usibye n’ubuzima bw’ababinywa n’abatabinywa bibagiraho ingaruka zirimo umutekano muke uterwa n’ababikoresha. Niyo mpamvu mu rwego rwo gukomeza kubaka umutekano usesuye kandi urambye bisaba uruhare rwa buri wese cyane cyane hatangwa amakuru hakiri kare.”

Yakomeje agaragariza abaturage ko ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwe ndetse na ziriya nzoga zitagarukira ku muntu ubikoresha wenyine ko ahubwo zigera ku muryango nyarwanda muri rusange.

Ati:  “Umuntu wabaye imbata y’izi nzoga  iyo abuze amafaranga yo kuzigura anyura mu nzira zitemewe n’amategeko zirimo ubujura kugira ngo abone amafaranga yo kuzigura. Akaba ariyo mpamvu dukwiye kurwanya no gukumira inzira zose n’amayeri abenga n’abacuruza izi nzoga n’ibiyobyabwenge bakoresha.”

CIP Twajamahoro yakanguriye abaturage gukora ubucuruzi bwemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ingaruka zabageraho mu gihe bafatiwe mu bikorwa bitemewe. Yabasabye kandi kujya batangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose babona gishobora guteza umutekano muke n’ituze ry’igihugu.