Ni muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo guhugura abaturage ibirebana no kuzimya inkonge ndetse no kuzikumira, kuri uyu wa 25 Nzeri, Abanyeshuri, abarimu bahagarariye abandi, abikorera n’abafite ibigo bicuruza ibikomoka kuri petrol bo mu turere twa Nyanza, Ruhango, Muhanga na Kamoni bahawe ubumwenyi bw’ibanze mu mikoreshereze y’ibikoresho bizimya inkongi hagamijwe kwizirinda no guzikumira.
Abahawe amahugurwa basabwe kuyashyira mu bikorwa akabyara umusaruro kandi bagaharanira no kuyasangiza abandi kuko inkongi ziteza igihombo igihe zitakumiriwe mu buryo bwizewe.
Abatabiriye aya mahugurwa biganjemo abanyeshuri n’abarezi bahagariye abandi n’abanyamohoteri bigishijwe gukoresha neza ibikoresho bizinya inkongi birimo kizimyamwoto.
Umujyanama wa Komite Nyobozi y’akarere ka Nyanza, Muhoza Alphonse yasabye abahuguwe kugira uruhare mu guhugura abandi kugira ngo buri wese agire ubumenyi bw’ibanze mu bijyaye no gukumira no kurwanya inkongi.
Yagize ati: “Hari benshi bifuza ubumenyi nk’ubu muhawe, niyo mpamvu mutumwe kujya kwigisha abandi ku buryo buri wese azagira ubumenyi bw’ibanze mu gukumira inkongi bityo ntituzongere kumva icyo kibazo.”
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Nyanza Chief Inspector of Police (CIP) Canisius Rutikanga yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishaka ko byibura buri munyarwanda agira ubumenyi bw’ibanze mu kuzimya inkongi z’umuriro ariko cyane cyane ikigamijwe n’ukubahugura ukuntu bakwirinda ikintu cyose cyateza inkongi.
Yagize ati “ Ubu bumenyi ni ngombwa kandi murasabwa kubukoresha neza nk’uko mwabuhawe gusa ikigamijwe cyane ni ukubakangurira gukumira ikintu cyose cyateza inkongi z’umuriro.”
Imibare igaragaza ko hagati y’ ukwezi kwa Mutarama na Nyakanga uyu mwaka wa 2018 hamaze kuboneka inkongi ijana n’ eshanu (105) mu gihugu hose inyinshi zabonetse mu mujyi wa Kigali. Abantu 16 basize ubuzima muri izo nkongi, abandi 31 bazikomerekeyemo.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe gukumira no kuzimya inkongi ritangaza ko binyuze mu bukangurambaga buhaba abaturage burebana n’uko bakwiye kujya bitwararika ibikoresho bikoresha umuriro, ngo ubu bukanguramba bwatumye inkongi zigabanuka ku gipimo cya 11% muri uyu mwaka.
Muri iri shami bavuga ko ubukangurambaga buzahoraho ndetse kubera gahunda yo gukwirakwiza ibikoresho byo kuzimya inkongi mu turere twose tw’Igihugu, n’umubare w’abafite ubumenyi bwo kubikoresha ugomba kwiyongera.
English









