Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo ikomeje ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge. Tariki ya 28 Ukwakira mu turere twa Huye, Ruhango na Nyaruguru Polisi yahafatiye litiro 1,910 z’inzoga zitujuje ubuziranenge zizwi ku izina rya Muriture.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police(SP) Theobald Kanamugire yavuze ko ziriya nzoga zafatiwe mu ngo z’abaturage batandukanye. Bakaba barafashwe ku bufatanye n’abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.
Yagize ati “Mu Karere ka Huye uwitwa Kabagenwa Ibrahim twasanze afite litiro 300, mu Karere ka Ruhango twahasanze Ntakirutimana Alphonse na Kazungu Valens bari bafite litiro 140 naho mu Karere ka Nyaruguru mu ngo z’abaturage 7 twahafatiye litiro 1,470. Aba bose nibo ubwabo bakoraga ziriya nzoga bakaba bari bategereje kuziranguza abacuruzi b’utubari.”
SP Kanamugire yakomeje avuga ko hatazwi uburyo ziriya nzoga zikorwamo ndetse n’ibizigize, usibye ko ikizwi kandi kigaragara ari uko aho zikorerwa ndetse nazo ubwazo ari umwanda.
Yagize ati “Abakora ziriya nzoga ntibashobora kukubwiza ukuri uko bazikora, gusa iyo ugeze aho zikorerwa usanga hari umwanda mwinshi kuburyo zagira ingaruka ku buzima bw’abazinywa. Ikindi kandi ziri mu biteza ibyaha bitandukanye mu baturage nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu miryango, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga n’abazikora bafatwa. Yaboneyeho gusaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru y’aho zikorerwa ariko nabo bakirinda kuzinywa mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo no kwirinda ibyaha. Yibukije abaturage ko ziriya nzoga zitemewe, avuga ko Polisi y’u Rwanda itazahwema kuzirwanya aho ziri hose, ziriya nzoga uko ari litiro 1,910 zahise zimenwa.
Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.
Kinyarwanda
English










