Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo: Polisi yafashe amacupa arenga 1512 y’inzoga zitemewe n’udupfunyika tw’urumogi turenga 600

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo  ikomeje ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitemewe byose bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Ni muri urwo rwego k’ubufatanye n’abaturage ndetse n’inzego z’ibanze Polisi ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ntongwe no mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye tariki ya  14 Nzeri 2019 yafashe abaturage 3 bacuruzaga ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Abafashwe ni Habyarimana Faustin yafatiwe mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye, afatanwa  amacupa 1512  y’inzoga yacuruzaga  zitemewe zizwi ku izina rya Umwenya, abandi ni Ntakirutimana Eric ufite imyaka 18 y’amavuko na Habiyaremye Samuel ufite imyaka 32, aba bombi bafatiwe mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ntongwe, batanywe udupfunyika  turenga 600 tw’urumogi.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP)   Sylvestre Twajamahoro avuga ko aba bafashwe bafatiwe mu bikorwa bihoraho byo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse n’inzoga zitemewe. Aho abatutage batanga amakuru y’aho bigaragara, Polisi y’u Rwanda k’ubufatanye n’izindi nzego bakajya kubafata.

CIP Twajamahoro yagize ati: ”Muri kariya karere ka Ruhango ndetse no mu tundi  turere two muri iyi Ntara  hashize iminsi dutangiye  ibikorwa byo kurwanya  inzoga z’inkorano ndetse n’ibiyobyabwenge, abaturage baduha amakuru y’aho biri tukajya kubifata tukabimenera imbere yabo ndetse tukabakangurira kubyirinda no gukomeza gutanga amakuru.”

Ibi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe byafashwe byamenewe mu ruhame  abaturage banahabwa ubutumwa bwo kubirwanya no kubyirinda.

CIP Twajamahoro  yakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge ndetse na ziriya nzoga zitemewe kuko ari zo ntandaro yo gutuma bakora ibyaha biteza umutekano mucye bikadindiza iterambere ry’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati:” Muzabigenzure, umuryango urimo umuntu unywa ibiyobyabwenge ndetse na biriya biyoga nta mahoro abamo, niho haba ihohotera mu miryango, gukubita no gukomeretsa, gufata abana ku ngufu n’ibindi. Icyo gihe umuryango uradindira ndetse n’igihugu muri rusange, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni icyaha gihanirwa n’amategeko ubifatiwemo arafatwa agafungwa.”

CIP Twajamahoro yaboneyeho gukangurira abantu bagifite ingeso mbi yo gukora no gucuruza inzoga zitemwe  ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka bagashaka ibindi bakora bibateza imbere kuko nta cyiza cyabyo kandi abibutsa ko abaturage bamaze  gusobanukirwa ububi  bwabyo bagatanga amakuru. Yakomeje ashimira abaturage k’uruhare bakomeje kugaragaza mu kurwanya no gukumira ikintu cyose cyateza umutekano muke, abasaba gukomerezaho.

Abafatanywe ibiyobyabwenge by’urumogi bashyikirijwe urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira  ngo bakurikiranwe ku cyaha bakoze.  Mu gihe icyaha cyabahama bahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni makumyabiri (20,000,000 rwf) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30,000,000 rwf) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.

Ni mugihe  Habyarimana Faustin wafatanywe inzoga zitemewe yashikirijwe ubuyobozi bw’umurenge wa Nyamabuye acibwa   amande.