Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo: Mu nteko z’abaturage basobanuriwe imikoreshereze y’umuhanda

Buri wa kabiri wa buri cyumweru mu gihugu hose inteko z’abaturage ziraterana zikungurana ibitekerezo,zikigira hamwe inzira y’iterambere, zigashakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bafite ndetse n’ibindi bitandukanye.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Kamena, Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yahisemo kwifatanya n’inteko z’abaturage ibigisha k’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Polisi y’u Rwanda yatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bufite intego yo gukumira no kugabanya impanuka zikorerwa mu muhanda, bukazamara ibyumweru 52 higishwa abantu bose bakoresha umuhanda kugira uruhare mu gukumira no kurwanya impanuka ziwuberamo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko ari byiza kwegera abaturage badaturiye imihanda ya kaburimbo ngo bigishwe imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo nabo bagire uruhare mu gukumira impanuka.

Yagize ati “Abaturage batuye aho umuhanda wa Kaburimbo utagera  nabo  ni ngombwa ko bagerwaho n’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bagasobanurirwa amategeko agenga umuhanda n’imikoreshereze yawo,bakerekwa ibimenyetso n’ibirango byo mu muhanda bityo bakamenya aho bakwiye kwambukira hagenewe abanyamaguru.”

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yahisemo kwegera abaturage mu gihe bari mu nteko z’abaturage bakabigisha ibimenyetso byerekana aho bakwiye kwambukira mu gihe bageze ku mihanda ya kaburimbo.

Ati “Abaturage bamwe na bamwe ntibari bazi ahantu hagenewe kwambukira abanyamaguru hazwi nka Zebra Crossing, niyo mpamvu twahisemo kubegera tugashushanya imbere yabo mu muhanda w’igitaka basanzwe bakoresha, amabara aranga ahagenewe kwambukira abanyamaguru kugira ngo nibagera mu wa kaburimbo bazibuke inama n’amabwiriza babwiwe bambukire ahagenwe.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko aribyiza ko buri muturarwanda wese asobanukirwa n’ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kugira ngo impanuka zatwaraga ubuzima bw’abaturage zigabanuke.

Yasoje ashimira abaturage uburyo bagaraje umuhate no gusobanuza ibyo batari bazi, anabibutsa ko impanuka zitabera ku mihanda ya Kaburimbo gusa kuko no mu mihanda isanzwe y’igitaka zihabera, bityo ko kubahiriza amategeko agenga umuhanda atareba gusa abakoresha kaburimbo ahubwo areba abakoresha imihanda iyo ariyo yose