Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu turere twa Gisagara, Huye na Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo yafashe inamenera mu ruhame inzoga z’inkorano zisaga Litiro 800 abaturage basabwa gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu guhashya ibyaha no kubikumira.
Ni mu mukwabo wo kurwanya inzoga z’inkorano wakorewe mu turere twa Gisagara, Huye na Nyanza kuri uyu wa 20 Ukwakira ku bufatanye bwa polisi n’abaturage batanze amakuru ku bakora izo nzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo Chief Inspector Of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko mu Karere ka Gisangara hafashwe litiro 620 z’uwitwa Sibomana Vedaste na Bikorimana Mudundu batuye mu Murenge wa Save, Bizimana Desire wo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Simbi we yafatanywe litiro 200 mu gihe Rwabigwi Nicodem wo mu Karere ka Nyanza Umurenge wa Busasama yafatanywe litiro 40 z’inzoga z’inkorano.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane mu midugudu guhindura imyumvire y’abo bayobora kugira ngo barusheho gufatanya kurwanya ibiyobyabwenge no gukumira ibindi byaha bihungabanya umutekano.
Yagize ati “Abaturage ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa ubufatanye mu kurwanya izi nzoga bagira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage ndetse no gutanga amakuru ku bakora izi nzoga.”
Yabwiye abaturage bari aho ko inzoga z’inkorano ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, urugomo, ihohoterwa ndetse n’amakimbirane yo mu ngo. asaba uruhare rwa buri wese mu kurwanya abakora izi nzoga.
Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.
English









