Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Ruhango kuri uyu wa 29 Mutarama,yafashe abagabo babiri bafite litiro zisaga 30 za kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoreshaga mu kuyiteka.
Ibi bikorwa byafatiwemo Mushirarungu Christine wo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye amaze guteka litiro 20 za Kanyanga mugihe Mukarage Alphonse wo mu murenge wa Ruhango yafatanwe Litiro 16 za kanyanga n’ibikoresho akoresha mu kuyiteka.
Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi yavuze ko abafashwe bafatiwe mu bikorwa byo kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge byakozwe na Polisi ifatanyije n’abaturage.
Yagize ati “Abaturage batanze amakuru agaragaza ko muri ziriya ngo hatekerwa kanyanga, Polisi yihutiye gutegura ibikorwa byo kubafata niko kubafatira mu cyuho.’’
Yakomeje ashimira abaturage ba Huye na Ruhango imikoranire myiza n’inzego z’umutekano bakomeje kugaragaza mu rugendo rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikomeje kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano.
Yagize ati “Abaturage bamaze gusobanukirwa ingaruka z’ibiyobyabwenge, turishimira ko aho babibonye bihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano bikabasha gufatwa bitarangiza ubuzima bw’urubyiruko dore ko arirwo rugaragara cyane muri ibi bikorwa.’
CIP Karekezi yasabye abaturage gukomeza inzira yo gutangira amakuru kugihe kuko bifasha mu gukumira ibyaha byagombaga guhungabanya umutekano w’abaturage.
Yagize ati” Ibiyobyabwenge bifite ingaruka zikomeye ku buzima bw’abantu, biza ku isonga ry’ibitera ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ihohotera ndetse n’ amakimbirane yo mu muryango kuko uwabikoresheje ubwonko bwe buba bwayobye bigatuma adakora igikwiye.’’
Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugirango hakorwe iperereza ku byaha bakurikiranyweho.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo yaryo ya 263 riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi(7) kugeza ku gifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Kinyarwanda
English











