Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06 Ugushyingo Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo yagiranye ibiganiro n'abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare (abanyonzi). Ni ibiganiro byabereye mu turere 8 twose tugize Intara y'Amajyepfo bibera umunsi umwe, byitabirwa n'abanyonzi barenga ibihumbi 3000, mu gihe iyi Ntara ibarirwamo abanyozi bagera ku bihumbi 3600.
Ibiganiro byibanze ku gukangurira abanyonzi kuzirikana ko bafite uruhare ku mutekano wo mu muhanda n'uw'igihugu muri rusange, kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 no guharanira kwiteza imbere bibumbira mu makoperative.
Ibiganiro byatanzwe n'abayobozi ba Polisi mu turere, hakaba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Mu Karere ka Gisagara ibiganiro byitabiriwe n'abanyonzi bagera ku 100 harimo abahagarariye amakoperative y'abanyonzi bakorera muri aka Karere, ibiganiro byatanzwe n'umuyobozi wa Polisi muri aka Karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Mudathir Twebaze.
Mu butumwa yatanze, yakanguriye abanyonzi kumenya ko umutekano wo mu muhanda ubareba mu rwego rwo kurinda ubuzima bwabo, ubw'abagenzi batwara ndetse n'abandi bakoresha umuhanda.
Yagize ati "Igihe ufashe igare ukiyemeza kujya uritwaraho abagenzi nk'akazi ugomba kumenya ko ari rizima, amaferi yaryo akora neza, ukambara ya ngofero yabugenewe ndetse n'umugenzi ukayimwambika, kwirinda kugendera ku igare hatabona cyane cyane nijoro, kwirinda umuvuduko, murasabwa gushyira amatara n'utugarura rumuri ku magare yanyu."
Yakomeje abakangurira kwirinda icyo aricyo cyose cyabarangaza igihe batwaye igare nko kuvugira kuri telefoni, kugenda mucuranga radiyo, yaba iya telefoni cyangwa izo bahambira ku magare.
Mu Karere ka Muhanga ibiganiro nk'ibi byabereye muri sitade ya Muhanga byitabirwa n'abanyonzi 250 harimo abaje bahagarariye amakoperative y'abanyonzi bakorera muri aka Karere.
Umuyobozi wa Polisi muri aka Karere ka Muhanga, Chief Inspector of Police (CIP) Vedaste Ruzigana niwe watanze ikiganiro. Yakanguriye abanyonzi kujya bitonda igihe bari mu muhanda bakazirikana ko bahuriramo n'ibindi binyabiziga ndetse n'abanyamaguru.
Ati "Hari bamwe muri mwe bagera mu muhanda bakamera nk'aho aribo bawurimo bonyine, kugendera ku muvuduko ukabije, kugenda bikoresha amafiyeri ntacyo bitayeho, hari n'abatajya bita ku mategeko n'amabwiriza y'umuhanda bagera aho ibindi binyabiziga bihagaze (Zebra Crossing, traffic lights) bo bagakomeza bakagenda."
Aba banyonzi bo mu Ntara y'Amajyepfo banakanguriwe kwirinda icyorezo cya COVID-19, basabwa kubahiriza amabwiriza yose bahawe mbere y'uko bakomorerwa gukora harimo kujya bambara ingofero zabugenewe ndetse n'umugenzi akayambara, kwambara agapfukamunwa kandi neza, kugira isuku bakaraba mu ntoki n'amazi meza n'isabune kandi bakagira wa muti wica udukoko(hand sanitizer). Abanyonzi bagirwa inama yo kwiga amategeko y'umuhanda bakazakorera impushya zibemerera gutwara ibindi binyabiziga bitari amagare.
Aba banyonzi bo mu Ntara y'Amajyepfo banakanguriwe kwirinda uwabashuka akabashora mu byaha nko gukwirakwiza ibiyobyabwenge no kubikoresha, kwirinda gutwara abanyabyaha kandi bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.
Banasabwe kujya bitabira gahunda za Leta zitandukanye nk'amarondo, gutanga umusanzu mu bwisungane mu buzima, kuzigamira ejo hazaza n'ibindi bitandukanye.
Abari bitabiriye ibi biganiro barabyishimiye biyemeza gukurikiza inama bagiriwe.
Ubu butumwa bwatanzwe mu turere 08 twose tugize intara y'Amajyepfo. Iyi ntara ibarirwamo abakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare bagera ku bihumbi 3600.
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo imaze iminsi igirana ibiganiro n'ibyiciro bitandukanye byiganjemo urubyiruko. Ibibutsa uruhare rwabo muri gahunda zitandukanye zose ziganisha ku kubitsa uruhare rwabo mu kwicungira umutekano n'ubufatanye bwabo na Polisi y'u Rwanda.
Kinyarwanda
English










