Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo: Abaturage bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe ndetse banakoreshamo abana bato

Polisi  ikorera mu turere twa Muhanga na Ruhango yakoze igikorwa cyo kurwanya abantu bacukura amabuye y’agaciro binyuranyijwe n’amategeko, n’igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama.

Mu karere ka Muhanga iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Nyarusange mu kagari ka Musongati, aho Polisi ifatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze bafashe abantu 10 bo mu itsinda ry’abantu bazwi ku izina ry’abanyogosi, aba bakaba ari abantu bazwiho gucukura amabuye mu buryo bunyiranyijwe n’amategeko. Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mwendo hafatirwa abana babiri bakoreshwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari munsi y’imyaka 17 y’amavuko.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Muhanga, Chief Inspector of Police (CIP) Vedaste Ruzigana yavuze ko hari hasanzwe hari amakuru ko hari abantu bajya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko hahita hategurwa igikorwa cyo kubafata.

Ati    “Bariya bantu baba bakora ibinyuranyijwe n’amategeko kandi banangiza ibidukikije, twahise dutegura igikorwa cyo kubafata tubasanga mu kirombe kiri mu kagari ka Musongati mu mudugudu wa Ngororano tubafatiramo ari 10.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo gufata  bariya  bantu basobanurirwa ko ibyo bakoraga binyuranyijwe n’amategeko ndetse ko byagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse no kubidukikije.

Yagize ati   “Abaturage duhora tubakangurira ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta byangombwa,  ari igikorwa kinyuranyijwe n’amategeko.  Tunabagaragariza ko biriya birombe bishobora kubagwira kandi ingero zirahari z’abo byagwiriye ndetse tunabereka uko baba barimo kwangiza ibidukikije by’aho bacukurira ayo mabuye.”

Mu karere Ruhango habereye igikorwa nk’iki ariko cyo cyari kigamije kugenzura abakoresha abana bato mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ni muri urwo mu murenge wa Mwendo mu kagari ka Saruheshyi mu mudugudu wa Rugasare mu kirombe cy’umushoramari ufite isosiye y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yitwa KALIJAM  Polisi y’u Rwanda yahafatiye abana 2 barimo gukoreshwa mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bafite imyaka 17.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Ruhango, Chief Inspector of  Police (CIP) Steven Ndibarema  yavuze ko bariya bana bagaragaye ubwo Polisi yakoraga ubugenzuzi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro hasuzumwa ko bacukura bujuje ibisabwa.

CIP Ndiyirema yagize ati  “Twari mu gikorwa cyo kugenzura imikorere y’abafite ibirombe by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro tugira ngo turebe ko bubahiriza ibisabwa n’amategeko. Nibwo twasanzemo bariya bana babiri bose bafite imyaka 17.”

CIP Ndiyirema yaboneyeho gukangurira ababyeyi ndetse n’abafite ibikorwa by’ubyucukuzi bw’amabuye y’agaciro kwirinda gushora abana mu mirimo batemerwe n’amategeko harimo n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko binyuranyijwe n’amategeko.

Ati   “Mbere na mbere dukangurira ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo bakabarinda kujya muri iriya mirimo ivunanye ishobora no kubagiraho ingaruka mu buzima bwabo no mu mikurire yabo. Tubasobanurira ko hari itegeko ry’umurimo rihana umuntu ukoresha  abana bari munsi y’imyaka 18, bityo tukanabasaba kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abo babonye barenze kuri ayo mategeko.” 

Kuri ubu haracyarimo gushakishwa nyiri iyi sosiyete yakoreshaga abo bana ari nawe bivugwa ko yabahaye akazi.

Iteka rya Minisitiri ufite umurimo mu nshingano ze rigena imiterere y’imirimo ibujijwe ku mwana mu itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigenga umurimo mu Rwanda ingingo   ya  6 ivuga ko  umwana utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) umwe muri iyi mirimo ikurikira ibujijwe:  Imirimo ihungabanya imiterere y’umubiri w’umwana, imirimo ikorerwa munsi y’ubutaka, munsi y’amazi, kandi harehare cyangwa hafunganye, imirimo ikoreshwa imashini n’ibikoresho bishobora kugira ingaruka mbi cyangwa isaba guterura no kwikorera umutwaro uremereye, imirimo ikorerwa ahantu hari ubushyuhe, ubukonje, urusaku, ibitigita n’ibindi byangiza ubuzima bw’umwana, imirimo ikorwa amasaha menshi, mu ijoro cyangwa ikorerwa ahantu hafunganye.

Iri tegeko rivuga ko umukoresha wo mu bigo byanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo arirwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi azacibwa amande ari hagati y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) kugeza ku mafaranga miliyoni imwe y’u Rwanda (1,000,000 Frw).

Umukoresha mu bigo bitanditse uzakoresha umwana cyangwa uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, by’umwihariko uzakoresha abana imirimo yo mu ngo hanze y’Umuryango azacibwa amande ari hagati y’ibihumbi ijana (100,000Frw) kugeza ku mafaranga ibihumbi magana atanu (500,000 Frw).

Nanone kandi, umukoresha wese yaba uwo mu bigo byanditse cyangwa ibitanditse uzagaragaraho uruhare urwo ari rwo rwose rutuma umwana akoreshwa imirimo mibi, ashobora guhagarikirwa imirimo by’agateganyo mu gihe kiri hagati y iminsi irindwi (7) n’ukwezikumwe (1).