Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Mutarama abapolisi bakorera mu Karere ka Ruhango na Huye bakoze igikorwa cyo gutanga amaraso azafasha abarwayi barembye.
Iki gikorwa cyo gutanga amaraso kiri muri gahunda yo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye ari hagati ya Polisi y'u Rwanda n'ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC), amasezerano ajyanye n'ubuzima n'umutekano.
Abapolisi 70 nibo batanze amaraso, ni igikorwa cyari kiyobowe na Umuraza Laetitia, Umuyobozi w'ikigo gitanga amaraso mu Karere ka Huye. Nyuma y'igikorwa cyo gutanga amaraso, Umuraza yashimiye Polisi y'u Rwanda ku ruhare rwayo mu bikorwa biteza imbere ubuzima bw 'abaturarwanda.
Yagize ati"Mbere na mbere ndashimira abapolisi ku mutima w'urukundo bagize bagatanga amaraso tukanashima uruhare rwa Polisi y'u Rwanda mu bikorwa biteza imbere ubuzima. Gutanga amaraso bigomba kuba umuco mu rwego rwo gutabara abayakeneye ku buryo umurwayi ukeneye amaraso atabura ubuzima kubera kubera amaraso yo kumwongerera. "
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko igikorwa cyo gutanga amaraso ni imwe mu nkingi za Polisi y'u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y'abaturarwanda.
Yagize ati "Abapolisi bafite inshingano zo kumenya ko umutekano w'abantu umeze neza kandi ntabwo byagerwaho igihe hari abantu bafite ubuzima butameze neza barwaye bakabura amaraso yo kubongerera."
Yakomeje avuga ko amaraso yatanzwe n'abapolisi azifashishwa mu gutabara ubuzima bw 'abarwayi bakeneye amaraso. Yavuze ko ayo maraso abapolisi batanze ashobora no gufasha bamwe mu bagize imiryango yabo, inshuti n'abavandimwe ndetse nabo ubwabo.
Biteganyijwe ko iki gikorwa gikomereza no mu tundi turere mu Ntara y'Amajyepfo ahakorera Abapolisi.
Muri Werurwe 2017 Polisi y'u Rwanda yasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Ikigo cy'Igihugu cy'ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by'ubuzima n'umutekano. Muri aya masezerano hakubiyemo gutanga amaraso, kurwanya ibiyobyabwenge by 'umwihariko mu rubyiruko, ubufatanye mu kurwanya indwara zo mu mutwe no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Kinyarwanda
English










