Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyepfo :Abacukuzi ba mine na kariyeri basabwe kubikora bubahiriza amategeko

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro(Mine) na Kariyeri bo mu Ntara y’Amajyepfo bibukijwe ko bagomba gukora ubucukuzi bw’ubahirije amategeko birinda kwangiza ibidukikije.

Ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize  mu nama yahuje abayobozi ba sisoyete zitandukanye zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kariyeri n’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo.

Iyi nama yabereye mu murenge wa Nyamabuye mu nzu mberabyombi y’akarere ka Muhanga aho yari yitabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo CG Emmanuel K Gasana arikumwe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa uyobora Polisi muri iyi Ntara.

Hari kandi  abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ndetse n’abayobozi b’uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango.

CG Emmanuel K Gasana umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi mu nzego zitandukanye kurwanya  imfu za hato na hato ziterwa no gukora ubucukuzi mu buryo butanoze.

Yagize ati “Hari abo usanga bakora ubucukuzi batagira ibikoresho bihagije abandi bagacukura mu birombe byahagaritswe kuko ubuyobozi bwabonaga ko hashobora guteza ingorane abahakorera, ibi byose bikwiye kurwanywa kuko bitwara ubuzima bw’abantu.”

CG Gasana asoza yibutsa ko ubucukuzi bukozwe nabi bugira ingaruka ku bidukikije bigakurura ibiza  birimo isuri n’inkangu kuko imisozi iba yambaye ubusa ubutaka butagishoboye guhangana n’imvura.

Assistant  Commissioner of Police (ACP) Jean Claude Kajeguhakwa uyobora Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro gutanga amakuru igihe habaye ikibazo ku gira ngo inzego z’umutekano zibatabare.

Ati “ Mu gihe hari  ibirombe bigwiriye abantu cyangwa ikindi kibazo cyose kibayeho mwibyihererana ahubwo ni mwihutire kumenyesha inzego z’umutekano zibashe gutabara ubuzima bw’abo bari mukaga”

ACP Kajeguhakwa asoza asaba abayobozi b’ibigo bicukura amabuye y’agaciro kwirinda gukorehsa abana mu birombe kandi bagakoresha abakozi bafite ubwishingizi bukomoka ku mpanuka bashobora guhura nazo mu kazi.

Kanyangira John Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro yashimiye Polisi umurava idahwema kugaragaza mu gihe bayitabaje, anizeza abakora ubucukuzi ko ibibazo bagaragaje bigiye gukemurwa ibindi bigahabwa umurongo hagamijwe kunoza uyu mwuga ugakorwa ku buryo uteza imbere abawukora kandi n’amategeko awugenga akubahirizwa.