N’ubwo umutekano wifashe neza mu Ntara y’amajyaruguru, inzego zose zasabwe gukomeza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha bikigaragara hamwe na hamwe.
Ibi byavugiwe mu nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Amajyaruguru yateraniye mu karere ka Gicumbi ku itariki ya 16 Kanama. Ni inama yahuje abahagarariye inzego zishinzwe umutekano muru iyi Ntara,ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Intara kugera ku rwego rw’imirenge.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Musabyimana Jean Claude wari uyoboye iyi nama, yashimiye inzego zose kubera imikoranire myiza yatumye hafi mu turere twose umutekano wifashe neza. Yakomeje ariko anasaba abitabiriye iyo nama gukomeza ubwo bufatanye kugira ngo na bike mu byaha bikigaragara mu bihungabanya umutekano bicike burundu.
Mu bigikomeje kuwuhungabanya nk’uko byavugiwe muri iyo nama harimo amakimbirane yo mu miryango aturuka ahanini ku buharike no ku mitungo, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga ndetse n’ubusinzi.
Iyi nama y’umutekano yaguye y’Intara, yanzuye ko inzego zose zifatanya mu gushyiraho ingamba zituma ibyo byaha bicika burundu; harimo gukaza amarondo, ubukangurambaga buhoraho bwo gukumira no kurwanya ihohotera n’amakimbirane yo mu miryango, gushishikariza umuturage kuba ijisho rya mugenzi no gutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.
Kinyarwanda
English










