Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyaruguru: Imodoka ya Polisi isuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga irimo gukorera iki gikorwa mu karere ka Musanze

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda rirashishikariza abatunze ibinyabiziga bo mu Ntara y’Amajyarugu kwihutira gusuzumisha ibinyabiziga byabo hagamijwe kwirinda impanuka.

Ibi barabisabwa nyuma y’uko muri iyi minsi begerejwe uburyo bwo gusuzumisha ibinyabiziga byabo. Ubu harifashishwa imodoka ya Polisi y’u Rwanda irimo ibikoresho byose bipima imiterere y’imodoka,  igenda izenguruka hirya no hino mu giihugu.

Guhera ku itariki ya 25 Mata kugera kuya 4 Gicurasi, iyi modoka iri kuri Sitade Ubworoherane ho mu karere ka Musanze, aho ipima imodoka zo mu Ntara y’amajyaruguru ndetse n’izo mu turere twa Nyabihu, Rubavu , Rutsiro na Ngororero.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superintendent of Police (SSP) JMV Ndushabandi, yagize ati:” ubu buryo dukoresha bw’iyi modoka irimo ibikoresho bipima ibinyabiziga bwunganira ubusanzwe, aho dufite ibigo nka Remera mu karere ka Gasabo, Gishari mu karere ka Rwamagana. Ibi biri muri gahunda yo kwegereza serivisi  abatunze   ibinyabiziga bari kure y’ibyo bigo.  Icyo tubasaba ni ukwitabira iyi gahunda, buri wese akamenya imiterere y’ikinyabiziga cye, imodoka yaba irwaye akayikoresha, twese tugafatanya kwirinda impanuka rimwe na rimwe ziterwa n’uko imodoka ziba zitameze neza”.

SSP Ndushabandi yakomeje avuga ko iyi modoka ifite ubushobozi bwo gupima imodoka hagati ya 100-150 buri munsi. Hasuzumwa imiterere yo mu maguru y’imodoka, za feri, amatara, bareba ko imyuka isohokamo idahumanya ikirere, ibirahure ko ari bizima, inyuma h’imodoka ndetse n’amarangi ayisize ko byose bitangiritse n’ibindi.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu karere ka Musanze, iyo modoka izajyanwa mu karere ka Rusizi kuzafasha abatunze ibinyabiziga bo mu Ntara y’i Burengerazuba. Hazakurikiraho abo mu Ntara y’Amajyepfo, aho iyi modoka izaba iri mu karere ka Huye. Abatunze ibinyabiziga bazakomeza kumenyeshwa imigendekere y’iki gikorwa.