Mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge bikunze kuvugwa mu Ntara y’Amajyaruguru cyane cyane mu turere dukora ku mipaka Kuri uyu wa Kane tariki 20 Ukuboza mu Mirenge yose igize akarere ka Gicumbi na Burera habereye igikorwa cyo kumenera mu ruhame ibiyobyabwenge byafashwe byinjizwa mu Rwanda.
Ibyamenwe byari bifite agaciro kangana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 15 n’ibihumbi 646 n’amafranga 300 ( 15,646,300).
Byiganjemo ikiyobyabwenge cya Kanyanga, ndetse n’inzoga zitemewer zo mu bwoko bwa Sky, Zebra waragi Chief Waragi ndetse n’urumogi.
Mu karere ka Gicumbi ikiyobyabwenge cyari kiganje n’icyo mu bwoko bwa Kanyanga naho mu karere ka Burera hari higangaje ikiyobyabwenge kizwi ku izina rya Sky.
Ubwo hamenwaga ibi biyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana yagaragarije abaturage ububi bwabyo haba ku buzima, Umutekano ndetse n’ubukungu.
CIP Rugigana yabwiye abaturage ko bagomba gukomeza kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge,bakareka kubikoresha ndetse bakanagira uruhare mu kugaragaza abantu babyinjiza mu gihugu.
Yagize ati:”Ibiyobyabwenge bigira ingaruka mbi kubuzima bw’ubikoresha,uretse n’ibyo kandi bigira ingaruka ku mutekano w’igihugu kuko ababikoresha ni nabo bagaragara mu byaha nk’ urugomo,gufata ku ngufu,ubujura n’ibindi bitandukanye.”
CIP Rugigana yakomeje agaragariza abaturage ko ukurije agaciro k’amafaranga batanga kuri biriya biyobyabwenge bakagombye gushaka ubundi bucuruzi bayashoramo kuko biriya nta nyungu babikuramo ahubwo bisubiza inyuma ubukungu bwabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yagize ati:”Nka ziriya miliyoni zose bajyana muri biriya bihugu barangurayo ibiyobyabwenge baba bahombeje igihugu cyacu ahubwo bateza imbere kiriya gihugu.Ababifatanwa barahomba ubwabo ndetse n’igihugu kigahomba”.
Yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubukungu bw’umuryango buriya bucuruzi buteza ibibazo by’amakimbirane mu muryango.
CIP Rugigana yanagarutse kuri bamwe mu bana bata ishuri bakajya mu bikorwa byo kwikorera biriya biyobyabwenge .Aboneraho gusaba abayobozi ku nzego z’ibanze, ababyeyi ndetse n’abarezi mu mashuri gufata iya mbere mu kurwanya iki kibazo.
Yaboneyeho gushimira abaturage bakomeje gutanga amakuru bagaragaza ababicuruza n’ababyinjiza mu gihugu, abasaba kudacika integer ahubwo bagakomeza gufasha inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge.
Ingingoya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW)
Kinyarwanda
English











