Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Amajyaruguru: Hafatiwe ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bya magendu

Mu mpera z’icyumweru dusoje mu Ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Burera, Rulindo na Musanze hafatiwe ibiyobyabwenge ndetse n’ibicuruzwa bitandukanye bya magendu.

Ni mubikorwa byo gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge na magendu bikorwa na Polisi kubufatanye n’abaturage aho mu karere ka Burera mu mirenge ya Cyanika na Rugarama hafatiwe amaduzeni 150 y’inzoga zitemezo zo mu bwoko bwa Blue sky, amaduzeni 300 y’amashashi,mu karere ka Rulindo hafatiwe moto TVS RD 966M itwaye  imiguro 153 y’inkweto za caguwa. Mugihe mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza hafatiwe ibiro 72kg by’imyenda ya caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alex Rugigana avuga ko ibi bicuruzwa n’ibi biyobyabwenge byose byafashwe ku bufatanye n’abaturage.

Yagize ati”Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru mu nama y’umutekano yagayu bwafashe ingamba zo kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge na magendu bufatanyije n’abaturage hatangwa amakuru aho bicyetswe hose biragaragara ko abaturage batangiye kubishyira mu bikorwa.”

CIP Rugigana yavuze ko bitewe n’imikoranire myiza iri hagati ya ba CPCs, youth volunteers, amarondo y’umwuga n’abaturage muri rusange ihashywa ry’ibiyobyabwenge na magendu bigeze ku rugero rwiza.

Yagize ati” Intara y’Amajyaruguru ifite ahantu henshi hanyuzwa ibyo biyobyabwenge na magendu; twavuga nko ku mupaka wa Kivuye, Cyanika n’uwa Gatuna kandi iyo yose kuyambuka ikoreshwa n’amaguru,bityo bikorohereza ababitunda kubyambutsa. Niyo mpamvu rero kubikumira bitari ibya Polisi gusa ahubwo habaho ubufatanye n’izindi nzego n’abaturage hatangwa amakuru yaho bigaragaye.”

CIP Rugigana akomeza agira inama abakijandika mu icuruzwa n’ikwirakwiza rya magendu n’ibiyobyabwenge ko babicikaho kuko amayeri yose bakoresha n’inzira bacamo zose byavumbuwe.

Asoza asaba buri muturarwanda wese kugira uruhare rwo gukumira no kurwanya  icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge  kuko biri ku isonga ry’ibitera ibyaha birimo urugomo, ihohoterwa, gufata kungufu amakimbirane yo mu muryango byose bikaba bibangamira imibereho myiza y’abaturage bikanahungabanya umutekano.