Mu gitondo cyo kuri uyu wa 09 Werurwe ahagana mu saa tatu n’igice za mugitondo Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafatanye uwitwa Samvura Jean Damascene w’imyaka 38 ibiro 12 by’amasashi yari akuye mu karere ka Burera.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana avuga ko uyu mugabo yafashwe n’abapolisi bari mu modoka yimuye abafungwa ibavana mu karere ka Rulindo ibajyana mu karere ka Musanze.
Yagize ati: “Abapolisi bari mu kazi bageze mu murenge wa Nyirangarama mu kagari ka Nyirangarama babona umunyonzi usunika igare rihetse igikapu cy’umukara uwo muntu yari kumwe n’undi umusunikira babonye imodoka ya Polisi uwari urimo gusunika ahita arekura igare aritambukaho agenda yihuta.”
CIP Rugigana yavuze ko umwe muri abo bapolisi yahise abwira bagenzi be ngo bahagarike imodoka barebe icyo iryo gare rihetse basanga ni amasashi arimo, Samvura ahita yiruka ariko abapolisi baramukurikira baramufata. Samvura bamufashe yavuze ko ayo masashi ibiro 12 ari aye ayavanye mu karere ka Burera akaba yari ayajyanye mu karere ka Kayonza.
Kuri iyi tariki mu masaha ya saa tatu z’ijoro biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, andi masashi ibiro 60 yafatiwe mu gace ka Cyanika, akagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera.
CIP Rugigana avuga ko Yagize ati: “Abaturage batanze amakuru ko mu Cyanika ko hari imodoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite icyapa kiyiranga RAA 986F iri gupakira amasashi, abapolisi bakorera mu murenge wa Gahunga niko guhita bajyayo abari muri iyo modoka barabutswe abapolisi umushoferi wayo n’abandi bantu 3 bahita bavamo bariruka hafatwa babiri gusa.”
Muri abo bafashwe harimo uwitwa Harelimana Beatrice w’imyaka 30 ukomoka mu karere ka Musanze mu murenge wa Muhoza, uyu mugore akaba atari ubwa mbere afatiwe muri iki cyaha cyo gucuruza magendu by’umwihariko amasashi; undi wafashwe ni uwitwa Nteziyaremye Cassien w’imyaka 38 akaba avuka mu murenge wa Cyanika.
Aba bombi bavuga ko aya masashi bari bagiye kuyajyana mu karere ka Musanze, bakaba bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Gahunga ndetse n’ibyo bafatanwe mu gihe iperereza rikomeje.
CIP Rugigana yasabye abaturage kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’amasashi kuko atemewe gukoreshwa mu gihugu, kuko agira ingaruka mbi haba ku bidukikije, ku binyabuzima no ku kirere mu gihe atwitswe akangiza umwuka duhumeka.
Yibukije kandi abakijandika mu bikorwa byo gucuruza magendu ko bitazabahira kuko amayeri yose n’uburyo bwose bakoresha Polisi izayatahura ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego.
Kinyarwanda
English











