Trending Now

Amajyaruguru: Batatu bafatanywe ibiro 36 by’urumogi n’amaduzene arenga 200 y’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ikorera Muturere twa Burera na Gakenke,kuri uyu wa 24 Kanama yafashe ibiyobyabwenge bitandukanye bigizwe n’ibiro 36 by’urumogi,Litiro 81 za Kanyanga, n’amaduzeni 203  y’inzoga zitemewe zo mubwoko bwa  Blue Sky na chief warage byinjijwe mu gihugu n’abacuruza ibiyobyabwenge bazwi nk’abarembetsi muri utu turere.

Abafatanywe ibi biyobyabwenge ni Habyarimana Gilbert w’imyaka 34 y’amavuko, Dushimimana Miburo w’imyaka 38 na Ntakibuze Ildephonse w’imyaka 36 y’amavuko.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana avuga ko kugirango aba bafatwe inzego z’umutekano zibikesha ubufatanye n’abaturage.

Yagize ati:’’Haba mu murenge wa Kamubuga mu karere ka Gakenke na Kivuye mu karere ka Burera  abaturage batungiye agatoki inzego z’umutekano ko hari abarembetsi batwaye ibiyobyabwenge babikuye mu gihugu cy’abaturanyi, twihutiye gutega aho bakunze kwinjirira maze tuza kubasha gufatana ibyo byose byavuzwe haruguru.’’

CIP Twizeyimana akomeza abwira abagifite umutima wo gucuruza ibiyobyabwenge ko kubera ubufatanye n’abaturage ntanzira ishoboka bakoresha babicuruza.

Yagize ati:’’ inzego z’umutekano ubu zifitanye ubufatanye n’abaturage kuburyo kuva kumudugudu abaturage biyemeje kurwanya abanywa n’abakwirakwiza  ibiyobyabwenge batangira amakuru kugihe kunzego bireba, niyo mpamvu ugifite uyu mutima yabicikaho ’’

 CIP Twizeyimana akomeza avuga ko uretse kuba ibiyobyabwenge biri ku isonga ry’ibihungabanya umutekano binangiza ubwonko bw’ubikoresha.

 Aha yavuze ati:’’ ‘’Ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bitera ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu miryango, ndetse n’ihohoterwa, kuko ubwonko bw’uwabikoresheje buba budakora neza kubikumira no kubirwanya bikwiye kuba ibya buri wese.

Aba baramutse bahamwe n’icyaha bahanwa n’ingingo ya 594 mugitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho iteganya ko

Umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu ( 5.000.000).